Abantu batatu bapfuye undi arakomereka, ubwo indege yari ivuye ahitwa Nyerere National Park yakoraga impanuka, mu gihe yarimo ihaguruka ku kibuga cy’ahitwa Morogoro.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yahagaritse ku kazi abakozi ba Leta 27 kubera ikibazo cy’isukari itujuje ubuziranenge yinjiye mu gihugu cya Kenya mu 2018. Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko abashinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa muri icyo gihugu (Kenya Bureau of Standards - KEBS) bari mu bagize (...)
Niba hari umuntu wafunguje Konti kuri Google (compte Google/ Google account), akaba amaze imyaka igera kuri ibiri, atayikoresha, iyo Konti iri mu bibazo. Ikigo cy’Abanyamerika cya Google kiritegura gutangira gahunda yo gusiba za Konti zose zidakoreshwa (zimaze imyaka ibiri kuzamura zidakoreshwa), iyo gahunda yo (...)
Muri Leta ya Plateau yo muri Nigeria, abantu basaga 30 bapfuye baguye mu bushyamirane bwabaye hagati y’abahinzi n’abashumba b’inka.
Umuhanda wa Base-Kirambo-Butaro/Butaro-Kidaho mu Karere ka Burera, hari hashize imyaka isaga icumi (10) abaturage babwirwa ko uzashyirwamo kaburimbo, ndetse rimwe na rimwe hagashyirwamo imashini zikora imihanda, ariko zikawusiga wangiritse kurusha uko wari umeze, ubu imirimo yasubukuwe.
Ubwato bwa Sosiyete y’Abashinwa yitwa ‘Penglai Jinglu Fishery Co’ ikora ibijyanye n’uburobyi, bwarohamye mu Nyanja y’abahinde maze abarenga 39 baburirwa irengero.
Byabaye nk’igitangaza ubwo umugore wo muri Nigeria w’imyaka 54 y’amavuko yabyaraga impanga z’abana batatu, nyuma yo kumara imyaka 21 yose ategereje urubyaro ariko yarahebye. Nyuma y’iyo nkuru nziza, yakoresheje imbuga nkoranyambaga, asangiza abandi umunezero yatewe n’uwo mugisha yagize, aho yerekanye amafoto ye atwite (...)
Igihugu cya Mozambique, cyugarijwe n’icyorezo cya choléra cyaherukagayo mu myaka 20 ishize. Ibyo bikaba bije byiyongera ku nkubi y’umuyaga yiswe Freddy, na yo yahunganyije icyo gihugu muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023.
Uhagarariye Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika y’Epfo, yahamagajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, nyuma y’uko yavuze ko abizi neza ko ubwato bw’u Burusiya bwaje gufata intwaro muri Afurika y’Epfo.
Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, yamuritse ibyo yagezeho nk’uruhare rwayo mu iterambere ry’Igihugu. Yabigaragarije mu imurikabikorwa ryabaye tariki 12 Gicurasi 2023, mu gikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku bufatanye n’Ihuriro (...)
Elon Musk nyiri Twitter, yatangaje ko yabonye umuntu ugiye kuba umuyobozi mushya (CEO) wa Twiitter n’ubwo atavuze amazina ye. Yavuze ko we azahita ajya ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ibijyanye n’ikoranabuhanga kuri urwo rubuga nkoranyambaga rwa Twitter mu byumweru bikeya biri imbere.
Impande zihanganye mu ntambara yo muri Sudani zemeranyijwe kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’abasivili, harimo gutanga inzira yo gusohoka mu duce turimo kuberamo imirwani, ndetse no kunyuzwamo imfashanyo.
Mu buryo bw’igitangaza, abana babiri b’impinja batabawe nyuma yo kubabona bareremba mu Kiyaga cya Kivu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), biturutse ku biza by’imyuzure biherutse kwibasira u Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Nyuma y’umusaruro mwiza wavuye mu bufatanye hagati y’Ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint-Germain (PSG) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, igamije kumenyakanisha u Rwanda mu mahanga bumaze imyaka itatu, biyemeje gukomeza ubufatanye bukazagera mu 2025.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Edgar Sandoval, Umuyobozi Mukuru wa World Vision muri Amerika, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije ku rubuga rwa Twitter.
Muri Tunisia, umujandarume yarashe abantu bari bari imbere y’Isinagogi (aho Abayahudi basengera) bane barapfa abandi icyenda (9) barakomereka, nyuma na we araraswa arapfa.
Ishuri rya Groupe Scolaire Cyinama ubu riri mu gahinda ko kubura abakozi baryo batatu, barimo abarimu babiri n’umucungamutungo baguye mu mpanuka y’imodoka ku Cyumweru, mu gihe abandi umunani bakomeretse, muri rusange ubu rikaba ridafite abakozi baryo 11, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi waryo, Bahati Munyemanzi Pascal, mu (...)
Polisi yo muri Tanzania yafashe umugabo witwa Wilson Bulabo n’umugore we witwa Helena Robert, nyuma yo kuvumbura ko babeshye ko umwana wabo w’imyaka umunani y’amavuko yapfuye nyuma akazuka.
U Rwanda rukeneye agera kuri Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kubaka inzu z’abagizweho ingaruka n’ibiza by’imyuzure n’inkangu, byibasiye ibice bitandukanye mu gihugu ku matariki 2-3 Gicurasi 2023.
Sosiyete yo mu Bwongereza, Aterian PLC, izobereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagaragaje icyizere ifite cyo kubona amabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda, nyuma y’ibimenyetso bitandukanye byagaragaje ko yaba ahari.
Polisi yo muri Zambia yavuze ko yatangije iperereza nyuma yo kubona raporo ivuga ko hari imodoka eshatu zibwe, hanyuma ikaza kuzisanga aho uwo mugore witwa Esther Lungu atuye.
Nyuma y’uko Papa Faransisiko yatoreye Padiri Ntivuguruzwa kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi asimbuye Musenyeri Simaragde Mbonyintege, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, hatangajwe igihe cyo guhabwa inkori y’ubushumba, mbere yo gutangira uwo murimo yatorewe.
Umuntu witwaje imbunda yinjiye mu gace k’ubucuruzi ka Dallas muri Leta ya Texas muri Amerika, yica abantu umunani mbere y’uko nawe yicwa, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwo muri ako gace.
Kugeza ubu abaturage ba Sudani nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, bafite ibibazo byinshi biterwa no kuba bamaze iminsi igera kuri 20 bugarijwe n’intambara.
Minisiteri y’Ubuzima yahawe inkunga izafasha Igihugu kongera umubare w’ababyaza no kubongerera ubumenyi. Iyo nkunga igizwe n’ibikoresho bitandukanye by’imfashanyagisho bifite agaciro k’ibihumbi ijana by’Amadolari (abarirwa muri Miliyoni 111 z’Amafaranga y’u Rwanda), ibyo bikoresho bikaba bigenewe amashuri arindwi yigisha (...)
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), uvuga ko kuba Munyeshyaka Wenceslas yarirukanywe hashingiwe ku cyemezo cya Papa Francis, agakurwa mu nshingano zose z’ubusaseridoti bitagombye kurangirira aho, ahubwo yagombye gukomeza gukurikiranwa no kuburanishwa ku ruhare (...)
Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda byatangaje ko Papa Fransisiko yifatanyanyije n’Abanyarwanda mu kababaro kubera abitabye Imana bazize ibiza. Ikinyamakuru ‘Vatican News’ na cyo cyanditse ko Papa Francis yavuze ko ababajwe kandi asabira abapfuye bazize Ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu Ntara y’Iburengerazuba (...)
Muri Uganda, umugore witwa Jackie Namubiru, arashinjwa kwica Mukeba we witwa Nakimera Lydia w’imyaka 23, nyuma yo kumutera urushinge rurimo uburozi, yarangiza agahita atoroka akabura.
Kompanyi y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir na Qatar Airways yo muri Qatar batangije ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi bw’imizigo mu kirere, hagamijwe gukomeza kuzamura ubucuruzi ku Mugabane wa Afurika n’ahandi ku Isi izo Kompanyi zombi zikorera.
Uko bucya n’uko bwira, hirya no hino ku Isi hakomeza kumvikana inkuru z’ibikorwa by’abantu bitangaje, ibiteye ubwoba, ariko n’ibiteye agahinda.