Umuhanzi w’icyamamare Alpha Blondy, uvuka muri Côte d’Ivoire, akaba na Ambasaderi w’amahoro muri icyo gihugu yatanze ubutumwa mu buryo bwa videwo, asaba umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba CEDEAO, kudashoza intambara ku gihugu cya Niger, anongeraho ko uwo muryango uramutse ubirenzeho waba ukoze (...)
Umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida wa Madagascar witwa Romy Andrianarisoa ari kumwe n’Umufaransa witwa Philippe Tabuteau, yafatiwe mu Bwongereza akekwaho kuba yaratse ruswa kugira ngo atange ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro, aho bikekwa iyo ruswa yayatse itsinda rya sosiyete zo mu Bwongereza zicukura amabuye (...)
Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, yerekana ko abamaze kwicwa n’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasiye Hawaï ari 96. Ariko uwo mubare ngo ukaba ushobora kwiyongera, kuko igice gito ari cyo kimaze gukorerwamo ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abishwe n’inkongi.
Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Niger muri iki gihe nyuma ya Coup d’Etat yabaye mu Kwezi gushize kwa Nyakanga 2023, bwatanze ibirego by’ibyaha Perezida Mohamed Bazoum ashinjwa nyuma y’amasaha makeya itsinda ry’abantu bari baturutse muri Nigeria ritangaje ko ubwo butegetsi buyoboye Niger, bwiteguye kuyoboka inzira ya (...)
Mu Buyapani batangije uburyo bushya bwiswe ‘The Giraffenap’, aho umuntu asinzirira mu kintu kimeze nk’akazu gato gafunganye, agasinzira ahagaze mu masaha ya ku manywa, bikamufasha kuruhuka akagarura imbaraga zo gukora akazi ke neza.
Abantu barindwi bapfuye bagwiriwe n’ibikuta by’umusigiti, wari wuzuyemo abantu baje mu isengesho, mu Mujyi wa Zaria muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, mu gihe abandi benshi bakomeretse, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, akaba n’umuyobozi w’ishyaka ‘Azimio La Umoja’, yatangaje ko mu myigaragambyo y’ubutaha, abaturage bazaguma mu nzu zabo. Yagize ati "Ntimuzasohoke hanze, muzagume mu ngo zanyu”.
Muri Equador umukandida wahabwaga amahirwe mu matora ya Perezida wa Repubulika, Fernando Villavicencio, yarashwe ahita apfa ubwo yari asohotse mu nama ijyanye n’amatora ahitwa i Quito, nk’uko byatangajwe na Perezida w’icyo gihugu, Guillermo Lasso.
Muri Kenya, Umupasiteri witwa Victor Kanyari wo mu itorero rya ‘Salvation Healing Ministry’ avuga ko afite amazi y’umugisha azana ubukire mu buryo bw’igitangaza.Avuga ko "Uyanywaho ugahita ugura imodoka".
Abimukira 41 nibo baburiye ubuzima mu bwato bwarohamye hafi y’Ikirwa cya Lampedusa (mu Butaliyani), nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’u Butaliyani ‘Ansa’.
Uhagarariye amwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye ‘UN’ muri Niger Louise Aubin, yatangaje ko ibihano byafatiwe Niger nyuma ya Coup d’Etat iherutse kuba muri icyo gihugu, bikomeza kongera umubare w’abakeneye ubufasha bw’ibiribwa n’imiti.
Muri Kenya, Umupolisi wakoreraga muri Kawunti ya Nakuru yarashe umuyobozi we isasu aramwica, mu buryo buteye urujijo, bituma hahita hatangizwa iperereza nk’uko byatangajwe na Komanda wa Polisi muri Nakuru Samuel Ndanyi.
Abantu batatu bapfuye ubwo indege ebyiri zo mu bwoko bwa kajugujugu zagonganaga ziri mu gikorwa cyo kuzimya inkongi y’umuriro mu Majyepfo ya Leta ya California nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru cya CNN.
Perezida Faustin-Archange Touadéra, yatowe bwa mbere mu 2016, yongera gutorwa mu 2020, ubu yemerewe kuzongera kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2025, kuko itegeko nshinga rishya rikuraho umubare wa za manda zemewe k’Umukuru w’igihugu.
Abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), batangaje ko bazongera bagahurira mu nama idasanzwe ku wa Kane tariki 10 Kanama 2023, bakiga ku kibazo cya Niger, nyuma y’uko igihe ntarengwa cyo kuba abakoze Coup d’Etat basubije ubutegetsi mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum cyarangije ku (...)
Ubuyobozi bwa Vietnam bwatangaje ko abantu umunani (8) bapfuye bishwe n’imyuzure n’inkangu byaje bitunguranye.
Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Sénégal, ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara uhereye igihe aheruka gutabwa muri yombi, none yajyanywe mu bitaro bya Dakar muri serivisi zita ku ndembe.
Umuturage witwa Shangwe Lodrick w’imyaka 35, utuye ahitwa Bangwe mu gace ka Sumbawanga, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho gutunga imbunda ya ‘shortgun/SMG’ yakozwe mu buryo bwa gakondo, akaba yari ayitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abantu 28 baguye mu mpanuka ya Gariyamoshi yabereye mu Majyepfo y’igihugu cya Pakistan, abandi benshi barakomereka, ikaba yabaye Cyumweru tariki 6 Kanama 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Khawaja Saad Rafique, ushinzwe ibya za Gariyamoshi muri cyo gihugu, aho yanemeje ko ibitaro biri hafi y’aho impanuka yabereye (...)
Perezida wa Nigeria Bola Tinubu yandikiye ibaruwa Sena y’igihugu cye, asaba abayigize ko bashyigikira icyemezo cyo gukoresha ingufu za gisirikare muri Niger aho Perezida w’icyo gihugu watowe n’abaturage Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zihagaritse inkunga zimwe mu zo yageneraga Niger, kandi ko ikomeje gushyigikira Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi.
Umugore witwa Falmira De Jesus w’imyaka 38 y’amavuko, usanzwe akora umwuga w’ubuhinzi bw’ingazi zikorwamo amamesa mu Burengerazuba bwa Indonesia mu Ntara Kalimantan, ubwo yarimo avoma amazi mu kizenga, yafashwe n’ingona yari iri ku nkombe zacyo iramutwara.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau w’imyaka 51, yatangaje ko yatandukanye n’umugore we Sophie Grégoire Trudeau w’imyaka 48 y’amavuko.
Gen. Abdourahamane Tchiani uyoboye Niger nyuma ya Coup d’état, yavuze ko adatewe ubwoba n’igitutu cy’abashaka gusubiza Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi, anenga ibihano byafashwe n’Umuryango wa ECOWAS, ko binyuranyije n’amategeko kandi bigaragaza kubura ubumuntu, ahamagarira abaturage ba Niger, kwitegura kurwana ku (...)
Umuhanzi w’icyamamare Madonna aherutse gufatwa n’indwara ikomeye yaturutse kuri bagiteri ‘sévère infection bactérienne’ ituma ajya mu bitara muri serivisi yo kwita ku bantu barembye ku itariki 24 Kamena 2023.
Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga (NUDOR), risaba umuryango mugari w’Abanyarwanda, uhereye ku babyeyi, abarimu, ibigo by’amashuri n’abantu bose, gutuma umwana ufite ubumuga yisobanukirwa, akamenya ko afite ubumuga bijyanye n’ikigero cy’imyaka arimo, kuko biramufasha. Ngo nta kintu ushobora gukorera umuntu ufite (...)
Henri Konan Bédié wayoboye igihugu cya Côte d’Ivoire, yitabye Imana afite imyaka 89 y’amavuko, aho yari amaze iminsi ari mu bitaro nyuma yo kumva atameze neza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), cyohereje itsinda ry’abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’imiterere y’Isi, kujya gukurikirana iby’umwotsi, umuriro, ndetse n’amabuye ahirima aturuka mu musozi wo mu Kagari ka Burimba mu Karere ka Nyamasheke.
Mu cyumweru gishize, itangazamukuru ryo mu Buhinde ryatangaje inkuru ibabaje y’umugabo n’umugore we batuye mu Burengerazuba bwa Bengal bakunda telefoni za ‘iPhone’ bikabije kugeza aho bemera no kugurisha umwana wabo w’uruhinja kugira ngo bagure iyo telefoni igezweho ya ‘iPhone 14’.
Ubutegetsi buyobowe n’igisirikare muri Burkina Faso no muri Mali, bwatangaje ko igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose cyakorwa kuri Niger, hagamijwe gusubiza ubutegetsi mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum uherutse gukorerwa Coup d’état, cyafatwa nko gutangiza intambara no muri ibyo bihugu byombi.