Abageni ari bo Justin ukomoka mu Mujyi wa Kansas muri Leta Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Stephanie Armstrong, batunguwe no guhatirwa guhagarika ubukwe bwabo, kuko umukwe (Justin) yari yapimwe basanga yanduye Covid-19.
Stacey Abrams ni izina rigaruka cyane mu kanwa k’abo mu ishyaka ry’Abademokarate, abenshi muri bo bakavuga ko iyo Stacey adakora ibyo yakoze, n’intsinzi babonye yashoboraga kutaboneka.
Tariki 23 Mutarama 2020, ni bwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) cyizihije ko kimaze kugera ku mufatabuguzi wa Miliyoni, bivuze ko ingo zigera kuri miliyoni zari zamaze kubona amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.
Ubushakashatsi bwakozwe buhuriweho n’ibigo byinshi mpuzamahanga bwerekana ko udukoko dutera malaria twatangiye kwigaranzura umuti wa ‘coartem’ ukunze gukoreshwa mu kuyivura, ikaba yibasira cyane ibihugu bya Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko tubikesha BBC.
Bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Perezida Magufuli wa Tanzania bagize icyo bavuga ku ijambo ry’imbwirwaruhame aherutse kuvuga arwanya inkingo za Covid-19, aho yavuze ko zidashobora gukingira icyorezo, ahubwo ngo ari mbi cyane ku buzima bw’abantu.
Umuhinzi w’ibinyomoro ashobora kumara imyaka itatu asarura adahagarara mu gihe yabyitayeho uko bikwiye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2021,haba hamenyekanye impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa.
Isesengurwa rikorwa na Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’umurimo, rigaragaza ko buri mwaka hari igihombo Leta iterwa n’abayobozi b’ibigo bya Leta bafata ibyemezo bidakurije amategeko mu micungire y’abakozi, bigashoza Leta mu manza zijyana n’igihombo cy’amafaranga.
Hewan ni umwe mu mpunzi zaturutse muri Libya zicumbikiwe mu nkambi y’impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Avuga ko yashimishijwe no kubyarira umwana we mu Rwanda, kuko ngo bishobora kuzamuha amahirwe yo kwiga mu gihe nyina atayabonye mu gihugu cye.
Muri uku kwezi kwa Mutarama ni igihe cy’isarura ry’ibishyimbo mu bice bitandukanye by’igihugu, abahinzi basarura imyaka yabo bamwe bagahita bayigurisha, abandi bagahitamo guhunika kugira ngo bazagurishe mu gihe ibishyimbo bitangiye kugabanuka mu masoko.
Mchaichai cyangwa mucyayicyayi ni icyatsi kimaze kumenyekana cyane mu Rwanda, abenshi bagikoresha nk’ikirungo mu cyayi kuko gihumura neza, ariko batazi ko kigira n’akandi kamaro gakomeye mu mubiri.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze igihe kirekire kivugwa mu bice bimwe na bimwe by’Akarere ka Bugesera, kizaba cyakemutse ku kigero cya 85% bitarenze Kamena 2021, nk’uko bisobanurwa na Kananga Jean Damascene, ushinzwe amazi n’isukura muri ako Karere.
Mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2020, igiciro cya Gaz yo gutekesha cyarazamutse kiyongeraho amafaranga agera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bayicuruza mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Kuri ubu amakuru y’uwanduye Covid-19 azajya ahita amenyeshwa abajyanama b’ubuzima, ba Mutwarasibo na ba Mudugudu, nk’uko Dr Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yabisobanuye.
Ambasaderi w’Igihugu cya Turkiya mu Rwanda yiteze kubona umubare munini w’Abanyarwanda bajya kwiga muri icyo gihugu binyuze muri gahunda yitwa ‘Türkiye Scholarships Program’.
Muri Mutarama 2020, Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard, ubwo yari yasuye abaturage bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara akifatanya na bo muri gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bose ko buri rugo rwagira nibura ibiti bitatu by’imbuto ziribwa, kuko imbuto kimwe n’imboga bigira (…)
Irembo ni urubuga rwa Internet ubu rutangirwaho serivisi zitandukanye zigera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bakozi barwo. Ni urubuga kandi rwari rwashyiriweho korohereza abaturage kubona serivisi zimwe na zimwe cyane cyane izitangirwa mu nzego z’ibanze. Ni urubuga rwagombye gukora ku buryo umuturage abona serivisi (…)
‘Canopy walkway’ cyangwa se ikiraro cyo mu kirere giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Majyepfo y’u Rwanda, cyagizwe icya mbere muri cumi na kimwe bikwiye gusurwa na ba mukerarugendo mu mwaka wa 2021.
Avoka ni urubuto ruzwi n’abantu benshi kandi usanga runakunzwe cyane, ariko abenshi barya avoka bahita bajugunya ibibuto byazo kuko batazi akamaro kabyo cyangwa se bakaba bumva na kindi babikoresha. Nyamara ibyo bibuto, ngo ntibyagombye kujugunywa kuko na byo bifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu.
Umwaka wa 2020 abantu bakomeje kuwuvugaho mu buryo butandukanye dore ko ari umwaka bamwe bafata nk’udasanzwe. Hari abavuga ko bumvaga bazaba bameze nk’abageze muri paradizo, abandi bakavuga ko bumvaga bazaba barageze ku iterambere ryo ku rwego rwo hejuru.
Abacuruza inyama z’inka bavuga ko kubona izo kubaga mu Karere ka Bugesera bigoye ku buryo, bibasaba kujya kuzishakira mu masoko atandukanye mu Burengerazuba, mu masoko ya Birambo cyangwa se ku Irambura ahahoze ari muri Kibuye.
Umwaka wa 2020 uzakomeza kugarukwaho nk’umwe mu myaka yabaye mibi muri rusange biturutse ku cyorezo cya COVID-19 cyahitanye abantu hirya no hino ku isi ndetse kigasubiza inyuma ubukungu, ariko hakaba n’abapfuye bazize izindi mpamvu zitandukanye.
Nyuma y’ubusabe bw’abaturage, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yasubiyemo ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka.
Ubu hari hashize imyaka 12, Nzaramba ashakanye n’umugore we, bakaba bari bamaze iyo myaka yose bategereje urubyaro, none ubu babyaye impanga z’abana batatu.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku 14 Ukuboza 2020 yemeje itangizwa ry’uruganda rukora amata y’ifu mu Karere ka Nyagatare. Ruzaba ari ishami ry’uraganda rw’Inyange n’ubundi rusanzwe rutunganya ibikomoka ku mata.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika yagiranye n’abaturage bo mu turere twose tw’igihugu ndetse n’abanyamakuru, ku wa 21 Ukuboza 2020, akanagaragaza uko igihugu gihagaze, abaturage bamugejejeho ibibazo bafite, abandi bamubwira ibyo bishimira muri uyu mwaka n’ibindi.
Natacha Polony, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa ‘Marianne’ yoherejwe kuburanishwa ku rukiko mpanabyaha rw’i Paris.
N’ubwo imibare y’abandura Covid-19 yiyongereye muri iyi minsi, ndetse hagafatwa n’ingamba zigamije gutuma abantu birinda kurushaho, zigatangazwa mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 14 Ukuboza 2020, bigaragara ko hari abantu batarumva neza amabwiriza ashyirwaho n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya (…)
Umubirizi ni igiti usanga kizwi n’abantu benshi kandi gikunze kuboneka ahantu hose hari ibihuru. Gusa abenshi bazi umubirizi nk’umuti w’inzoka zo mu nda, hakaba n’abakunda kuwushyira mu mazi bagiye kuhira amatungo kuko ngo bituma anywa neza kandi ukayagirira akamaro. Iyi nkuru iragaruka ku kandi kamaro k’umubirizi.
Mu Mudugudu wa Gasenga I, Akagari ka Nyamata-ville, Umurenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, haravugwa inzu irimo ibintu by’amayobera, bituma uhereye kuri nyirayo n’undi wese ugerageje kuyigura ngo ahita apfa.