Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 13 (RWABATT13) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, UN, bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe yatanzwe na Perezida Faustin Archange Touadera, kubera umurava, ubunyamwuga n’umusanzu wazo mu kurinda abasivili.
Muri Argentine, umugabo yatsinze urubanza yaburanagamo na sosiyete y’ikoranabuhanga ya Google, maze ruyitegeka kumwishyura Amayero 12.000.
Mu gihe u Rwanda rurimo rugana mu hazaza harangwa n’ikoranabuhanga, ibikoresho nka za mudasobwa zigendanwa, ibibaho bigezweho (smartboards) n’izindi porogaramu zifashishwa mu gahunda zo kwigisha (education apps) ntibikiri inzozi zo mu gihe kizaza, ahubwo biragenda biba ibikoresho byo mu buzima busanzwe.
Kurota inzozi mbi bituma umuntu yikanga cyangwa se ashigukira hejuru yari asinziriye kubera ubwoba atewe n’ibyo arose, bikaba kenshi ngo byagira ingaruka zirimo gupfa imburagihe.
Muri Kenya, umugore wavukiye muri Kawunti ya Kisumu akanahakurira, ariko ubu akaba asigaye aba mu Mujyi wa Nairobi, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yashatse abagabo 12, ariko ingo ntizirame zigasenyuka, ariko ko ubu afite icyizere cyo kuzabona umugabo wa nyawe mu bihe bizaza, bakazabana ubuzira herezo.
Mu Buyapani, abayobozi bahangayikishijwe cyane no gushaka uburyo hagaruzwa imbunda 16000 za palasitiki zatanzwe bizwi ko ari ibikinisho hirya no hino mu gihugu, nyuma bikaza kumenyekana ko zifite ubushobozi bwo kurasa n’amasasu asanzwe.
Abagore bo muri Australia, bakorewe isuzuma rya muganga w’abagore (un examen gynécologique) ku ngufu ku Kibuga cy’indege cya Doha muri Qatar mu 2020, babonye uburenganzira bwo gukurikirana mu rukiko kompanyi y’indege ya Qatar Airways, iyo ikaba yafashwe nk’intambwe ikomeye muri iyo dosiye.
U Rwanda ruritegura gutangira gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo gupima imyuka ihumanya ituruka mu binyabiziga byose, ibyo bikazaba ari intambwe ikomeye mu kurengera ibidukikije no gukumira indwara zituruka ku guhumeka umwuka wanduye cyangwa se uhumanye.
Muri Thailand, umugabo ufite imyaka 44 yapfuye nyuma yo kumara ukwezi kose ahagaritse kugira ifunguro iryo ari ryo ryose yafata, ahubwo akiyemeza gutungwa n’inzoga gusa. Uwo mugabo yapfuye azengurutswe n’amacupa y’amavide abarirwa mu magana yashizemo inzoga, kuko ngo yari amaze ukwezi kurenga nta kindi kintu ashyira mu nda (…)
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageze ku rutonde rw’ibihugu bitanu bya mbere byoherezwamo ibicuruzwa byinshi bituruka mu Rwanda, zisimbuye u Bwongereza nk’uko bigaragazwa na raporo nshya y’ubucuruzi (the latest trade rankings).
Mu gihe cy’amezi hafi 12, ba mukerarugendo b’abanyamahanga bishyuraga akayabo k’amafaranga, bashaka impushya zo gusura ingagi zo mu birunga by’u Rwanda, ariko ayo mafaranga ntiyajyaga mu isanduku ya Leta nk’uko biteganyijwe, ahubwo yoherezwaga kuri konti y’umuntu ku giti cye.
Muri Kenya, mu Mujyi wa Nairobi, umugore witwa Hadija Yahiya, asobanura uko yatangiye akazi ko kurimbisha imirambo cyangwa se kuyisiga ibintu bituma isa neza (make ups) mu gihe iri mu buruhukiro bitegura kujya kuyishyingura.
Mu Bwongereza, umugabo yihakanye umwana we, agambana n’umuganga ukora muri Laboratwari ipima iby’amasano y’amaraso (DNA/AND), kugira ngo asohore ibisubizo byemeza ko ntaho ahuriye n’umwana bityo bimurinde gutanga indezo asabwa y’Amadolari y’Amerika 125,000.
Mu Burusiya, mu gace ka Rostov, abayobozi batangiye kugerageza uburyo bushya bugamije gufasha mu kurwanya ruswa, aho abapolisi banze kwakira ruswa, bazajya bashimirwa, ariko bakanahabwa angana n’ayo banze kwakira.
Syria na Israel byemeranyijwe ku gahenge mu ntambara bahanganyemo nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Turukiya Tom Barrack, dore ko igihugu cye cyabaye umuhuza muri iyi gahunda.
Muri Kenya, muri Kawunti ya Mombasa, abaturage batashywe n’ubwoba nyuma y’abantu bane bishwe n’indwara kugeza ubu itaramenyekana iyo ari iyo.
Hari hashize imyaka isaga 60, u Bufaransa buhoza ingabo zabwo muri Senegal, ariko kuri uyu wa 17 Nyakanga bwatanze ibirindiro bya nyuma muri Senegal, akaba ari nabyo byari bisigaye muri Afurika y’u Burengerazuba n’iyo hagati.
Mu Buyapani hari sosiyete ya OK Grandma, itanga serivisi zidasanzwe zirimo no kuganiriza abantu, bakabatega amatwi bakumva ibibazo bafite bakabagira inama uko babikemura, kubatekera ibyo kurya biryoshye by’abakecuru, mbese nk’uko ba nyirakuru b’abantu babikora. Ariko ukeneye iyo serivisi yo kuvugana n’umuntu umeze nka (…)
Abashoramari b’Abadage bakorera mu Rwanda, batewe impungenge na bizinesi zabo kubera ko abakozi babo b’Abanyarwanda, bagorwa cyane no kubona viza zibemerera kuba bakora ingendo zijya mu Budage. Ibyo bigaterwa no kuba muri iki gihe, Abanyarwanda bose bashaka viza ya ‘Schengen’ bagomba kujya kuyisabira muri Kenya.
Mu Buhinde, umugabo w’imyaka 55 ufite umuryango ndetse umaze kugira abuzukuru batatu, aravugwaho gucikana umukobwa w’imyaka 22 witeguraga kuba umukazana we.
Mu mafu ya mu gitondo, mu Murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, umugabo w’imyaka 69 yicaye mu ntebe y’urubaho imbere y’inzu ye. Amazina ye ni Kaporali Senkeri Salathiel, ubitse inkuru imyaka isaga 30 imuhora ku mutima. Ni umugabo wagize uruhare rukomeye mu mateka y’u Rwanda ya vuba aha.
Mu Bufaransa, umugabo w’imyaka 62 yahamagaye serivisi za polisi zishinzwe ubutabazi bwihutirwa, avuga ko yibagiriwe umugore kuri sitasiyo ya lisansi iri ahantu ku muhanda munini ujya muri Maroc, ariko abwira polisi ko iyo sitasiyo atayibuka.
U Rwanda rwatangiye kohereza mu mahanga ikintu gishya kitari ikawa, icyayi cyangwa se amabuye y’agaciro, ahubwo ni za ‘systems’ z’ikoranabuhanga, zoherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kandi rurimo kwinjiza amafaranga kubera izo serivisi.
Sergey Torop yakatiwe gufungwa imyaka 12, kubera ko yashyize mu kaga ubuzima n’imitungo bya bamwe mu bayoboke b’idini rye yise ‘Idini ry’isezerano rya nyuma’ (Église du Dernier testament).
I Nairobi muri Kenya umubyeyi witwa Njoroge Chelimo w’imyaka 36, umaze kubyara abana 2, asobanura uko yisanze yifitemo ubushobozi budasanzwe bwo kugira amashereka menshi ku buryo abona ahaza abana be, ariko agasagura n’andi menshi afashisha abandi bayakeneye, ku buryo abona ayahaza abana 50.
Sosiyete ya ‘Hotpoint Appliances (Rwanda) Ltd’, icuruza ibikoresho bitandukanye cyane cyane ibikoresha amashanyarazi mu Rwanda guhera mu 2010, yafunguye iduka ryayo rinini mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Mu Bushinwa, umugore w’imyaka 37 ukomoka mu gace ka Jilin, yerekanye amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uruhu rwe rwangiritse cyane ndetse rugahora rwokera kubera ko rwahiye nyuma yo kumara imyaka 22 atihanagura ‘make-up’, cyangwa se ibintu bitandukanye yisaga mu maso agamije gusa neza.
Mu Kirwa cy’u Bufaransa cya Guadeloupe, habonetse umugore ufite ubwoko bw’amaraso yihariye wenyine ku Isi, buhabwa izina rya ‘Gwada négatif’.
Kuri uyu wa Kabiri Nyakanga, KT Radiyo yimuriye ibiganiro byayo ku Mulindi w’Intwari, aho ni mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ahakorereye Radiyo Muhabura yamenyekanye cyane mu rugamba rwo kubohora u Rwanda kubera amakuru mpamo yagezaga ku Banyarwanda mu gihe ikinyoma n’urwango byari byibasiye igihugu.