Mu busanzwe igufa ry’itako ribarizwa mu magufa akomera cyane kurusha andi yose yo mu mubiri w’umuntu, ariko umugabo wo mu Bushinwa w’imyaka 35 y’amavuko, yavunitse igufa ry’itako biturutse ku gukorora gusa.
Muri Koreya y’Epfo, abategura irushanwa ngarukamwaka ry’ibitaramo by’indirimbo, imikino na za Filimi muri Kaminuza yo mu Ntara ya South Chungcheong, basabye imbabazi nyuma yo gutanga amacupa y’amazi yari yakoreshejwe n’abagize rimwe mu matsinda aririmba rinakunzwe cyane muri ako gace rizwi nka ‘Oh My Girl’, nk’ibihembo ku (…)
Mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, abagize Inama Njyanama y’Akarere, basoje icyumweru cy’Umujyanama cyari cyatangirijwe mu Murenge wa Mareba ku itariki 25-31 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyanahujwe no gutaha inyubako nshya y’Ibiro by’Akagari ka Kagomasi.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ibihano zafatiye abayobozi bakuru batanu bo muri Uganda, harimo na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anitha Among.
Muri Amerika, sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya ’American Airlines’ irashinjwa kuba yarasohoye mu ndege abagabo umunani (8) b’abirabura, kubera ko ngo hari bamwe mu bagenzi bari bavuze ko banuka ku ruhu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Nairobi muri Kenya, mu rwego rwo rw’Inama ngarukamwaka ya 59 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yo muri uyu mwaka wa 2024, (African Development Bank - AfDB) yagiranye ibiganiro na Perezida William Ruto wa Kenya.
Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Gasagure Vital, Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe hamwe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste bakurikiranyweho gusaba no kwakira ruswa.
Ibihugu bya Espagne, Irlande na Norvège byemeje ku mugaragaro Palestine nka Leta yigenga kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, icyo cyemezo cyamaganirwa kure na Israel.
Inzego zishinzwe ubutabazi n’izishinzwe kuzimya inkongi mu Ntara ya Katavi, muri Tanzania ziri mu bikorwa byo gushakisha imirambo y’abantu batandatu muri barindwi baguye mu mpanuka y’ubwato nyuma yo gusaduka bukinjiramo amazi bukiyubika ku bantu 14 bari baburimo n’imifuka minini 10 y’umuceri udatonoye.
Muri Burkina Faso, Perezida Ibrahim Traore, azaguma ku butegetsi mu yindi myaka itanu iri imbere, izatangira kubarwa uhereye ku itariki 2 Nyakanga 2024, nk’uko byemejwe n’Inama ngishwanama yateraniye i Ouagadougou ku matariki 25-26 Gicurasi 2024.
Mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, kuri iki Cyumweru habaye igiterane cyo gusengera Igihugu giteguwe n’abayobozi b’Amadini n’Amatorero abarizwa muri uwo Murenge, abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’ahahagarariye urwego rw’abikorera, ku nsanganyamatsiko igira iti, ”Umuyobozi ugeza abaturage ku mpinduka nziza."
Abagize Inama njyanama y’Akarere ka Bugesera n’abandi bayobozi ku rwego rw’Intara y’u Burasirazuba, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mareba mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2024, batunganya umuhanda wari warasibye bitewe n’abaturage bagiye bahinga bawusatira birangira ubaye akayira gato k’abanyamaguru.
Mu ruzinduko rw’iminsi ine Perezida William Ruto arimo gukorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’abayobozi b’icyo gihugu batandukanye, barimo na Perezida Joe Biden wanamwakiriye ku meza. Gusa muri urwo ruzinduko, hari ifoto ya Perezida William Ruto afite akanyamuneza muri White House, yicaye ku ntebe ya Perezida (…)
Muri Kenya, umugore yashenguwe no kumenya ko umugabo we yagiraga abana 10 hanze, akabimenyera ku mva barimo kumushyingura nyamara atarigeze abimubwira mbere.
Muri Tanzania, abantu 11 bapfuye, abandi 2 barakomereka nyuma y’uko imashini itanga ubushyuhe mu ruganda rw’isukari ruherereye ahitwa Turiani mu Ntara ya Morogoro rwitwa ‘Mtibwa Sugar Estate Old Factory’ ituritse ubwo abakozi biteguraga gutangira akazi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 22 Gicurasi 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo na Kaboneka Francis wari umaze igihe atagaragara cyane mu myanya y’ubuyobozi.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko havuzwe igitero cyagabwe ku Biro bya Perezida wa Repubulika (Palais de la Nation) no ku rugo rw’Umunyapolitiki Vital Kamerhe, babiri mu bari bashinzwe umutekano we bakahasiga ubuzima, iperereza ryahise ritangizwa. Ariko se ryaba rimaze kugera ku ki?
Israel yasabye ibihugu yise biteye imbere “Nations of the Civilised World" gutambamira icyifuzo cy’Umushinjacyaha wo mu Rukiko Mpanabyaha mpuzamahanga (ICC), usaba impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel, zikwiye kwimwa agaciro.
Hari abakunda kwibaza ku myambaro y’Abapadiri bo muri Kiliziya Gatolika, ibisobanuro by’amabara yayo, igihe yambarirwa, ndetse n’ibirango biyiriho. Kigali Today yegereye Padiri Nkundimana Theophile, ushinzwe ibya liturujiya muri Arikidiyosezi ya Kigali maze abitangaho ibisobanuro mu buryo burambuye.
Itegeko nshinga rya Togo rishya ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, ryemeje ko nta matora rusange y’Umukuru w’Igihugu azongera kubaho, ahubwo azajya atorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Urutonde rwakozwe na Forbes Magazine , rugaragaza ko umukinnyi w’icyamamare uhembwa menshi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2024, ari Cristiano Ronaldo, umwanya akaba agarutseho ku nshuro ya kane.
Mu Bushinwa, umugabo washakishwaga n’inzego z’umutekano ngo ashyikirizwe ubutabera kubera icyaha yakekwagaho cy’ubwicanyi, yihishe Polisi imyaka 20 itaramufata, nyuma yo kwigira umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ntanavuge.
Mugihe muri Iran, bari mu cyunamo cy’iminsi itanu nyuma y’urupfu rwa Perezida Ebrahim Raisi, waguye mu mpanuka y’Indege, ibihugu birimo u Burusiya, u Bushinwa na Turkiya byatangaje ko byababajwe n’urupfu rwe ndetse byabuze inshuti ikomeye.
Muri Tanzania, Umudepite w’umugore ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abagabo basambanya abana ndetse n’abafite ubumuga, yagize uburakari cyane asaba ko itegeko rizanwa mu Nteko Ishinga Amategeko rikemezwa, kugirango abakora ibyo bajye bakonwa (kuhasiwa), baterwe urushinge rubambura ingufu za kigabo.
Muri Algeria, umugabo wari warabuze mu gihe cy’intambara yo mu 1998, yaje kuboneka ari muzima mu nzu y’umuturanyi, nyuma y’imyaka 26 ishize, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Indege ya Kajugujugu yari itwaye abantu barimo Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakoze impanuka, abari bayirimo bose barapfa nk’uko byatangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Iran mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024.
Mu Buhinde, umugabo yakunze Nyirabukwe baranashakana ndetse Sebukwe abiha umugisha. Iyo nkuru y’urwo rukundo rutangaje ngo rwatangiye ubwo umugore w’uwo mugabo witwa Sikandar Yadav yari amaze gupfa, nyuma uyu mugabo arimuka ajya kubana na Sebukwe na Nyirabukwe ahitwa i Bihar, mu Mudugudu wa Heer Moti.
Mu rwego rw’Inteko rusange y’urubyiruko iba buri mwaka, urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata, bagabira inka abacitse ku icumu rya Jenoside babiri, batanga amabati yo kubakira imiryango itandatu y’abacitse ku icumu yari (…)
Mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Nkundimana Jerome, yatawe muri yombi akekwaho kwica umukecuru n’umusaza, abo bakaba ari ababyeyi bamureze mu gihe nyina yari amaze gupfa agasigara ari impfubyi.
Uyu mugabo wo mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, witwa Mutabazi Vincent w’imyaka 33 ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, nibwo yarohamye mu Kiyaga cya Rweru, saa cyenda z’umugoroba, ubwo yarimo yahira ibyatsi byo gusasira imyaka.