Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, Jean Todt ari kumwe n’umufasha we Michelle Yeoh, icyamamare mu gukina filime, akaba yaregukanye n’ibihembo bya Oscar.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byazamutse, aho igiciro cya lisansi cyabaye 1,862Frw kuri litiro, ivuye kuri 1,803 Frw, bivuze ko hiyongereyeho 59Frw, naho mazutu ikaba yageze kuri 1,808 Frw, ivuye kuri 1,757Frw, ikaba yiyongereyeho 51Frw.
Itsinda ryamamaye ku Isi mu njyana ya Zouk, Kassav, ritegerejwe gususurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, binyuze mu gitaramo cyiswe Conservation Gala Dinner gitegerejwe kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 muri Kigali Convention Center.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zahaye amagare abayobozi b’Imidugudu yo mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi karimo kugira uruhare mu kurwanya iterabwoba, gushyigikira iterambere ry’abaturage, no gushimangira imiyoborere y’inzego z’ibanze.
Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Rwamagana, Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yafunguye ku mugaragaro ikigo gitegura abagororwa bagiye gusubira mu buzima busanzwe (Halfway home), gifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 2500 basigaje ibihano biri hagati y’amezi atandatu n’umwaka.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Prosper Zo’o Minto’o, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe umutekano wo mu kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA) uri mu Rwanda aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa Summit izabera i (…)
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’Abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba, yavuze ko mu mateka y’u Rwanda, Abanyarwanda bahoze barangwa n’indangagaciro zirimo ubumwe, ubunyangamugayo, gukunda igihugu, amahoro, kubana mu bwumvikane n’ubudaheranwa.
Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku buhinzi n’ibiribwa ko hakenewe kwibanda ku rubyiruko nk’abagize igice kinini cy’abaturage b’Umugabane wa Afurika kuko ibitekerezo bikiri bishya n’udushya bafite bigamije kwihangira imirimo byarushaho gutera imbere.
Perezida Paul Kagame yavuze ko uretse kuba u Rwanda na Mozambique ari ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ikiruta byose ari n’ibihugu by’inshuti kandi nziza.
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yageze mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida mushya wa Mozambique, Daniel Chapo ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rwe rwa mbere nk’umukuru w’Igihugu agiriye mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda RDF zishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi mu Burasirazuba bwa DRC, iyo ziza kuba ziriyo nk’uko bivugwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga, zitari kubikora nk’uko zemeye guherekeza abacanshuro b’Abanyaburayi bagafashwa gusubira iwabo.
Minisitiri w’Ingabo wa Mozambike, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Gihugu cye mu bikorwa birimo iterambere ry’ubukungu, ariko cyane cyane mu by’umutekano.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yasuye aho u Rwanda rurimo kumurikira ibikorwa byarwo muri Expo 2025 Osaka Kansai mu Buyapani, yakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Marie Claire Mukasine.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego byatangajwe n’ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, byashinje ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu duce twa Binza na Rutshuru.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye na Police y’u Rwanda rwafunze Manirakiza Straton, umukozi mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ushinzwe ibikorwa byisanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, ukurikiranweho icyaha cya ruswa.
Umuraperi akaba na rwiyemezamirimo, Gauchi The Priest yateguje abakunzi be Album ye ya mbere yise ’Collabo’, izaba igizwe n’ibihangano byinshi bigaruka ku buzima busanzwe abantu babamo.
Umusizi Murekatete Claudine, yashyize hanze amashusho y’igisigo yise ’Arubatse’ yakoranye n’umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Nsabimana Eric, uzwi cyane nka Dogiteri Nsabi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, ari i Yokohama mu Buyapani, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya cyenda yiga ku Iterambere rya Afurika (Tokyo International Conference on African Development - TICAD).
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manzi Olivier uzwi nka Manzi Music, yatangaje ko kuva kuri uyu wa 15 Kanama 2025, atakibarizwa muri sosiyete ya Moriah Entertainment isanzwe ifasha abahanzi batandukanye bakora umuziki wa Gospel, nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakorana.
Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wari mu Ngabo za Ghana, zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Ingabo z’Igihugu cye kuba zaranze kuva mu Rwanda icyo gihe, kuri bo bumvaga mu gihe bagenda bisobanuye kwiyambura ubumuntu ndetse n’indahiro barahiye (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ari mu bayobozi batandukanye ku Isi basabira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize).
Muragijimana Jean D’Amour ukoresha izina ry’ubuhanzi ’Sheka Umubwiriza’, yiyemeje gukora umuziki wibanda ku butumwa bw’isanamitima agamije guhumuriza abantu bafite ibikomere batewe n’amateka agoye banyuzemo, cyangwa ubuzima bukarishye bacamo buri munsi, no guhwitura abantu kujya mu nzira nziza bakagwiza urukundo mu bandi.
Dr Aisa Kirabo Kacyira wari umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha muri Somalia (United Nations Support Office in Somalia - UNSOS), yitabye Imana azize uburwayi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, avuga ko bimwe mu bikorwa bya RDF mu bihugu birimo Mozambique na Santrafurika bikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi, biri mu murongo wo gushaka ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika.
Alex Muyoboke uri mu bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, akaba yaranabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye ari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we (Maman) aguye mu bitaro bya CHUK.
Olivier Hodari, umunyabugeni w’Umunyarwanda ukorera mu mujyi wa Musanze, yafashe umwanzuro wo gutanga umusanzu mu kuvana abana ku muhanda akoresheje ubuhanzi, mu rwego rwo kububakira ahazaza no kwerekana ko na bo bafite impano zishobora kubyazwa umusaruro, bikagirira akamaro imiryango yabo n’Igihugu muri rusange, ubu (…)
Abasirikare 163 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje imyitozo ikarishye bari bamazemo ibyumweru bitandatu mu Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gako (BMTC Nasho) ku bufatanye n’Ingabo za Qatar.
Umuhanzi wiyeguriye injyana gakondo, Jules Sentore, avuga ko gukunda iyi njyana kurusha izindi yakabaye yarakoze, abikesha inama yagiriwe na Sekuru Sentore Athanase, wamusabye kugira ikimuranga kikamutandukanya n’abandi yifuzaga kwigana.
Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, basobanuriwe imiterere y’ibikorwa bya RDF byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye (UN), ndetse n’ibya gisirikare bikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’ibindi bihugu, bashima iyo mikorere y’Ingabo z’u Rwanda.