Indege ya Kajugujugu y’Igisirikare cya Kenya yakoze impanuka hafi y’umupaka wa Somalia, abantu umunani bari bayirimo barapfa.
Umusaza wo muri Uganda mu gace ka Iganga witwa Melkizedeki Kalikwani w’imyaka 110, avuga ko kwirinda ubusinzi n’inshuti mbi ari byo byamufashije kurama. Uwo musaza aherutse kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 110, ibyo bikaba ari ibintu bitagerwaho na benshi nubwo baba babyifuza.
Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe za Amarika cyasabye abaturage kugifasha kubona indege yacyo y’intambara yaburiwe irengero.
Umugabo wo muri Australia yareze Ibitaro bya ‘The Royal Women’s Hospital’ biherereye mu Mujyi wa Melbourne, kuko ngo byamwemereye ndetse byamushishikarije kwinjira mu cyumba bari barimo babyarizamo umugore we bamubaze, ibyo ngo bikaba byaramuteye ikibazo ku buzima bwe bwo mutwe.
Inzu y’umuturirwa izwi ku izina rya ‘Greater Nile Petroleum Oil Company Tower’, ifatwa nka kimwe mu biranga iterambere ry’Umujyi wa Khartoum muri Sudani, yafashwe n’inkongi y’umuriro guhera ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023.
Banki ya Kigali (BK Plc), yatangaje impinduka zikomeye yakoze mu buyobozi bukuru bwayo, mu rwego rw’ivugurura rigamije kurushaho kunoza no koroshya bimwe mu bikorwa byayo.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Mtanila giherereye ahitwa Igangwe, Chunya, mu Ntara ya Mbeya, muri Tanzania, witwa Mugwira Nkuta w’imyaka 41 y’amavuko, yasanzwe yapfuye nyuma yo kunywa ibintu bikekwa ko ari uburozi, kubera ko ngo yari afite ibibazo byinshi byamurenze.
Umukecuru w’imyaka 95 y’amavuko, wo muri Nigeria, avuga ko kuba arinze asaza atyo atarigeze ashaka umugabo, yabitewe na Se wamubujije ngo ntazigere ashaka umugabo utari umugatolika.
Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) , hari abana bavutse bafatanye barimo kuhakurikiranirwa. Umuganga urimo kubakurikirana witwa Dr Ntaganda Edmond, avuga ko hari icyizere ko abo bana bashobora kubaho, nubwo ibikorwa byo gutandukanya ibice by’umubiri by’abo bana bifatanye bizakorwa mu byiciro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (Rwanda Cooperative Agency - RCA), kubera ibyaha akekwaho kuba yarakoze mu gihe yari akiri umuyobozi w’icyo kigo nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa (...)
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatashye za Laboratwari zizafasha ibigo bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo-Rwanda), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’umutungo kamere (RWB), kubona ibipimo bakenera byizewe, harimo ibyari bisanzwe bikorerwa (...)
Muri Mali imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo z’icyo gihugu n’abarwanyi bibumbiye mu mutwe wa CMA utavuga rumwe n’ubutegetsi, ukaba utangaza ko hari ibice wamaze kwigarurira mu Majyaruguru ya Mali.
Mu rwego rw’ubukangurambaga ku isuku n’isukura bwateguwe n’Akarere ka Bugesera guhera muri Kanama, bukazarangira mu kwezi k’Ukuboza 2023, hateguwe amahugurwa ku byiciro bitandukanye, bahereye ku rubyiruko. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Bugesera y’ubudasa: Isuku Hose Ihera kuri Njye”.
Kwizera Regis ni umunyeshuri wigaga ku Ishuri ribanza rya EP Espoir de l’Avenir riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Muri Libya, imyuzure yibasiye ibice bitandukanye by’uburasirazuba bw’icyo gihugu, ihitana abantu basaga 2000, abandi baburirwa irengero nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje andi makuru yerekeye Kazungu Denis, watawe muri yombi mu cyumweru gishize, nyuma y’uko hari imirambo yatahuwe mu cyobo cyari mu nzu yabagamo, atangira gukorwaho iperereza.
Umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, Cristiano Ronaldo, yatanze ubutabazi ku barokotse umutingito w’Isi, wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho yatanze Hoteli ye ngo icumbikire abarokotse umutingito badafitse aho baba.
Muri Maroc, imibare y’abishwe n’umutingito waje ufite ubukana bwa 7, ikomeje kuzamuka, nk’uko bitangazwa na Guverinoma y’icyo gihugu, ivuga ko ubu hamaze gupfa abantu 1037, mu gihe abakomeretse bagera ku 1204, harimo 721 bakomeretse ku buryo bukomeye.
Muri Maroc, umutingito wishe abantu bagera kuri 632 mu Ntara ya Al-Haouz, mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’Umujyi w’ubukerarugendo wa Marrakech.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko igiye gusubukura gahunda yo gutanga za mudasobwa zigendanwa ku banyeshuri.
Urukiko rwo muri Nigeria rwemeje ko Bola Tinubu ari we Perezida watsinze amatora muri icyo gihugu, yabaye mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2023, nubwo abo bari bahanganye mu matora bari batanze ikirego bavuga ko ibyayavuyemo byateshwa agaciro, kuko bitanyuze mu mucyo.
Hari abantu bakunze kugira ububabare mu ngingo yaba mu mavi, mu nkokora, mu ruti rw’umugongo, mu mayunguyungu, mu ntugu, mu bugombambari, mu bujana n’ahandi bitewe ahanini n’indwara ya ‘arthrose’ ikunze kwibasira ingingo, ikangiza akantu kaba hagati y’amagufa y’ingingo, kayarinda gukoranaho ‘cartilage’.
Muri Brazil, umugabo w’imyaka 71 yatangajwe ko yapfuye mu 1995, hashingiwe ku buhamya bw’uwahoze ari umugore we ndetse n’abatangabuhamya babiri. Yari amaze imyaka 28 y’ubuzima bwe, mu mategeko afatwa nk’uwapfuye, ariko akishimira ko byakemutse ubu abarwa mu bazima.
Ali Bongo uherutse gukorerwa Coup d’état mu cyumweru gishize, ubu ngo yarekuwe kandi yemerewe no kujya mu mahanga, nk’uko byemejwe mu itangazo ryasohowe n’ubutegetsi bwa gisirikare buriho muri Gabon.
Abasirikare 17 ba Burkina Faso n’abarwanyi b’abakorerabushake 36, baguye mu mirwano yabereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Muri Sudani, imirwano irakomeje ikaba yaraguyemo abantu basaga 20 mu minsi ine ishize, ahanini akaba ari abasivili.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ntazitabira inama y’ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi ‘G20’, izabera mu Buhinde.
Muri Espagne, Guverinoma igiye gusaba urukiko rwa siporo guharika Perezida wa Federasiyo y’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, Luis Rubiales, nyuma yo gusoma ku munwa umukobwa w’umukinnyi, akamusomera mu ruhame, abikoze ku ngufu batabyemeranyije.
Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Gabon muri iki gihe bwafashe icyemezo cyo gufungura imipaka kandi bigahita bitangira kubahirizwa ako kanya.
Muri Singapore, abaturage baramukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika ku wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, nyuma y’uko hari hashize imyaka isaga icumi (10) badatora.