Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yarokotse impanuka y’imodoka mu ijoro ryakeye, agonganye n’umuntu wari utwaye imodoka kandi yasinze, maze abo mu ishyaka rya Politiki aherutse gushinga, batangira gushinja ishyaka rya ANC riri ku butegetsi kuba ryagize uruhare muri iyo mpanuka.
Muri Amerika, umwe mu mpanga zifatanye zizwi cyane nka Abby Hensel na Brittany Hensel, yashatse umugabo mu 2021, ariko amakuru akomeza kugirwa ibanga kugeza ubwo yashyizwe hanze vuba aha n’Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Today.
Umumenyi mu idini ya Islam, Sheikh Ashraf Ndayisenga, yasobanuye byinshi ku gisibo gikorwa n’Abayisilamu nk’imwe mu nkingi z’idini ya Islam, n’abategekwa kugikora ndetse n’abatagomba kugikora, ndetse n’impamvu umubare w’Abayisilamu bakangukira ibyo kujya mu Musigiti mu gisibo wiyongera, bikagira inyungu no ku batari Abayisilamu.
Muri Afurika y’Epfo, bisi yakoze impanuka ihanuka hejuru y’ikiraro nyuma ihita ifatwa n’inkongi, mu Majyaruguru y’Intara ya Limpopo yica abantu 45, harokoka umwana w’umukobwa umwe w’imyaka umunani (8) wenyine, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi muri icyo gihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donat Ndamage, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Mujyi wa Mocimboa da Praia. Ni uruzinduko rw’umunsi umwe yakoreye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Mocimboa da Praia ku itariki 27 Werurwe 2024.
Musenyeri Joel Waweru w’Itorero rya ACK Emmanuel ry’ahitwa Bahati-Nairobi, yanenze Abanya-Kenya bahimba izina Perezida William Ruto bamwita Zakayo, avuga ko biteye isoni.
Ibiro bishinzwe itumanaho muri Guverinoma ya Gaza iyobowe na Hamas, byatangaje ko Abanya-Palestine 18 bapfuye ubwo barimo bagerageza kujya gufata imfashanyo zamanuwe n’indege mu Majyaruguru ya Gaza.
U Burusiya bwafashe abagabo bane bushinja kuba ari bo bagize uruhare mu kugaba igitero cy’iterabwoba ahitwa Crocus City Hall mu Murwa mukuru Moscow ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kigahitana abantu basaga 137, harimo abana 3, ndetse abandi basaga 180 bagakomereka, nyuma umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukaza kwigamba (…)
Abagabo n’abasore benshi bakunze gushyira ikofi cyangwa se wallet mu mifuka y’amapantalo y’inyuma, kuko baba batwaramo ibyangombwa bitandukanye bitwaza cyangwa se n’amafaranga, rimwe na rimwe ukabona izo kofi zibyimbye cyane, kandi no mu gihe bagiye kwicara ntibabanze kuzivana mu mifuka, ahubwo bakazicarira.
Mu bimaze kubarurwa mu matora yabaye muri Senegal ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, byagaragaje ko Bassirou Diomaye Faye ari we watsinze amatora, ndetse n’abari bahanganye na we bemera ko batsinzwe, bamuha ubutumwa bwo kumushimira.
Ibirwa bya Shyute na Kamiko byo mu Kiyaga cya Kivu, bigiye kongera guterwaho amashyamba agizwe n’amoko y’ibiti bisaga 156,000. Ni imishinga yo kongera gutera amashyamba kuri ibyo birwa, igamije kuyongera mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye byerekeye ikibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano mu Karere. Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame niba yemera kuzabanza kuzuza ibyo Perezida (…)
Muri Kenya, umugeni ari mu marira n’agahinda yatewe no kuba urusengero rwahagaritse ubukwe bwe bitunguranye, rukimara kumenya ko atwite inda y’umusore bahoze bakundana, kandi uwo bari bagiye gusezerana akaba atabizi.
Muri Nigeria, abayobozi batangaje ko abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu bagera ku 137 bari bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro basanze mu ishuri ryabo rya Kuri muri Leta ya Kaduna ku itariki 7 Werurwe 2024, ubu barekuwe kandi ari bazima.
Umupasiteri witwa Samuel Davalos Pasillas, w’imyaka 47 wo muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kuba yaraguriye abantu ngo bice umusore ukundana n’umukobwa we.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ibyemezo byafashwe ku muceri watumijwe mu mahanga ukagera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ariko bikaza kugaragara ko utujuje ubuziranenge, ndetse n’ufite ubuzirange bwemewe ukaba wari ufite nomero ku mifuka zidahura n’ibirimo imbere.
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Ohio, umugore yaciriwe urubanza, ahabwa igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo gusiga umwana we w’umukobwa w’amezi 16 mu nzu wenyine, maze agapfa, mu gihe we yari yigiriye mu biruhuko by’iminsi 10 i Porto Rico.
Mu 2015 nibwo Yahya Jammeh wayoboraga Gambia yasinye iteka rya Perezida ribuza ibyo gukata abakobwa n’abagore ibice by’imyanya ndangagitsina, ibizwi nka ‘excision’ mu rurimi rw’Igifaransa, yemeza ko uwo muco udateganywa n’idini ya Islam, kuko hafi abaturage bose muri Gambia ari Abayisilamu.
Mu rwego rwo gushyigikira Ikigega cyo kwivuza, Social Health Insurance Fund (SHIF), Abanyakenya basabwa gutanga nibura 2.75% ku mushahara. Perezida William Ruto yavuze ko abafite akazi banga kwiyandikisha ngo bajye batanga umusanzu muri icyo kigega batazajya mu ijuru.
Perezida Vo Van Thuong wa Vietnam yeguye ku mirimo ye nyuma y’umwaka umwe agiye ku buyobozi, ishyaka rya ‘The Vietnamese Communist Party’, rikaba ryemeye ubwegure bwe nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Muri Taiwan, Urwego rushinzwe kugenza ibyaha (Taiwan’s Criminal Investigation Bureau), rwashinje umunyeshuri wa Kaminuza wiswe Chang, kuba yaragambanye n’inshuti ye biganye mu mashuri yisumbuye wiswe Liao, bagacura umugambi uteye ubwoba bashaka kubona mu buryo bw’uburiganya amafaranga atangwa n’ibigo by’ubwishingizi.
Mu Bushinwa, umugabo yasabye gatanya n’umugore we bari bamaraney imyaka 16, nyuma yo kumenya ko mu bana batatu yibwiraga ko babyaranye, nta n’umwe we urimo.
Tariki 13 Gashyantare 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yarimo asobanurira abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi uko ubukungu bw’Igihugu buhagaze, by’umwihariko uko ubukungu bwongeye kuzamuka nyuma y’icyorezo cya Covid-19, yavuze ko mu by’ingenzi birimo gufasha ubukungu kongera kuzamuka, ari (…)
Muri Espagne, urukiko rw’ahitwa Pontevedra, ruherutse gutegeka ko umugabo aha uwahoze ari umugore we indishyi y’Amayero 88,025 ni ukuvuga asaga 95,898 by’Amadolari y’Amerika, kubera imirimo yo mu rugo yakoraga mu gihe cyose babanye kingana n’imyaka 26, babana ari umugabo n’umugore.
Niger yatangaje ko yahagaritse ubufatanye n’imikoranire na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’igisirikare, inavuga ko kuba ingabo za Ameriak ziri muri Niger” binyuranyije n’amategeko”.
Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, yemeje ko Aseefa Bhutto Zardari, umukobwa we muto mu bana batatu yabyaranye na nyakwigendera Benazir Bhutto wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore muri Pakistan, nyuma akaza kwicwa arashwe mu 2007, ahabwa inshingano z’umufasha w’Umukuru w’igihugu (First Lady), zo kwakira (…)
Ubwo Minisitiri w’Ingabo Murizamunda Juvenal yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Depite Hindura Jean Pierre yamubajije ku bijyanye n’uburenganzira bw’abasirikare b’abagore, kuko usanga iyo bakoze ubukwe batambarirwa na bagenzi babo ngo banyure no mu nkota nk’uko bigenda kuri bagenzi (…)
Muri Korea ya Ruguru, Leta ya Perezida Kim Jong Un yaciye ibyo korora imbwa nk’inyamaswa yo kubana na yo mu muryango, ahubwo ishaka ko imbwa zororwa hagamijwe ko zitanga inyama zo kurya.
Inzovu zo muri Aziya ziririra abana bazo iyo bapfuye zikanabashyingura nk’uko byagaragajwe n’ubukashashatsi bwazikozweho.
Nyuma y’amezi umunani ashize muri Niger habaye ‘Coup d’état’ yakozwe n’igisirikare, bigatuma Nigeria ifunga imipaka iyihuza n’icyo gihugu, ndetse ikagifatira ibihano mu rwego rwo kugaragaza ko idashyigikiye ubutegetsi butatowe n’abaturage, ubu Perezia wa Nigeria Boa Tinubu yakuyeho ibihano byo mu rwego rw’ubukungu byari (…)