Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yatanze amabati 5,760 ku miryango ikennye cyane yo mu Karere ka Rusizi, kugira ngo ibone aho kuba heza.
														
													
													U Rwanda rumaze hafi amezi atandatu ruhanganye n’icyorezo cya Coronavirus, kugeza ubu kidafite umuti cyangwa urukingo ariko gishobora kwirindwa mu gihe abantu bubahirije amabwiriza yo kwirinda yashyizweho n’inzobere mu by’ubuzima.
														
													
													Hari abantu barya amagi nk’uko barya ibindi biryo bisanzwe, ndetse ntibanitwararike ku bindi byo kurya n’ibyo kunywa bafata mu gihe bariye amagi. Ku rubaga https://timesofindia.indiatimes.com, bavuga ko kurya ibiryo bikwiye mu gihe gikwiye bituma umuntu agira ubuzima bwiza.
														
													
													Mu rwego rwo kongera ibyumba by’amashuri mu Karere ka Bugesera harubakwa ibyumba by’amashuri bigera kuri 863. Gusa ibyumba byubakwa birubakwa mu byiciro bibiri kuko hari icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri bigera ku 109 n’ubwiherero 141 byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi igice cya mbere (World Bank phase 1).
														
													
													Tariki 17 Kanama 2020, ni bwo icyemezo cyo gufunga isoko rya Kigali City Market n’iry’ahazwi nko Kwa Mutangana, yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali cyashyizwe mu bikorwa.
														
													
													Umuforomo wa mu Kigo cy’ubuvuzi mu Bwongereza wakoreweho igerageza rw’urukingo rwa Covid-19 muri Oxford, avuga ko urukingo rushobora kuba rwabonetse mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2020.
														
													
													Ikibazo cy’abana b’abakobwa basambanywa kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, ababikoze bafatwa bakaburanishwa bahamwa n’icyaha bagafungwa, ariko hakaba n’abatoroka ubutabera.
														
													
													Mu mibare itangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana ‘Save the Children’, igaragaza ko umubare w’abangavu batwara inda imburagihe muri Kenya wari wagabanutse ukava kuri 82 ku 1,000 batwaye inda bafite hagati y’imyaka 15 na 19 mu 2016, bakaba 71 ku 1,000 batwaye inda bafite iyo myaka mu 2017.
														
													
													Uruboga rwitwa Okra mu Cyongereza cyangwa Gombo mu Gifaransa ntirumenyerewe cyane mu Rwanda, ariko rumaze igihe rutangiye kugaragara ku masoko amwe n’amwe cyane cyane ayo mu Mijyi.
														
													
													Hari uwabona umuntu yicaye mu mutaka yambaye ‘akajile’ na telefoni mu ntoki, akagira ngo wenda kuba umu ajenti ‘agent’ wa sosiyete y’itumanaho si akazi gahemba kandi katunga ugakora neza.
														
													
													Ubusanzwe habaho ibihembwe by’ihinga bitatu harimo igihembwe cya A (Nzeri-Gashyantare), igihembwe B (Werurwe-Gicurasi), hakaba n’igihembwe C (Kamena-Nzeri).
														
													
													Ku wa mbere tariki 17 Kanama 2020, mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Nyamata, ku bufatanye bwa DASSO na Polisi, hateguwe igikorwa cyo kureba abantu batambara udupfukamunwa cyangwa se abatatwambara neza, hafatwa abantu 43 barimo abatatwambaye n’abatwambaye nabi.
														
													
													Aborozi b’inkoko basanzwe bagaburira amatungo yabo ibiryo by’uruganda ‘Tunga Feeds’, baratangaza ko hari ubwo babura ibiryo by’amatungo kuri urwo ruganda, bikabagiraho ingaruka mu bworozi bwabo.
														
													
													Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Cyivugiza mu Mudugudu wa Mpano ahitwa Ku Ryanyuma mu rugo rw’uwitwa Simbiz François, habonetse ibyobo byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Nk’uko bisobanurwa na Rugwiro Paulin, Komiseri muri Ibuka ushinzwe imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya (…)
														
													
													Ku ikusanyirizo rya Cooperative y’aborozi ryitwa ‘Bugesera Milk Collection Center’ riherereye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, muri iki gihe hahora umurongo w’abantu baje gukamisha, rimwe na rimwe bakayabona ubundi bakayabura bitewe n’uko ngo izuba ryatse umukamo ukaba muke.
														
													
													Mu bice by’Amayaga by’umwihariko mu Bugesera hakunze kuvugwa ikibazo cy’amazi adahagije, kuko abayakeneye ari benshi ugereranyije n’amazi adahagije ahari. Iyo bigeze mu mpeshyi, usanga arushaho kugabanuka bigatuma n’abayabona abageraho ahenze kurusha uko biba bimeze mu gihe cy’imvura.
														
													
													Umwuga w’ubukanishi kimwe n’indi myuga itandukanye, ngo ushobora kuwukora kugeza no mu zabukuru kuko harimo byinshi bikorwa kandi bisaba imbaraga. Bagabo Saleh ni umugabo ufite imyaka 55 y’amavuko. Atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Akora umwuga w’ubukanishi guhera mu 1988, ariko ngo mu 1990 ngo yaratabaye (…)
														
													
													Ikipe ya Bakambwe Sport Club, yo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavutse mu mwaka wa 2007, ubu ikaba ifite abanyamuryango 36, yakira abantu bose bifuza gukora siporo no gusabana, kugeza ku barengeje imyaka 70 y’amavuko.
														
													
													Umwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Keashon Harris wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakoze akamashini k’ikoranabuhanga yise ‘Social Awareness Machine’, gafasha abantu kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati yabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
														
													
													Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irahamagarira abahanzi, amatsinda y’abantu cyangwa ibigo biteza imbere abahanzi, n’inganda ndangamuco (Cultural and creative industry) muri rusange kwiyandikisha, kugira ngo bahabwe ubufasha bubazahura nyuma y’ingaruka bagizweho na Covid-19.
														
													
													Uwo mukecuru wakatiwe gufungwa imyaka 35 uhereye tariki 4 Kanama 2020, yitwa Joyce Wairimu Kariuki akaba kandi ngo atari ubwa mbere afunzwe, kuko yigeze gufungwa na none azira kuba yaragize uruhare mu bujura bw’ibinyabiziga bwabayeho mu myaka ya za 2018 na 2019, mu mijyi ya Nakuru, Nairobi na Mombasa, iyo mijyi yose ikaba (…)
														
													
													COOJAD ubundi ni impine y’amagambo y’Igifaransa(Cooperative de la Jeunesse pour l’auto-emploi et le developpement),bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ko ari Koperative y’urubyiruko rugamije kwihangira umurimo no kwiteza imbere.
														
													
													Hari abantu batandukanye batamenyereye iby’ubuhinzi, bibwira ko imboga zera cyane mu gihe cy’imvura, kuko amazi aba aboneka ari mesnhi bidasaba kuhira.
														
													
													Ubusanzwe, abunzi bo ku rwego rw’Akagari ari narwo rwa mbere, bakemuraga ibibazo byananiranye gukemuka ku rwego rw’Akagari. Nk’uko bisobanurwa na Niyirora Rashid, umuyobozi w’Akagari ka Nyamata ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umuntu ugiranye ikibazo n’undi, kibanza gukemurirwa ku rwego rw’isibo(ingo hagati 15-20) (…)
														
													
													Maniraho Fabien afite imyaka 32, akomoka mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, akaba yarimukiye mu Karere ka Bugesera guhera mu mwaka wa 2007, aje gushaka ubuzima, ubu atuye ahitwa muri Muyange mu Murenge wa Nyamata.
														
													
													Mu Karere ka Bugesera, hari abavuga ko igare ari umuco, bitewe n’uko usanga rikoreshwa n’abagabo ndetse n’abagore mu mirimo yabo ya buri munsi nko mu bwikorezi ku bantu bakivoma amazi kure y’aho batuye cyangwa se abarema amasoko ya kure, abenshi bakoresha amagare.
														
													
													Tariki 28 Nyakanga buri mwaka, ni umunsi isi yose izirikana indwara y’umwijima ‘world hepatitis day’. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), rikaba rihamagarira za Guverinoma z’ibihugu kwita cyane ku gukumira iyo indwara ku babyeyi no ku bana bakivuka.
														
													
													Ikibazo cy’imyubakire yo mu kajagari si umwihariko mu Karere kamwe, ni ikibazo usanga kivugwa mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu, ariko mu Karere ka Bugesera by’umwihariko hari ingamba zifashwe mu rwego rwo guca ako kajagari mu miturire.
														
													
													Ikiraro cya Kanyonyomba kiri mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ariko kikaba cyarafashaga cyane mu buhahirane hagati y’abaturage bo mu Karere ka Ngoma, cyane cyane mu Murenge wa Rukumberi ndetse n’abo mu Karere ka Bugesera.
														
													
													Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zirinda abantu guhurira hamwe, ndetse n’ibigo by’amashuri birafunga, ubu bikaba biteganyijwe ko abanyeshuri bazasubira ku ishuri muri Nzeri 2020.