Watermelon ni urubuto ubundi rugizwe n’amazi ku kigero cya 92%, rukigiramo n’izindi vitamine n’ubutare butandukanye, bituma ari urubato rw’ingenzi ku buzima bw’abantu bakunda kururya. Gusa, imbuto zo muri watermelon na zo zikize ku ntungamubiri.
Angola yikuye mu muryango wa OPEP/OPEC uhuza ibihugu bicukura peteroli. Angola nk’igihugu gicukura Peteroli nyinshi ku Mugabane w’Afurika, cyavuye muri uwo muryango wa OPEP kubera kutumvikana ku iganuka ry’ibyo icyo gihugu gikura muri peteroli yacyo cyohereza mu mahanga, nk’uko byifuzwa n’ibindi bihugu bicukura peteroli (...)
Iyo porogaramu ikoreshwa na mudasobwa (Artificial Intelligence model), yakozwe n’abashakashatsi mpuzamahanga, ikaba ifite ubushobozi bwo kumenya ibizaba ku buzima bw’abantu mu bihe bizaza, harimo n’igihe bazapfira.
Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatanze imbabazi ku bantu ibihumbi bari bafungiwe ibyaha bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’urumogi.
Muri Santrafurika abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu Mudugudu wa Nzakoundou, muri Ngaoundaye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’icyo gihugu, bica abantu 22 barimo n’umusirikare, bakomeretsa n’abandi bantu ndetse batwika n’inzu nyinshi.
Muri Mexique, abitwaje intwaro bishe abantu 11 abandi 12 barakomereka, ubwo bari mu birori byo mu rwego rw’idini bibanziriza Noheli (pre-Christmas party), mu Mujyi wa Salvatierra, ubuyobozi bwo muri Leta ya Guanajuato- Mexique, bukaba bwatangaje ko icyo gitero cyaje ari icya gatatu kigabwe ku bantu bari hamwe mu cyumweru kimwe.
Muri Repubulika ya Tchèque, umwiyahuzi yishe abantu 15 abarashe, abandi basaga 10 barakomereka, muri Kaminuza iherereye muri Prague, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi, Polisi ikaba yemeza ko uwo wishe abantu yari umunyeshuri wigaga muri iyo Kaminuza, na we akaba yahise araswa arapfa.
Mu Karere ka Bugesera hatashywe uruganda rukora ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi, bikaba biteganyijwe ko ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 ku mwaka.
Muri Uganda, urukiko rukuru rwa Kampala rwahanishije umugabo witwa Musa Musasizi igihano cyo gufungwa imyaka 105 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica abagore bane bari abakunzi be, ndetse n’umwana umwe, ahitwa Nakulabye-Diviziyo ya Rubaga muri Kampala.
Umugabo wo mu Burusiya witwa Alexander Tsvetkov, umuhanga mu bya Siyansi wo mu Kigo cyitwa ‘Russian Academy of Sciences Institute’ yari amaze amezi icumi (10), ari mu bihe bijya gusa n’ijoro ridacya, nyuma yo gufungwa kandi ashobora kuba arengana.
Muri Tanzania, abarwayi bafite ibibazo byo kuziba imitsi ijyana amaraso mu mutima, batangiye gukorerwa ubuvuzi budasaba ko babagwa agatuza ngo bagafungure, ni ubuvuzi bushya bwatangiye gukorerwa mu kigo cyitwa ‘Jakaya Kikwete Cardiac Institute (JKCI)’ gisanzwe gitanga ubuvuzi bw’umutima.
Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yitandukanyije n’ishyaka rya ANC, ashinga irindi shyaka rishya yise ‘Umkhonto we Sizwe (MK)’ bishatse kuvuga ‘intwaro y’igihugu’.
Uganda, umusaza w’imyaka 110 ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 109 akoresheje indobani, amuziza ko yari yanze ko batera akabariro.
Kompanyi y’indege ya Kenya (Kenya Airways), yasobanuye uko byayigendeye kugira ngo yisange yasubije abagenzi i Nairobi, mu gihe yari ibazanye i Kigaki mu Rwanda.
U Buyapani bwatakaje umwanya wa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa. Mu byatumye u Buyapani buva kuri uwo mwanya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birmo ‘Les Echos’ ni igabanuka ry’umubare w’abaturage b’u Buyapani n’ibura ry’abakozi no (...)
Hashize imyaka 25 umunyamakuru Norbert Zongo wo muri Burkina Faso yishwe, kuko yishwe ku itariki 13 Ukuboza 1998, kuva ubwo akaba afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Burkina Faso.
Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS/CEDEAO), rwategetse ko Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger, agahirikwa ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023, ubu akaba afunganywe n’umuryango we, afungurwa.
Muri Kenya, abantu bari bari mu gahinda k’uwabo wapfuye bagiye gushyingura, batunguye cyane no kubona inkongi yibasiye imodoka yari itwaye umurambo we, irashya irakongoka.
Indege ya Kenya Airways yagarutse ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta, nyuma yo kubona ibisigazwa by’amapine yayo, ubwo yari mu nzira yerekeza i Dubai.
Kuva amaraso mu ishinya ni ikintu gikunze kubaho ku bantu benshi cyane cyane mu gihe boza amenyo, uko kuba biba ku bantu benshi, bikaba ari byo bituma hari ababifata nk’ibintu bisanzwe. Icyakora ngo ni ngombwa ko umuntu ubona ishinya ye ikunze kuva amaraso yajya yihutira kujya kwa muganga akamenya ikibitera kuko hari ubwo (...)
Muri raporo y’uyu mwaka wa 2023 igaragaza uko ibihugu by’Afurika byorohereza abashyitsi babisura, baturutse mu bindi bihugu by’Afurika (Africa Visa Openness Report 2023), yasohotse ku itariki 12 Ukuboza 2023, yagaragaje ko u Rwanda ari urwa mbere muri Afurika mu koroshya ibijyanye na visa, cyangwa se kwemerera abantu kuza (...)
Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Senegal, yongeye kwemererwa kujya ku rutonde rw’abazahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri Gashyantare 2024.
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, ahabera imyidagaduro ni ukuvuga mu tubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro, muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi mikuru.
Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi cyane ku izina rya Titi Brown agiye gusubira mu Rukiko, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku itariki 10 Ugushyingo 2023, cyo kumugira umwere.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko “iri ari itangiriro ryo kurangira kwa Hamas", kandi intambara ikomeje, bityo asaba abarwanyi b’uwo mutwe gushyira intwaro hasi bakamanika amaboko, bakishyikiriza ingabo za Israel.
Ubwumvikane bukeya hagati y’u Bushinwa na Philippine butuma umutekano w’amato mu nyanja Chine Méridionale, ukomeza kuba ikibazo kuko ibihugu byombi biba byitana ba mwana.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali bwarangiye nyuma y’imyaka icumi bwari bumaze. Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali nyuma ya ‘Coup d’Etat’ bwashatse ko ubutumwa bwa UN muri icyo gihugu burangira, nubwo hakiri ibibazo by’imitwe y’iterabwoba n’ibibazo bya politiki bikomeye.
Abantu babarirwa muri 30 bo muri Komini ya Fô, mu Burengerazuba bwa Burkina Faso, bishwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare batahise bamenyekana, bakaba barabishe babasanze mu isoko.
Perezida Vladimir Putin yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2024.
Abaganga bo muri Israel, baherutse gutangaza ko bamwe mu basirikare b’icyo gihugu barwanira ku butaka bari ku rugamba muri Gaza, bafashwe n’indwara ya Shigellosis/ Shigellose iterwa na bagiteri ya Shigella, ikaba ari indwara mbi ituma umuntu wayanduye agira ibimenyetso birimo kuribwa mu nda cyane n’impiswi ishobora kuzamo (...)