Umutoza w’Ikipe yo muri Saudi Arabia ya Al-Hilal witwa Jorge Jesus yavuze ko Umunya-Brazil w’icyamamare mu by’umupira w’amaguru, Neymar Junior, agomba gutegereza nibura ukwezi kumwe akabona gutangira muri iyo kipe ye nshya, kubera ko afite imvune.
Umusaza w’imyaka 84, witwa Gabriel Ahuwa, yemeje ko yishe umugore we w’imyaka 75 kubera umujinya kuko ngo yangaga ko baryamana, kandi akajya anumva bamubwira hari abayobozi bo mu itorero baryamana n’uwo mugore we.
Muri Kenya, abantu batandatu bari mu bukwe bapfuye nyuma yo kugwa mu cyobo bari bahagaze hejuru, cyari gipfundikiye ariko kikaza kuriduka bitewe n’ibiro byinshi cyari cyikoreye.
Udutsiko tw’amabandi yitwaje intwaro, twabibye ubwoba mu baturage muri Haïti. Aho kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, imvururu ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu zimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 2.400, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye. Hakaba ngo hakenewe ingabo mpuzamahanga kugira ngo (...)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa yatangaje ko Perezida Xi Jinping azaba ari mu nama ‘BRICS’ mu cyumweru gitaha.
Indege ya Kajugujugu yari itwaye abakomeretse n’imirambo y’abaguye mu gico cyatezwe n’abantu bitwaje intwaro, mu Mudugudu wa Chukuba-Shiroro muri Leta ya Niger muri Nigeria, yarahanutse ihitana abasirikare basaga 20.
Umugore witwa Leah Williams ufite umubiri udakorana n’ubunyobwa cyangwa se ugira ‘allergie’ ku bunyobwa, yabuze andi mahitamo yiyemeza kugura amapaki yose y’ubunyobwa yari mu ndege kugira ngo budahabwa abagenzi bari kumwe muri iyo ndege bigashyira ubuzima bwe mu kaga.
Perezida wa Kenya William Ruto, yavuze ko hari abakozi ba Leta bahembwa umushahara munini kumurusha, akibaza icyo bakora.
Muri Tanzania, ahitwa Tabora, umuforomo Amos Masibuka w’imyaka 35 y’amamavuko, yahanishijwe gufungwa imyaka 15 muri Gereza nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo kwiyita umuganga, akabaga umusaza w’imyaka 78 witwa Lukwaja Selemani, bikamuviramo gupfa.
Abantu 27 baguye mu mirwano yabereye i Tripoli muri Libya, mu gihe abandi 106 ari bo bakomeretse. Ni imirwano yatangiye nyuma y’uko Colonel Mahmoud Hamza, uyobora Brigade ya 444, atawe muri yombi bikozwe n’ingabo zihariye za Radaa ‘la Force al-Radaa’.
Ikinyamakuru ‘Tuko’ cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko byari nk’igihu cy’agahinda cyabuditse ku Mudugudu umwe wo muri Kawunti ya Kilifi, ubwo imbaga y’abantu bari baje kwifatanya n’umuryango wapfushije abana bawo batanu bapfuye umunsi umwe bishwe n’ibihumyo.
Umuhanzi w’icyamamare Alpha Blondy, uvuka muri Côte d’Ivoire, akaba na Ambasaderi w’amahoro muri icyo gihugu yatanze ubutumwa mu buryo bwa videwo, asaba umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba CEDEAO, kudashoza intambara ku gihugu cya Niger, anongeraho ko uwo muryango uramutse ubirenzeho waba ukoze (...)
Umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida wa Madagascar witwa Romy Andrianarisoa ari kumwe n’Umufaransa witwa Philippe Tabuteau, yafatiwe mu Bwongereza akekwaho kuba yaratse ruswa kugira ngo atange ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro, aho bikekwa iyo ruswa yayatse itsinda rya sosiyete zo mu Bwongereza zicukura amabuye (...)
Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, yerekana ko abamaze kwicwa n’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasiye Hawaï ari 96. Ariko uwo mubare ngo ukaba ushobora kwiyongera, kuko igice gito ari cyo kimaze gukorerwamo ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abishwe n’inkongi.
Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Niger muri iki gihe nyuma ya Coup d’Etat yabaye mu Kwezi gushize kwa Nyakanga 2023, bwatanze ibirego by’ibyaha Perezida Mohamed Bazoum ashinjwa nyuma y’amasaha makeya itsinda ry’abantu bari baturutse muri Nigeria ritangaje ko ubwo butegetsi buyoboye Niger, bwiteguye kuyoboka inzira ya (...)
Mu Buyapani batangije uburyo bushya bwiswe ‘The Giraffenap’, aho umuntu asinzirira mu kintu kimeze nk’akazu gato gafunganye, agasinzira ahagaze mu masaha ya ku manywa, bikamufasha kuruhuka akagarura imbaraga zo gukora akazi ke neza.
Abantu barindwi bapfuye bagwiriwe n’ibikuta by’umusigiti, wari wuzuyemo abantu baje mu isengesho, mu Mujyi wa Zaria muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, mu gihe abandi benshi bakomeretse, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, akaba n’umuyobozi w’ishyaka ‘Azimio La Umoja’, yatangaje ko mu myigaragambyo y’ubutaha, abaturage bazaguma mu nzu zabo. Yagize ati "Ntimuzasohoke hanze, muzagume mu ngo zanyu”.
Muri Equador umukandida wahabwaga amahirwe mu matora ya Perezida wa Repubulika, Fernando Villavicencio, yarashwe ahita apfa ubwo yari asohotse mu nama ijyanye n’amatora ahitwa i Quito, nk’uko byatangajwe na Perezida w’icyo gihugu, Guillermo Lasso.
Muri Kenya, Umupasiteri witwa Victor Kanyari wo mu itorero rya ‘Salvation Healing Ministry’ avuga ko afite amazi y’umugisha azana ubukire mu buryo bw’igitangaza.Avuga ko "Uyanywaho ugahita ugura imodoka".
Abimukira 41 nibo baburiye ubuzima mu bwato bwarohamye hafi y’Ikirwa cya Lampedusa (mu Butaliyani), nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’u Butaliyani ‘Ansa’.
Uhagarariye amwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye ‘UN’ muri Niger Louise Aubin, yatangaje ko ibihano byafatiwe Niger nyuma ya Coup d’Etat iherutse kuba muri icyo gihugu, bikomeza kongera umubare w’abakeneye ubufasha bw’ibiribwa n’imiti.
Muri Kenya, Umupolisi wakoreraga muri Kawunti ya Nakuru yarashe umuyobozi we isasu aramwica, mu buryo buteye urujijo, bituma hahita hatangizwa iperereza nk’uko byatangajwe na Komanda wa Polisi muri Nakuru Samuel Ndanyi.
Abantu batatu bapfuye ubwo indege ebyiri zo mu bwoko bwa kajugujugu zagonganaga ziri mu gikorwa cyo kuzimya inkongi y’umuriro mu Majyepfo ya Leta ya California nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru cya CNN.
Perezida Faustin-Archange Touadéra, yatowe bwa mbere mu 2016, yongera gutorwa mu 2020, ubu yemerewe kuzongera kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2025, kuko itegeko nshinga rishya rikuraho umubare wa za manda zemewe k’Umukuru w’igihugu.
Abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), batangaje ko bazongera bagahurira mu nama idasanzwe ku wa Kane tariki 10 Kanama 2023, bakiga ku kibazo cya Niger, nyuma y’uko igihe ntarengwa cyo kuba abakoze Coup d’Etat basubije ubutegetsi mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum cyarangije ku (...)
Ubuyobozi bwa Vietnam bwatangaje ko abantu umunani (8) bapfuye bishwe n’imyuzure n’inkangu byaje bitunguranye.
Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Sénégal, ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara uhereye igihe aheruka gutabwa muri yombi, none yajyanywe mu bitaro bya Dakar muri serivisi zita ku ndembe.
Umuturage witwa Shangwe Lodrick w’imyaka 35, utuye ahitwa Bangwe mu gace ka Sumbawanga, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho gutunga imbunda ya ‘shortgun/SMG’ yakozwe mu buryo bwa gakondo, akaba yari ayitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abantu 28 baguye mu mpanuka ya Gariyamoshi yabereye mu Majyepfo y’igihugu cya Pakistan, abandi benshi barakomereka, ikaba yabaye Cyumweru tariki 6 Kanama 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Khawaja Saad Rafique, ushinzwe ibya za Gariyamoshi muri cyo gihugu, aho yanemeje ko ibitaro biri hafi y’aho impanuka yabereye (...)