Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, u Rwanda rwafashe gahunda yo gutera imigano hirya no hino aho ishobora gukura, cyane cyane ku nkengero z’imigezi.
Bamwe mu basenateri basanga abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kujya bitekerereza icyo bakwiye gukorera abaturage, ntibahore mu byo guverinoma ibabwira.
Byakunze kugaragara ko hari abakoresha amagambo yerekeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi atari yo, cyangwa ataboneye, babigambiriye cyangwa batabizi, bikaba byabaviramo gupfobya Jenoside cyangwa kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nta kintu cyiza nko kubyuka wumva inyoni ziririmba dore ko hari izigira amajwi meza. Indirimbo zituje ziririmbwa n’inyoni mu gitondo, zinogera amatwi n’imitima y’abantu. Ariko se inyoni zidukangura ngo tubyuke tujye ku murimo zibwirwa n’iki ko bukeye ngo ziririmbe?
Isuzuma rya mbere ryakozwe ku binini byafasha abagabo kuboneza urubyaro ryagaragaje ko bishoboka cyane, bikazaza byunganira uburyo busanzwe buhari mu kuboneza urubyaro.
Kuva mu myaka yo hambere impu z’inyamaswa zifashishwaga n’abakurambere bacu, bagakuramo imyambaro, ingobyi zo guhekamo abana n’ibindi. Igitangaje, ni uko hari aho uruhu rw’inka ari ifunguro rikunzwe cyane.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuyapani wungirije, Kenji Yamada, yiyemeje kongera umubare w’Abayapani bashora imari yabo mu Rwanda.
Mu gihe abagabo nka Jeff Bezos ukize kurusha abandi ku isi na Aliko Dangote ukize kurusha abandi muri Afurika bakunze kuvugwa, uyu munsi Kigali Today yabakusanyirije amakuru ku bagore b’abaherwe kurusha abandi muri Afurika.
Abasanzwe banywa divayi itukura (Red Wine/Vin Rouge), bazi ko ari byiza kuyinywa nyuma yo gufata ifunguro ryabo, cyangwa nyuma y’akazi nimugoroba, bakamenya ko ari isoko y’ibyishimo, ko ifasha mu kuruhuka no gutuma baseka n’ibindi byiza bayivugaho.
Amasaka ni igihingwa kimaze imyaka irenga 1000, ariko ibyiza byacyo ku buzima bw’umuntu ni byinshi ku buryo ari byiza ko abantu bazajya bayashyira ku mafunguro yabo ya buri munsi.
Indabo zigaragara mu bihe bitandukanye by’ingenzi mu buzima bw’abantu, nko mu birori byo kwizihiza isabukuru z’amavuko, mu gushyingura abitabye Imana, mu birori byo kurangiza amashuri, mu bukwe no mu bindi, ku buryo indabo zifite uruhare mu buzima bw’abantu bwa buri munsi.
Hari abantu bavuga ko bagize ibicuro, cyangwa bakabona ibindi bimenyetso kandi bakemeza ko ibyo ibicuro byabo cyangwa ibimenyetso byasobanuraga babibonye, cyangwa biteguye kubibona vuba.
Ni byiza kwishimana n’abantu mugaseka, ariko se mwari muzi ko guseka bifite akamaro gakomeye mu buzima bw’umuntu?
Abahanga mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ibyuma bisaka bishyirwa ku bibuga by’indege n’ahandi hari inzu zihurirwamo n’abantu benshi, bavuga ibitandukanye ku kuba byaba bigira ingaruka ku buzima bw’abantu cyangwa se ntazo.
Muri iyi minsi, hari ababyeyi benshi bahitamo gushyira imiti (produit) mu misatsi y’abana babo, kugira ngo inyerere, yorohe, isokoreke bitagoranye, hakaba n’ababyeyi bavuga ko iyo umwana afite imisatsi idefirije, ari bwo agaragara neza. Kigali Today yashatse kumenya niba kudefiriza umwana ari byiza cyangwa ari bibi, isura (…)
Umurwayi wiswe ‘London Patient’ yabaye uwa kabiri ukize SIDA, nyuma y’uko mu myaka 10 ishize, hatangajwe umuntu wa mbere wakize iyi ndwara ubusanzwe izwiho kudakira.
Abahagarariye urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF), bavuga ko imbogamizi zidashingiye ku misoro bahura na zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, zibangamira iterambere ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Kigali Today yaganiriye n’umuganga witwa Rutangarwamaboko, igamije kubagezaho bimwe mu bimera bivura indwara zitandukanye cyangwa se byari bifite akandi kamaro mu mateka y’Abanyarwanda.
Hari byinshi abantu bibaza ku kinya gikoreshwa kwa muganga, icyo ari cyo, uko gikora, ibibazo gishobora gutera umuntu n’ibindi.
Bavuga ko umuntu runaka yayuye iyo, imikaya yo mu myanya mpumekero ye irambutse, bikarangwa n’uko umuntu yasama akinjiza umwuka mwinshi mu bihaha kandi atabiteguye, bigakorwa mu bice bitatu ari byo: kwinjiza umwuka mwinshi kandi bigafata igihe kirekire kiruta ibisanzwe, hagakurikiraho agahe gato umuntu asa nk’uretse (…)
Guha amaraso umurwayi ni kimwe mu by’ingenzi mu kuramira ubuzima bwe igihe abaganga babonye ko ayakeneye, nyamara bigasaba ibizamini bitandukanye kugirango hagaragare ubwoko bw’amaraso umurwayi ari buhabwe.
Mu mwaka wa 2025, Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda, bazatangira gukoresha utumodoka tugendera mu kirere hifashishijwe imigozi (cable cars), tuzaba tuboneka mu Mujyi wa Kigali icyo gihe, ibyo bikazakemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka.
Abana bakenera kunywa amazi kurusha n’abantu bakuru, kuko bo imibiri yabo iba igikura, kandi ikeneye amazi ahagije.
Hari abantu bazi ko iyo barwaye , muganga akabandikira umuti ugomba kunyobwa gatatu ku munsi, biba bivuze ko bagomba kuwunywa mu gitondo, saa sita na nijoro.
Hari abantu baba bari basanganywe imisatsi myiza, ibyibushye, ubona ko ifite ubuzima, nyuma y’igihe runaka, ukabona ya misatsi itangiye koroha bidasanzwe, ikajya ipfuka, uko umuntu asokoje akabona imisatsi myinshi yarandutse isigaye mu gisokozo.
Nubwo umuntu ari cyo kiremwa kirusha ubwenge ibindi, kikaba kibiyobora kikabiha n’umurongo, zimwe mu nyamaswa nazo zigira ibyo zirusha umuntu nko kuba nta nyamaswa yagambirira kwica ngenzi zayo ngo izimare nk’uko mu Rwanda byagenze mu 1994, kuba nta nyamaswa yarutisha indi bidahuje imimerere ngenzi yayo, n’ibindi.
Koza amenyo nibura inshuro ebyiri ku munsi, bikwiye kuba muri gahunda y’umunsi kuri buri wese, nk’uko abantu bagomba kurya kugira ngo babeho.
Hari abantu bataramenya ko telefoni zigendanwa, igihe zititondewe zishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane ubw’abana kuko baba bagifite amagufa yoroshye kandi bagikura.
Umugore utwite akwiye gufata indyo yuzuye kugira ngo ashobore kubona intungamubiri akeneye ndetse n’izitunga umwana atwite.
Mu rwego rwo kugabanya amafaranga igihugu gitanga mu kugura gaze, Goverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peterori na gaze n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa “Gasmeth Energy Limited”, ikazacukura gaz methane mu Kiyaga cya (…)