Tito Rutaremara, inararibonye mu bya politiki, akaba n’umuyobozi w’urwego ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda, yemeza ko Perezida Donald Trump wa Amerika ubu atazi icyo yafata n’icyo yareka, mbese ari mu gihirahiro (Dilemma).
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Madame Mukantaganzwa Domitila, avuga ko abantu bagomba kumenya ko na nyuma y’ubutane ku bashakanye, kongera gusubirana bakabana, bishoboka.
Abanyeshuri barenga ibihumbi magana abiri barangije amashuri yisumbuye, yaba ay’ubumenyi rusange n’ay’imyuga, ubu bari mu bizamini bya Leta.
Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko mu minsi iri imbere, kuba umubyeyi yabona abuzukuru, abuzukuruza ndetse n’ubuvivi, bizaba ari ibintu bisanzwe, kuko imyaka igiye kuba imibare gusa.
Perezida Kagame yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge byose, yaba inzoga, ndetse n’ibindi bijya mu mutwe bikabangiza, kuko bitashoboka ko bagera ku kwigira nyako, mu gihe badatekereza neza.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga, abagize inteko ishinga amategeko bagejejweho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu gukumira inyamaswa ziva muri Pariki z’igihugu zigahohotera abaturage zikangiza n’imitungo yabo.
Minisiteri y’ubuzima yasohoye amabwiriza agenga itunganywa ry’ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n’imbuto bikorewe mu miryango.
Muganga Gasakure Miguel, yasobanuye ibijyanye n’indwara y’utubuye tujya mu gasabo k’indurwe, aho duturuka ndetse n’abakunze kwibasirwa nayo ndetse n’uko abantu bayirinda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Kuri uyu wa Kane tariki 9 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga ubukungu bw’imibereho myiza y’abaturage, agaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda rikomeje kwihagararaho.
Minisitri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, agira inama abantu kumenya ko nta kintu na kimwe kirusha agaciro ubuzima bwabo, bityo bakirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko kuba harimo izisindisha vuba, biba bivuze ko zangiza ubwonko cyane.
Mu rwego rwo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Akarere ka Gasabo, karakoresha itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, ariko hakiyongeraho n’imirongo yo muri Bibiliya.
Mu Bwongereza, umugore witwa Laurie Denman w’imyaka 42 y’amavuko,utuye ahitwa Wales, yasanzwemo inzoka zo mu nda zigera kuri 38 ku bwonko, nyuma yo kurya inyama z’ingurube.
Mugenzi Jean Claude, yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatuti mu 1994, ariko ababyeyi be, n’abavandimwe be bakicwa, we akarokoka ku buryo bw’ibitangaza.
U Rwanda rwasabye u Burundi guhagarika uruhare rwabwo rutaziguye mu makimbirane arimo kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Muri raporo y’ibyavuye mu ngendo rusange Abadepite bakoreye mu Ntara kuva ku itariki 28 Gicurasi kugeza ku itariki 3 Kamena 2026 ndetse no mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 6 n’iya 7 Kamena 2026, byagaragaje ko hari abanyamigabane ba Banki y’Abaturage (BPR) babuze uburenganzira ku migabane yabo muri iyo banki kandi bakaba (…)
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee, asoza ihuriro ry’urubyiruko kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026, yashimiye Madame Jeannette Kagame wari witabiriye iryo huriro, ku nama nziza adahema gutanga na gahunda zitandukanye zigamije iterambere n’imibereho myiza by’umuryango zikorwa na Imbuto (…)
Amb.Charles Muligande, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yo kurimbura Abatutsi igenda irushaho gushinga imizi mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Zimwe mu noti zirimo gukora mu Rwanda muri iki gihe, zizaba zavuye ku isoko bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2027.
Mu cyumweru gishize twanditse inkuru ivuga ku isoko y’amazi ya Rwakibirizi iherereye mu Karere ka Bugesera, abayavoma bakayacuruza ndetse n’abayanywa bemeza ukuntu ari meza cyane, akaba anyobwa adatetse cyangwa se ngo atunganywe mu bundi buryo kuko aba asa neza, kandi akaba adatera indwara.
Mu Karere ka Bugesera harabera imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 71 baje kumurika ibyo bakora biri mu nkingi eshatu z’ingenzi ari zo ubukungu, imiyoborere myiza ndetse n’imibereho myiza nk’uko byasobanuwe na Murenzi Emmanuel umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere JADF.
Imitingito ibiri ikomeye yibasiye Venezuela ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena, ihitana abarenga mirongo itatu, ndetse ikomeretsa abarenga 700. Iyi mibare iracyari iy’agateganyo.
Akarere ka Bugesera kishimiye imishinga y’iterambere kari kugeraho, yaba iri ku ngengo y’imari yako, ndetse n’imishinga y’igihugu izashyira akarere ku rundi rwego rw’iterambere.
Twese twakuze mwarimu atubwira ko amazi yo kunywa agomba gutekwa, akabira kugera kuri dogere ijana, nuko tukayahoza tukabona kuyanywa.
Zimwe mu nyamaswa zo mu gasozi zigira imibanire itangaje hagati yazo, zikagira uburyo bwazo zikoramo ibintu bitandukanye, harimo gukundana, kurwazanya, ndetse no gushyingura iyapfuye no kuyikorera ikiriyo.
Inzego z’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zihanganye n’ibibazo bifitanye isano n’imyemerere ya gakondo cyangwa iyobokamana nka kimwe mu bituma abarwayi bamwe bafatwa na Ebola, maze babona ibimenyetso byayo birimo kuva amaraso mu myanya itandukanye ku mubiri, bakabona ko ari indwara iterwa n’amashitani cyangwa (…)
Inzego z’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ziri mu gihirahiro nyuma y’uko umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu wari urwaye Ebola ashimuswe avanywe mu kigo nderabuzima.
Kayinamura Gabriel yibuka ubuzima bugoye yabayemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze akaza kwisanga yaburiye mu ishyamba rya Gako wenyine, agafatwa n’abasirikare bakamufungira muri Kasho yo mu kigo cya gisirikare aho yamaze iminsi 25, agasohokanamo n’abahunga kuko Inkotanyi zari zahagaze.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu miryango y’abari abakozi ba MICOMART (Ministère du Commerce, de l’Artisanat et du Tourisme), bashimira cyane abakora muri iyo Minisiteri, ubu yahindutse Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), ko bababereye umuryango mwiza, bikabagarurira icyezere cy’ubuzima.