Abantu 11 bapfuye mu gihe abandi benshi bakomeretse harimo 17 bajyanwe mu bitaro bafite ibikomere bikomeye by’ubushye nyuma y’uko umugabo agabye igitero mu Musigiti mu gace ka Kano mu Mujyaruguru ya Nigeria, nk’uko byasobanuwe na Polisi.
Mu itangazo ryasohowe n’inama nkuru y’Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika bo muri Madagascar ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, bamaganye itegeko ryemera ibyo guhanisha abasambanya abana, igihano cyo kubakona bikozwe n’abaganga (castration chirurgicale).
Umugabo ukomoka muri Uganda yasize umugore bari barabyaranye gatatu, ajya kwivuza kanseri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aza guhimba urupfu rwe ndetse ko yanashyinguweyo ariko byose ari ibinyoma byo kugira ngo abone uko yishakira undi mugore aho muri Amerika.
Umugore wo muri Michigan muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, utagira inzu yo kubamo yamaze umwaka aba hejuru y’igisenge cy’iduka ryitwa ‘Family Fare supermarket’ ahitwa i Midland, aho muri icyo gihe cyose aba hejuru y’iyo nzu nta muntu wigeze amubona.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye (UN) bishinzwe gukurikirana ibyo gufasha abari mu bibazo (Bureau des affaires humanitaires de l’ONU ‘OCHA’), byatangaje ko bitewe impungenege no kuba imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) ikomeje kurushaho kwiyongera.
Muri Indonesia, imyuzure ivanze n’amabuye n’imicanga ndetse n’ivu byo mu kirunga byamanutse ku musozi wa Marapi byishe abantu bagera kuri 43 ku Kirwa cya Sumatra mu Burengerazuba bwa Indonesia.
Rick Slayman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wabaye umurwayi wa mbere wari watewemo impyiko y’ingurube yahinduriwe uturemangingo yapfuye.
Ubusanzwe, ubushakashatsi bugaragaza ko indwara y’urubara cyangwa ibibara yitwa ‘Vitiligo’ mu ndimi z’amahanga, iterwa ahanini no kubura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu witwa ‘Melanin’ uboneka mu ruhu.
Muri Kenya, Umunyeshuri wa Kaminuza ya MKU (Mount Kenya University), yasanzwe yapfuye, ari mu nzu yakodeshaga, nyuma y’uko hari hashize amasaha macyeya, hari umusore usabye ababyeyi be kohereza Ibihumbi 27 by’Amashilingi ya Kenya (asaga ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu by’Amanyarwanda ‘260.000Frw’ ) kugira ngo (…)
Nyuma y’uko Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Noelia Voigt w’imyaka 24 y’amavuko, yeguye kuri uwo mwanya yari yatorewe mu 2023, yashyize hanze amakuru mashya yatumye asubiza ikamba, harimo itotezwa, ibikorwa by’ihohoterwa n’imikorere idahwitse.
Muri Indonesia, umugabo aherutse mu guturwa nyuma yo kumenya ko umugore we bari bamaranye iminsi 12, Atari umugore ahubwo mu by’ukuri ari umugabo wihinduye umugore.
Perezida Mahamat Idriss "Kaka" Déby Itno, watsinze amatora yo kuyobora Chad nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu ayobora icyo gihugu mu nzibacyuho, yavutse ku itariki 4 Mata 1984, akaba yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye.
Nsanzabaganwa Straton, yitabye Imana ku myaka 79 y’amavuko aguye mu bitaro bya Kanombe azize indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko izwi nka ‘stroke’. Abamuzi bamushimira ko asize umurage mwiza ujyana n’umusanzu ukomeye yatanze mu bijyanye no kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco ndetse n’amateka.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika (RWABATT12), ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zituruka mu bihugu bitandukanye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika (MINUSCA) ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta y’icyo gihugu, batashye ku mugaragaro inzu y’ababyeyi yo (…)
Muri Afurika y’Epfo, abantu batanu bapfuye abandi bagera kuri 50 bo bari baheze munsi y’ibikuta by’inyubako y’umuturirwa igeretse gatanu, yasenyutse ikirimo kubakwa mu Mujyi wa George, mu Ntara ya Western Cape, impamvu y’uko gusenyuka ikaba itahise imenyekana.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Sosiyete sivile yamaganye itangwa ry’imodoka zahawe Abadepite bo mu ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi riri ku butegetsi. Radio RFI yatangaje ko izo ari imodoka zo mu bwoko bwa ‘jeep’, zahawe Abadepite bo mu Ntara ba Kinshasa, abo bakaba ari abatowe bo mu ishyaka rya Perezida (…)
Muri Kenya, itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’amashuri ryimuriwe mu gihe kitazwi bitewe n’imvura n’imyuzure bikomeje kwibasira icyo gihugu.
Abakozi b’Umuryango ‘World Vision International Rwanda’ bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kugarura indangagaciro za gikirisitu, ndetse no kugira uruhare mu kongera kwiyubaka k’umuryango nyarwanda.
Mu Bushinwa, umugore yafunzwe azira gushimuta umwana w’umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko ashaka kumushyingira umuhungu we w’imyaka 27 y’amavuko, kuko ngo yabonaga yazavamo umugore mwiza uzira amakemwa.
Kuba ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zo muri ‘base 201’ zari ziri muri Niger, zaravanyweyo ku mugaragaro hagati muri Mata 2023, zikavanwayo ku buryo bwihuta, ngo byahungabanyije gahunda Amerika yari ifite muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, iyo akaba ari yo mpamvu igisirikare cy’Amerika kirimo kwihutisha (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Hakan Fidan yatangaje ko igihugu cye kigiye kwifatanya na Afurika y’Epfo, mu rubanza iregamo Israel mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga (Cour pénale internationale ‘CPI’) rw’i La Haye, Israel ishinjwa kuba irimo gukorera Jenoside Abanya-Palestine muri Gaza.
Muri Kenya, Jenerali Majoro Fatuma Ahmed yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere ubaye Umugaba w’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere (KDF).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ryibutse abari abakozi 68 ba UN bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Mujyi wa Kigali, ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024.
Muri Kenya, imyuzure itewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yishe abantu 169 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, mu gihe abagera ku 185.000 bamaze gukurwa mu byabo n’iyo myuzure yibasiye n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba cyane cyane Tanzania imaze gupfusha abarenga ku 155 bishwe n’imyuzure (…)
Umujyi wa Milan mu Butaliyani, wiyunze ku yindi mijyi imwe n’imwe yo mu Burayi, yafashe ingamba zigamije kugabanya ubukerarugendo bw’umurengera, muri izo ngamba harimo gushyiraho amabwiriza agamije gukumira ibikorwa by’imiyidagaduro nyuma ya saa sita z’ijoro.
Muri Kenya abantu basaga 50 bapfuye nyuma y’uko urugomero ruturitse kubera imvura nyinshi, rugateza imyuzure yatwaye inzu zari zituwemo, abo kandi bariyongera ku bandi bagera kuri 35 bivugwa ko baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato burohamye, bitewe no kuzura gukabije k’umugezi wa Tana, bitewe n’imyuzure yatewe n’imvura imaze (…)
Muri Tanzania, abantu basaga 200,000 n’ingo zisaga 51,000 ni zo zagizweho ingaruka n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri icyo gihugu, abagera ku 155 bahasiga ubuzima, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Kassim Majaliwa.
Muri Tanzania, mu Karera ka Shinyanga, urukuta rw’inzu rwagwiriye abana batatu bavukana bari baryamye nijoro basinziye, bahita bapfa bose nk’uko byasobanuwe na nyina, Joyce Nchimbi, washoboye kurokokana n’undi mwana umwe.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 21 Mata 2024, nibwo hatangajwe inkuru y’umwana w’umukobwa w’uruhinja watabawe n’abaganga ku buryo bw’igitangaza, ateruwe mu nda ya nyina wari umaze kwicwa n’ibisasu byari byatewe n’igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere mu Majyepfo ya Gaza, ava mu nda ya nyina ari muzima.
Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kujya kuri uwo mwanya ku mugaragaro mu 2021, ubwo Perezida Jovenel Moise yari amaze kwicwa, ubu uwo mwanya wa Minisitiri w’Intebe ukaba wahise ujyamo ku buryo bw’agateganyo Michel Patrick Boisvert, wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu.