Mu ruzinduko rw’iminsi ine Perezida William Ruto arimo gukorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’abayobozi b’icyo gihugu batandukanye, barimo na Perezida Joe Biden wanamwakiriye ku meza. Gusa muri urwo ruzinduko, hari ifoto ya Perezida William Ruto afite akanyamuneza muri White House, yicaye ku ntebe ya Perezida (…)
Muri Kenya, umugore yashenguwe no kumenya ko umugabo we yagiraga abana 10 hanze, akabimenyera ku mva barimo kumushyingura nyamara atarigeze abimubwira mbere.
Muri Tanzania, abantu 11 bapfuye, abandi 2 barakomereka nyuma y’uko imashini itanga ubushyuhe mu ruganda rw’isukari ruherereye ahitwa Turiani mu Ntara ya Morogoro rwitwa ‘Mtibwa Sugar Estate Old Factory’ ituritse ubwo abakozi biteguraga gutangira akazi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 22 Gicurasi 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo na Kaboneka Francis wari umaze igihe atagaragara cyane mu myanya y’ubuyobozi.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko havuzwe igitero cyagabwe ku Biro bya Perezida wa Repubulika (Palais de la Nation) no ku rugo rw’Umunyapolitiki Vital Kamerhe, babiri mu bari bashinzwe umutekano we bakahasiga ubuzima, iperereza ryahise ritangizwa. Ariko se ryaba rimaze kugera ku ki?
Israel yasabye ibihugu yise biteye imbere “Nations of the Civilised World" gutambamira icyifuzo cy’Umushinjacyaha wo mu Rukiko Mpanabyaha mpuzamahanga (ICC), usaba impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel, zikwiye kwimwa agaciro.
Hari abakunda kwibaza ku myambaro y’Abapadiri bo muri Kiliziya Gatolika, ibisobanuro by’amabara yayo, igihe yambarirwa, ndetse n’ibirango biyiriho. Kigali Today yegereye Padiri Nkundimana Theophile, ushinzwe ibya liturujiya muri Arikidiyosezi ya Kigali maze abitangaho ibisobanuro mu buryo burambuye.
Itegeko nshinga rya Togo rishya ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, ryemeje ko nta matora rusange y’Umukuru w’Igihugu azongera kubaho, ahubwo azajya atorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Urutonde rwakozwe na Forbes Magazine , rugaragaza ko umukinnyi w’icyamamare uhembwa menshi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2024, ari Cristiano Ronaldo, umwanya akaba agarutseho ku nshuro ya kane.
Mu Bushinwa, umugabo washakishwaga n’inzego z’umutekano ngo ashyikirizwe ubutabera kubera icyaha yakekwagaho cy’ubwicanyi, yihishe Polisi imyaka 20 itaramufata, nyuma yo kwigira umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ntanavuge.
Mugihe muri Iran, bari mu cyunamo cy’iminsi itanu nyuma y’urupfu rwa Perezida Ebrahim Raisi, waguye mu mpanuka y’Indege, ibihugu birimo u Burusiya, u Bushinwa na Turkiya byatangaje ko byababajwe n’urupfu rwe ndetse byabuze inshuti ikomeye.
Muri Tanzania, Umudepite w’umugore ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abagabo basambanya abana ndetse n’abafite ubumuga, yagize uburakari cyane asaba ko itegeko rizanwa mu Nteko Ishinga Amategeko rikemezwa, kugirango abakora ibyo bajye bakonwa (kuhasiwa), baterwe urushinge rubambura ingufu za kigabo.
Muri Algeria, umugabo wari warabuze mu gihe cy’intambara yo mu 1998, yaje kuboneka ari muzima mu nzu y’umuturanyi, nyuma y’imyaka 26 ishize, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Indege ya Kajugujugu yari itwaye abantu barimo Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakoze impanuka, abari bayirimo bose barapfa nk’uko byatangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Iran mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024.
Mu Buhinde, umugabo yakunze Nyirabukwe baranashakana ndetse Sebukwe abiha umugisha. Iyo nkuru y’urwo rukundo rutangaje ngo rwatangiye ubwo umugore w’uwo mugabo witwa Sikandar Yadav yari amaze gupfa, nyuma uyu mugabo arimuka ajya kubana na Sebukwe na Nyirabukwe ahitwa i Bihar, mu Mudugudu wa Heer Moti.
Mu rwego rw’Inteko rusange y’urubyiruko iba buri mwaka, urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata, bagabira inka abacitse ku icumu rya Jenoside babiri, batanga amabati yo kubakira imiryango itandatu y’abacitse ku icumu yari (…)
Mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Nkundimana Jerome, yatawe muri yombi akekwaho kwica umukecuru n’umusaza, abo bakaba ari ababyeyi bamureze mu gihe nyina yari amaze gupfa agasigara ari impfubyi.
Uyu mugabo wo mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, witwa Mutabazi Vincent w’imyaka 33 ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, nibwo yarohamye mu Kiyaga cya Rweru, saa cyenda z’umugoroba, ubwo yarimo yahira ibyatsi byo gusasira imyaka.
Abantu 11 bapfuye mu gihe abandi benshi bakomeretse harimo 17 bajyanwe mu bitaro bafite ibikomere bikomeye by’ubushye nyuma y’uko umugabo agabye igitero mu Musigiti mu gace ka Kano mu Mujyaruguru ya Nigeria, nk’uko byasobanuwe na Polisi.
Mu itangazo ryasohowe n’inama nkuru y’Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika bo muri Madagascar ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, bamaganye itegeko ryemera ibyo guhanisha abasambanya abana, igihano cyo kubakona bikozwe n’abaganga (castration chirurgicale).
Umugabo ukomoka muri Uganda yasize umugore bari barabyaranye gatatu, ajya kwivuza kanseri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aza guhimba urupfu rwe ndetse ko yanashyinguweyo ariko byose ari ibinyoma byo kugira ngo abone uko yishakira undi mugore aho muri Amerika.
Umugore wo muri Michigan muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, utagira inzu yo kubamo yamaze umwaka aba hejuru y’igisenge cy’iduka ryitwa ‘Family Fare supermarket’ ahitwa i Midland, aho muri icyo gihe cyose aba hejuru y’iyo nzu nta muntu wigeze amubona.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye (UN) bishinzwe gukurikirana ibyo gufasha abari mu bibazo (Bureau des affaires humanitaires de l’ONU ‘OCHA’), byatangaje ko bitewe impungenege no kuba imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) ikomeje kurushaho kwiyongera.
Muri Indonesia, imyuzure ivanze n’amabuye n’imicanga ndetse n’ivu byo mu kirunga byamanutse ku musozi wa Marapi byishe abantu bagera kuri 43 ku Kirwa cya Sumatra mu Burengerazuba bwa Indonesia.
Rick Slayman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wabaye umurwayi wa mbere wari watewemo impyiko y’ingurube yahinduriwe uturemangingo yapfuye.
Ubusanzwe, ubushakashatsi bugaragaza ko indwara y’urubara cyangwa ibibara yitwa ‘Vitiligo’ mu ndimi z’amahanga, iterwa ahanini no kubura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu witwa ‘Melanin’ uboneka mu ruhu.
Muri Kenya, Umunyeshuri wa Kaminuza ya MKU (Mount Kenya University), yasanzwe yapfuye, ari mu nzu yakodeshaga, nyuma y’uko hari hashize amasaha macyeya, hari umusore usabye ababyeyi be kohereza Ibihumbi 27 by’Amashilingi ya Kenya (asaga ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu by’Amanyarwanda ‘260.000Frw’ ) kugira ngo (…)
Nyuma y’uko Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Noelia Voigt w’imyaka 24 y’amavuko, yeguye kuri uwo mwanya yari yatorewe mu 2023, yashyize hanze amakuru mashya yatumye asubiza ikamba, harimo itotezwa, ibikorwa by’ihohoterwa n’imikorere idahwitse.
Muri Indonesia, umugabo aherutse mu guturwa nyuma yo kumenya ko umugore we bari bamaranye iminsi 12, Atari umugore ahubwo mu by’ukuri ari umugabo wihinduye umugore.
Perezida Mahamat Idriss "Kaka" Déby Itno, watsinze amatora yo kuyobora Chad nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu ayobora icyo gihugu mu nzibacyuho, yavutse ku itariki 4 Mata 1984, akaba yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye.