Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, umuntu umwe yanduye Icyorezo cya Marburg mu bipimo 81 byafashwe.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu, hagati y’u Rwanda na Samoa agamije gutangiza umubano mu bya dipolomasi, binyuze mu gushyiraho za ambasade hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko umuntu umwe gusa (1) ari we uri kuvurwa Icyorezo cya Marburg.
Igisirikare cya Israel, cyasabye imbabazi ku bw’abasirikare batatu ba Lebanon bishwe ku cyumweru mu gitero iki gihugu cyagabye mu burasirazuba, mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa Hezbollah.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko umuntu umwe (1), yakize mu gihe babiri (2) ari bo bari kuvurwa Icyorezo cya Marburg.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasuye ahari kubakwa uruganda rukora inkingo rw’Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech, ruherereye mu Cyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta muntu wanduye Icyorezo cya Marburg mu bipimo 103 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024.
Raporo y’umuryango w’abibumbye, ivuga ko abantu miliyari 1,1 babayeho mu bukene bukabije hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho aje kureba kureba ishusho y’icyorezo cya Marburg n’uburyo Igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu kugihashya.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), yagaragaje ko abantu batatu gusa (3) ari bo basigaye bari kuvurwa Icyorezo cya Marburg mu Rwanda, mu gihe umuntu umwe mu bari barwaye yakize.
Myugariro Buregeya Prince, utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na APR FC, yerekeje muri AS Kigali, asinya amasezerano y’umwaka umwe.
Lt Gen Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ubibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yagaragaje ko ashimira byimazeyo Ingabo z’u Rwanda ndetse ashimangira uruhare rwazo mu kubungabunga umutekano mu turere zifite mu nshingano.
Abantu 5 bakize Icyorezo cya Marburg mu gihe mu bipimo 271 byafashwe kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024.
Muri Kenya abagize umutwe wa Sena 53, batoye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida w’icyo gihugu, Rigathi Gachagua ushinjwa ibyaha 11 birimo no kubiba amacakubiri.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko amakuru yasohotse mu bitangazamakuru birimo The New Humanitarian na Le Monde, yashinjaga ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika, ibikorwa birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ari ikinyoma no gukomeza guharabika u Rwanda.
Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’akarengane (Oxfam), muri raporo nshya watangaje ko ibibazo by’imfu ziterwa n’inzara kubera amakimbirane abera hirya no hino ku Isi biri ku kigero gikabije.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zahaye abangavu biga mu ishuri ribanza rya Malakia muri Makakal, ubumenyi bwo kwitabara.
Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction, yitabye Imana ku myaka 31 muri Argentine nyuma y’uko ahanutse ku rubaraza rw’igorofa ya gatatu ya hoteli mu Mujyi wa Buenos Aires.
Thomas Tuchel ukomoka mu Budage, wigeze no gutoza Chelsea, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (Three Lions), asinya amasezerano y’amezi 18.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP), ryatangaje ko abantu barenga miliyoni 27 bibasiwe n’amapfa akomeye mu kinyejana cya 21, ndetse byumwihariko miliyoni 21 z’abana bafite ikibazo gikomeye cy’imirire mibi.
Urukiko rukuru muri Kenya rwateye utwatsi icyifuzo cya Visi Perezida, Rigathi Gachagua wasabaga ko rwabuza Umutwe wa Sena kwiga ku cyemezo cyo kumukura ku butegetsi.
Joann Kelly uzwi nka Buku Abi, umukobwa w’umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly, yatangaje inkuru yatunguye benshi ubwo yavugaga ko Se, yamukoreye ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akiri muto.
Rurangiranwa mu mukino wa Tennis, Umunya- Espagne, Rafael Nadal yatangaje ko mu Ugushyingo 2024, azahagarika gukina Tenis nk’uwabigize umwuga, nyuma y’umukino wa nyuma wa Davis Cup uzabera muri Espagne.
Nyuma y’amakuru y’ibihuha yatangajwe ku wa Kabiri ko Perezida wa Cameroon, Paul Biya yitabye Imana, abayobozi bakuru mu gihugu bashimangiye ko n’ubwo amaze igihe atagaragara mu ruhame, ubuzima bwe bumeze neza nta kibazo afite.
Ministiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kuwa kabiri yatangaje ko igisirikare cy’Igihugu cye, cyishe uwari umuyobozi mushya w’umutwe wa Hezbollah, Hashem Safieddine wari wasimbuye Hassan Nasrallah, na we wishwe mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda.
Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa kabiri yatangaje ko asubitse urugendo yagombaga kugirira mu bihugu birimo u Budage na Angola, mu rwego rwo kugira ngo abashe gukurikiranira hafi iby’inkubi ya serwakira yiswe Milton ifite umuvuduko udasanzwe iri hafi kwibasira ibice by’amajepfo y’Amerika.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (RWANBATT3), ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zageneye urubyirubyo rwo mu nkambi ibikoresho bya siporo mu mukino wa gicuti wabahuje.
Urwego rwashyizweho muri Ukraine rushinzwe gukora iperereza ku byaha by’intambara byakozwe n’u Burusiya kuva bwatangiza intambara kuri Ukraine, rutangaza ko imfungwa z’intambara 93 zishwe n’u Burusiya.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibiganiro by’amahoro n’umutekano muri Afurika (African Peace and Security Dialogue) byateguwe n’Umuryango washinzwe na Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Madamu we Brigitte Macron.