Umuhanzi Fally Ipupa ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba azwi cyane mu njyana ya Rumba, yari ategerejwe n’abafana be benshi bari baje kumureba mu gitaramo yari gukora kuwa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ariko birangira ataje, aho bamwe mu rubyiruko rwari rumutereje, bagaragaje uburakari bavuga ko (…)
Muri Colombia, umuganga yategetswe n’urukiko kuzafasha mu buryo bw’amikoro (amafaranga) umwana wavutse ababyeyi be batabishaka, kugeza uwo mwana agize nibura imyaka 18 y’amavuko, kuko umubyeyi we yateye inda bigakunda kandi uwo muganga yaramukoreye igikorwa cyo gufunga intanga ngabo kizwi nka ‘Vasectomy’.
Muri Uganda, nyuma y’imvura yari imaze ibyumweru bikeya igwa yateye ibiza byatumye inkangu ziriduka mu gace kajugunywamo imyanda mu Mujyi wa Kampala, zihitana abantu bagera kuri 21 nk’uko byemejwe na Polisi yo muri icyo gihugu ndetse ibikorwa byo gushakisha abakorotse cyangwa se abapfuye bakiri munsi y’ibitaka n’ibyondo (…)
Guverinoma ya Mali yategetse Ambasaderi wa Suwede kutarenza amasaha 72 akiri muri icyo gihugu nyuma y’uko Suwede itangaje ko igiye guhagarika inkunga yageneraga Mali.
Mu gihe ibitero by’Ingabo za Ukraine bikomeje kwibasira agace ko ku mupaka wa Koursk mu Burusiya, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yavuze ko u Burusiya nabwo kuri iyi nshuro, bugomba kumva neza ingaruka z’intambara bwatangije muri Gashyantare 2022.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yakiriwe nk’umwami ubwo yari ageze i Nairobi muri Kenya, yakirwa n’umwe mu bantu bazwi mu gutegura ibitaramo bikomeye witwa Big Ted ndetse n’abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Kenya.
Muri Brazil, umwe mu babyeyi wari waje gushyigikira umukobwa we mu irushanwa ry’ubwiza ryaberaga mu gace ka Altamira, ntiyanyuzwe n’umwanya wa Kane uwo mukobwa we yagize, biramurakaza afata imbunda aza kurasa ku bakemurampaka, ntibyamuhira araswa n’inzego z’umutekano zarindaga aho ibirori byaberaga.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zasabye Guverinoma ya Perezida William Ruto wa Kenya kureka gukoresha ingufu z’umurengera ku baturage bigarambya ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Perezida Félix Tshisekedi yashinje ku mugaragaro uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila, kuba ari we watangije Alliance Fleuve Congo (AFC), umutwe wa politiki ufite n’igisirikare kiyobowe na Corneille Nangaa.
Muri Indonesia, umugabo w’imyaka 45 yishe umuturanyi we wahoraga amubaza impamvu ituma adashaka umugore kandi akuze ndetse agahora amwereka ko kuba angana atyo atarashaka ari ibintu bitangaje cyane.
Muri Sudani, abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bahanganye n’ikibazo cy’inzara no kutabona ibyo kurya bihagije, nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Igihugu cya Mali cyatangaje ko giciye umubano wacyo na Ukraine mu bijyanye na politike, nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru ba Ukraine yemeje ko Ukraine yagize uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyabaye mu cyumweu gishize kigahitana benshi mu ngabo za Mali n’Abarusiya bakorana bya hafi na Mali, nk’uko byemejwe n’ubutegetsi bwa (…)
Muri Israel, umubare w’ababyeyi benshi bafite abana b’abahungu baguye mu ntambara, cyane cyane baguye ku rugamba ari abasirikare, bakomeje gusaba ko imirambo yabo yakurwamo intanga ngabo zikabikwa mu bikoresho bikonjesha byabugenewe, kugira ngo bazashobore kubona abazukuru bakomoka ku bana babo nubwo batakiriho.
Muri Somalia, abantu 37 nibo bamaze gupfa, naho abandi barenga 60 barakomereka harimo abakomeretse bikomeye cyane nyuma y’igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi.
Umunsi w’umuganura wizihijwe mu Rwanda hose, ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wizihirijwe mu Murenge wa Nyarugenge, ariko no mu yindi Mirenge yose igize ako Karere bakoze ibirori byo kwizihiza uwo munsi wizihizwa kuwa Gatanu wa Mbere w’ukwezi kwa Kanama buri mwaka, maze basangira byinshi mu byo bejeje abayobozi mu nzego (…)
Mu bice bimwe na bimwe byo muri Nigeria, havugwa umuco wo kugorora cyangwa se gutera ipasi amabere y’umwana w’umwangavu, bigakorwa batsindagira ikintu gishyushye cyane ku mabere mu gihe cyo kumera kugira ngo asubireyo kandi ngo ni ibintu bibabaza cyane ndetse bifatwa nko guhohotera abana kuko bibagiraho ingaruka z’igihe (…)
Muri Tanzaniya igihunyira n’inkende byabaye intandaro yakerereje urugendo rwa gariyamoshi amasaha abiri yose kubera ikibazo cy’amashanyarazi cyatewe n’izo nyamaswa hagati ya sitasiyo ya Kilosa na Kidete mu Ntara ya Morogoro.
Mu rwego rw’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bwiswe ‘Gerayo Amahoro’, Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’abamotori bakorera mu Karere ka Bugesera, bashimirwa uruhare rukomeye n’ubufatanye bagirana na yo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, ariko bibutswa ko bakwiye guhindura imyumvire n’imikorere no kurwanya (…)
Muri Vietnnam, umugore w’imyaka 49 avuga ko amaze imyaka 30 yikurikiranya ataryama ngo asinziriye kubera akazi akora, kuko katamwemerera kuryama bitewe n’uko mu gihe yaryama agasinzira katatungana uko bikwiye.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant abinyujije ku rubuga rwa X, yishimiye igikorwa cyakozwe n’Ingabo z’iki Gihugu (IDF), zikica umuyobozi mukuru mu bya gisirikare w’umutwe wa Hezbollah, witwa Fouad Shokr ‘Sayyid’ Muhsan, aguye i Beirut muri Liban.
Muri Tanzania, mu gace kitwa Ifakara- Morogoro, umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Enock Masala, yafatanywe Ukarisitiya Ntagatifu, arimo ashaka kuyitahana, kuko yari yanze kuyitamira nyuma yo kuyihabwa mu gihe cyo guhazwa.
Mu mikino ya Olempike irimo kubera mu Bufaransa, hacuranzwe indirimbo y’Igihugu itari yo muri Sudani y’Epfo, mbere yuko icyo Gihugu gikina umukino wa mbere na Puerto Rico mu mukino w’intoki wa Basketball mu bagabo.
Corneille Nangaa washinzwe umutwe wa gisirikare witwa AFC (Alliance Fleuve Congo), ufatanyije n’umutwe wa M23, uharanira gusubiza ibintu ku murongo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ibihano bafatiwe na Leta zunze ubumwe za Amerika bitazababuza gukomeza urugamba rwabo.
Umusore w’imyaka 32 y’amavuko witwa Musa Sasi, utuye ahitwa Goba-Matosa mu Mujyi wa Dar es Salaam ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umukunzi we Lucky Haule w’imyaka 29 y’amavuko nawe afatwa arimo agerageza kwiyica.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abaturage b’icyo Gihugu, bibasiwe n’inkangu zabaye mu Karere ka Gofa mu Majyepfo ya Ethiopia, zitewe n’imvura idasanzwe yaguye muri ako gace.
Mu Buhinde, inka ni ikintu cyubahwa cyane, igafatwa nk’umubyeyi wa bose kandi wuje urukundo (La mère universelle), kuko iha amata yayo ibindi biremwa bitari ibyo yabyaye gusa, ndetse muri Leta zimwe na zimwe z’u Buhinde bashyizeho amategeko abuza kwica inka ku butaka bwazo.
Umugabo wo mu Burusiya, yahoraga yumva ububabare no kumva atameze neza munsi y’imbavu ze, icyo kibazo akaba yari akimaranye imyaka icyenda (9), nyuma aza gutungurwa no kubwirwa ko ari ikimene cy’ikirahuri gifite uburebure bwa santimetero icyenda (9) cyamuheze mu mwijima atari asanzwe abizi.
Mu Bushinwa, umugore witwa Pan Xiaoting, w’imyaka 24 y’amavuko wajyaga yerekana ibiganiro kuri interineti birimo kuba ako kanya (Livestream), akora ibyitwa ‘Mukbang’ (kurya byinshi cyane hagamijwe gushimisha abamukurikira kuri interineti), yapfuye mu gihe yarimo atambutsa icyo kiganiro cye azize kurya byinshi.
Muri Senegal, imfungwa n’abagororwa bakomeje imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu rwego rwo kwamagana uburyo bubi bafatwamo.