Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku Mutekano muri Nigeria riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru rugamije gusuzuma isano iri hagati y’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, ihatanira umutungo kamere, n’ibibangamira umutekano w’ibihugu.
Itsinda ry’intumwa ziturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ndetse no muri Minisiteri muri Perezidansi ya Liberia, riri mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda rugamije kwigira ku bunararibonye bwarwo mu miyoborere no mu micungire y’inzego za Leta.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon. Judith Uwizeye yahererekanyije ububasha na Ambasaderi Christine Nkulikiyinka asimbuye kuri izo nshingano. Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya MIFOTRA, witabirwa n’abayobozi batandukanye ndetse n’abakozi b’iyi Minisiteri.
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Perezida wa Slovenia, Nataša Pirc Musar, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu ndetse baganira ku gushimangira umubano mu nzego zitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Usta Kaitesi yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushyigikira ubufatanye bw’ibihugu byo mu Karere kuko ariryo shingiro ry’iterambere rirambye.
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Cape Verde, Josimar José Évora Dias uzwi cyane nka Vozinha, akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kwitwara neza bidasanzwe yagaragaje mu mukino w’amateka wahuje ikipe ye na Espagne mu Gikombe cy’Isi 2026.
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere ari ingenzi mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere no kuzamura ubukungu bw’ibihugu bya Afurika, agaragaza amahirwe u Rwanda rwungukiyemo.
Perezida Paul Kagame yageze i Lomé muri Togo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena, aho yitabiriye Inama n’Imurikabikorwa byerekeye ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika (African Air Transport Convention and Expo), iteganyijwe kuva tariki 15-19 Kamena 2026.
Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Richard umaze kwamamara nka Kevin Kade, ntazitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival nk’uko byari biteganyijwe, nyuma yo gutangaza ko afite ibibazo by’uburwayi.
Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda (Rwanda Scouts Association) wifatanyije n’Abanyarwanda muri iyi minsi 100, Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi n’ubwo imibare igaragaza ko hakiri icyuho hagati y’abagore n’abagabo.
Lt Col Emmanuel NSENGIYUMVA wo mu Ngabo z’u Rwanda yarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare mu gihugu cya Jordan (Royal Jordanian Command and Staff College).
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yatangaje ko guverinoma igiye gushyiraho itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho yabo.
Perezida Paul Kagame, kuri iki cyumweru yakiriye Amb. Johan Borgstam, Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Abakinnyi bose b’ikipe y’Igihugu ya Portugal bahawe udukomo two kwambara ku maboko twanditseho amazina ya Diogo Jota witabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Espagne.
Umusifuzi w’Umunyasomaliya azahabwa amafaranga yose yagombaga kubona mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi yagombaga gusifura, nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimwe mu bihugu bitatu byakiriye iki gikombe.
Abasirikare babiri ba RDF, Fils Niyikiza na Elie Ndagijimana, bari mu basoje amasomo ya gisirikare ku rwego rwa ba Ofisiye bato, mu ishuri rya gisirikare ry’u Buhinde (Indian Military Academy).
Abagize imiryango y’abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura kurangiza ibihano, bavuze ko biteguye kubakira bakabasobanurira Igihugu basanze ariko kandi bakabafasha gutera intambwe yo gusaba imbabazi, kuvugisha ukuri ku byabaye no gutanga amakuru.
Mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’amateka y’ikipe ya RSSB Tigers yegukanye igikombe cya Basketball Africa League (BAL 2026), hateguwe igikorwa cyihariye cyo kurasa ibishashi by’umuriro (fireworks).
Minisitiri w’Ubuzima wa Leta ya Central Equatoria muri Sudani y’Epfo, Madamu Joyce Bakwa, yashimye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa by’ubuvuzi bwahawe abaturage ku buntu.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangije ku mugaragaro Marathon Mpuzamahanga y’Amahoro ya Kigali iri kuba ku nshuro ya 21, aho ku munsi wayo wa mbere hakinwe icyiciro cy’abatarabigize umwuga.
Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yahawe igihembo nk’ikigo gitanga serivisi nziza zo mu ndege kurusha ibindi muri Afurika kizwi nka ‘Best Cabin Service in Africa 2026’.
Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas batangaje ku mugaragaro ko bamaze guhagarika imikoranire bari bafitanye na MIE ya Irene Murindahabi, icyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ako kanya.
Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ifunguye Ambasade muri Espagne, abasesenguzi bavuga ko ari igikorwa cy’ingirakamaro mu rwego rwo gukomeza kwagura umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere inyungu z’ubukungu, ubukerarugendo n’imikoranire mpuzamahanga.
Murigande Jacques wamamaye nka Mighty Popo mu muziki, akaba n’Umuyobozi w’ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, yavuze ko abagore bari mu ruganda rwa muzika ku Isi hose bahura n’imbogamizi zikubye kabiri ugereranyije n’iz’abagabo ibintu bituma abagabo bakomeje kwiganza cyane.
Shirley Ayorkor Botchwey, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza uzwi nka Commonwealth kuri uyu wa Gatanu yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda zigize Rwanbatt-1 hamwe n’abapolisi b’u Rwanda (RWA-FPU III) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, ku bufatanye n’ Umuryango witwa Society for Family Health, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage barenga 200 bo mu gace ka Gudele i Juba muri Sudani y’Epfo.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), yise “Death Was Everywhere”, ishinja Ingabo z’u Rwanda ibikorwa birimo gufungwa bidakurikije amategeko, ubwicanyi no kwinjiza abantu ku ngufu mu mitwe yitwaje intwaro.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, ubwo yagezaga abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ijambo k’Umushinga w’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, yagaragaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/27 amafaranga u Rwanda ruzakoresha azagera kuri miliyari 7,796.3 Frw.