Bamwe mu bamotari bo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bavuga ko bishimiye cyane kugaruka mu kazi cyane cyane ko abenshi muri bo bavuga ko nta handi bakura imibereho.
Abatwara abagenzi ku magare bamenyerewe ku izina ry’Abanyonzi basanzwe bakorera mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bifuza ko Leta mu bushishozi bwayo yazabemerera bakagaruka mu kazi kimwe na bagenzi babo batwara abagenzi kuri za moto.
Wari uzi uburyo bwiza bwo kubika inyanya zikaba zamara ibyumweru bibiri cyangwa bitatu kandi utifashihije firigo, dore ko abahanga mu byo kubika neza umusaruro w’ibihingwa bimwe na bimwe bavuga ko inyanya zidakwiriye kujya muri firigo!
Inkuru yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye nka metro.co.cuk, Dailymail, theguardian,Ibcnews, telegraph,express n’ibindi, ivuga ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yasobanuye ko atahamya niba bazigera babona urukingo rwa Coronavirus (No guarantee).
Mu isoko rya Nyamata riherereye mu Murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, bamwe mu bacuruzi bavuga ko bagezweho n’ingaruka z’ibiza byibasiye tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri icyo gice.
Icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi guhera mu mpera za 2019. Cyumvikanye bwa mbere mu Bushinwa nyuma kikagenda gifata n’ibindi bihugu ku migabane yose y’isi, kikaba kimaze gufata abasaga miliyoni enye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Bwongereza (National Health Service - NHS) kiratangaza ko umwana wari umaze ibyumweru bitandatu (6)avutse, abaye umurwayi muto kurusha abandi uhitanywe n’icyo cyorezo, kuva cyagera muri icyo gihugu.
Ikigo gishinzwe Iterambere n’Imiyoborere y’Inzego z’Ibanze (LODA), cyashyizeho gahunda yo guha amafaranga abagore batwite n’abonsa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Ibijumba bizwiho kuba bibora vuba mu gihe bikuye bikamara ibinsi bidatetswe, ariko hari abahanga mu buzima bw’ibimera bavuga ko umuntu ashobora kubibika bikaba byamara n’ukwezi.
Umugabo wa mu Bwongereza witwa Martin Mitchell ufite imyaka 49 y’amavuko, yategetse umukobwa bakundana witwa Susane Payne, kwandikisha izina ry’uwo mugabo ku kuboko kwe ku buryo bidasibangana (tattoo) kugira ngo abantu bose bamenye ko ari uwe.
Nyuma y’iminsi abantu bari bamaze, bari muri gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ubu abenshi basubiye mu mirimo yabo isanzwe.
Ibishayote ni ikimera kiba mu bwoko bw’ibihaza bito, ariko gifite ibyiza bitandukanye kimwe n’izindi mboga.Mu kamaro k’ibanze kabyo, harimo kongerera amashereka umubyeyi ukimara kubyara.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yavuze ko icyo gihugu kivuye mu bihe bigoye bityo ko batanakwirara ngo bakureho amabwiriza yose agamije kwirinda icyorezo byihuse.
Ibihugu bitandukanye bimaze iminsi byarashyize imbaraga mu gushaka urukingo rw’icyorezo cya COVID-19 kuko ari yo ntwaro ikomeye yo gutsinda icyo cyorezo. Mu bihugu birimo gushaka urukingo harimo u Bushinwa, kugeza ubu muri icyo gihugu bakaba barimo kugerageza urukingo rwa kane.
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza (Premier League) yasabwe kubuza abakinnyi n’anadi barimo abatoza gucira mu kibuga, ufashwe akazajya ahanishwa kwerekwa ikarita y’umuhondo.
Umukecuru Angelina Friedman, utuye mu Mujyi wa ‘New York’ yarokotse icyorezo kiswe ‘Ibicurane byo muri Espagne’ (Spanish influenza pandemic), akira kanseri, akira indwara ituma ashobora kuvira imbere ‘sepsis’, none yakize na Coronavirus ku myaka 101.
Kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwaduka mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, abantu bagiye bakivugaho byinshi, ku buryo cyandura, uko cyakwirindwa, ndetse hakaba n’abibaza niba uwacyanduye akagikira, ashobora kongera kwandura bushya.
Hari abakoresha puwavuro (poivron) mu gikoni nk’ikirungo, cyangwa se bakayikoresha kuko babona igaragara neza, ariko rero si ibyo gusa kuko burya ifite n’akamaro kenshi.
Muri iki gihe usanga ahantu hatandukanye bakoresha imiti yo gukaraba mu ntoki, umuntu akaba yakwibaza niba yose ifite ubuziranenge cyangwa se yujuje ibisabwa kugira ngo ikore ibyo igenewe gukora ni ukuvuga kwica za ‘microbes’.
U Rwanda ruri mu bihugu bihinga ibireti, kimwe mu bihingwa ngengabukungu akenshi bihingwa hagamijwe kubyohereza mu mahanga kimwe n’icyayi, ikawa n’ibindi.
Ku rubuga www.doctissimo.fr, bavuga ko ibirayi ari ikiribwa cyiza ku bantu batandunye, baba abana, abakora siporo (les sportifs) ndetse n’abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije cyangwa se abafite ikibazo cy’ibinure bibi byinshi mu maraso ‘hypercholestérolémie’.
Umwanditsi w’inkuru n’ibitabo ukomoka muri Amerika, yasohoye igitabo kirimo inkuru yafasha abana kwirinda icyorezo cya coronavirusi bakakirinda n’abaturanyi babo.
Mu byumweru bibiri bishize, hafunzwe abanyamakuru batandatu bazira kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya Coronavirus.
Igifenesi ni urubuto rukundwa n’abantu batari bake, kandi bakarurya mu buryo butandukanye, kuko rugira ibyiza bitandukanye ruzana mu buzima bw’abarurya.
Muri iki gihe hakunze kugaragara abantu batandukanye banywa icyayi gifite ibara ry’icyatsi kibisi, akenshi kitanashyirwamo isukari. Ushobora kuba wibaza icyo kimaze ku buzima bw’abakinywa.
Impanga ebyiri, umwe witwa Eileen na Eleanor Andrews bapfuye bakurikiranye nyuma yo kwandura icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).
Umuyobozi w’umujyi wa Alton-Illinois muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yabwiye abaturage ko yahaye Polisi itegeko ryo gusesa ibirori no gufata abantu batubahiriza amabwiriza yo kuguma mu rugo yashyizweho, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.Ubwo hari ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Umubyeyi witwa Preeti Verma wabyaye abana be babiri b’impanga muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus, yahisemo kubita amazina we avuga ko azajya abibutsa ibihe bikomeye bavutsemo.
Umuforomo wo muri Australia avuga ko n’ubwo abantu bose basabwa gukaraba intoki neza muri iki gihe cya COVID-19, ku bafite inzara bo bagomba kuzica zigahora ari ngufi kuko zibika udukoko (bacteria) ndetse na virusi zikanagira uruhare rwo kuzikwirakwiza vuba.
Bamwe mu bagore b’abirabura bo mu Bwongereza batangiye ubukangurambaga bise ‘FiveXmore’ bugamije kumenyekanisha itandukaniro rinini riri hagati yabo n’abandi mu bijyanye na serivisi zihabwa umugore utwite n’ukimara kubyara.