Icyorezo cyiswe Coronavirus gikomeje kwibasira ahanini igihugu cy’u Bushinwa ndetse n’abantu batandukanye bo mu bindi bihugu hirya no hino ku isi bagaragaweho iyo ndwara, umuntu yakwibaza uko bimeze mu Rwanda.
Soya ni cyo kinyamusogwe cyonyine gikorwamo ikinyobwa. Ku rubuga www.handirect.fr bavuga ko n’ubwo imvugo imenyerewe ari amata ya soya (Lait de Soja), ubundi ngo si byo kuko si amata ahubwo ni umutobe ukamurwa muri soya, gusa kubera ibara ryera ry’uwo mutobe ndetse n’imikoreshereze yawo ijya kwitwara nk’amata, bituma witwa (…)
Ku rubuga www.regivia.com bavuga ko siporo yo gusimbuka umugozi ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri cyane cyane mu gice cy’amaguru, bikagabanya ibinure byitsindagira ku matako.
Umunyu wa gikukuru/gikukuri abandi bita umunyu w’ingezi, ni umunyu uzwi mu Rwanda guhera mu gihe cya kera kuko wakoreshwaga ahanini n’aborozi bawuha amatungo.
Kompanyi y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair, yatangaje ko isubitse by’agateganyo ingendo zose zerekeza i Guangzhou mu gihugu cy’u Bushinwa, uhereye none ku itariki 31 Mutarama 2020.
Amakuru dukesha BBC aravuga ko umubare w’abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Coronavirus wazamutse ugeze ku bantu 170, ikindi kandi, kuba hari umuntu byamaze kwemezwa ko yafashwe n’icyo cyorezo mu gace kitwa “Tibet” bivuze ko icyorezo cyageze mu duce twose tw’u Bushinwa.
Imiti ishyirwa mu mutwe hagamijwe guhindura ibara ry’umusatsi izwi ku izina rya tentire ‘teinture’, ikoreshwa mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi (salons de coiffure), ikoreshwa n’abatari bake, ariko se yaba igira izihe ngaruka ku buzima bw’abayikoresha?
Inturusu ni igiti kizwi cyane. Hari ababitera ku mihanda, hari n’abatera ishyamba ry’inturusu bagamije ahanini kuzabikoresha nk’imbaho, inkwi, cyangwa kubicamo amakara. Ariko se mwari muzi ko inturusu ubundi ari igiti cyifitemo imiti y’indwara zitandukanye?
Hari ababyeyi bamwe bumva ko uko bakunda ibintu biryohereye ari na ko bagomba kubiha abana babo nubwo baba bakiri bato bafite munsi y’imyaka ibiri, nyamara ababyeyi bakora ibyo baba bashyira ubuzima bw’abana babo mu kaga kuko baba babakururira indwara ubundi zakwirindwa.
Muri iki gihe abantu batandukanye bakiri mu myaka yo kubyara usanga baba bibaza ku mata baha abana babo basubiye mu kazi, kuko ikiruhuko umubyeyi ahabwa ari amezi atatu,yaba akorera Leta cyangwa abikorera.
Hari abantu bakunze kwambara cyangwa bakambika abana babo inkweto zikoze muri parasitike. Ese izi nkweto zaba hari ikibazo zatera uzambara? Uzambara akwiye kwitwara ate ngo zitamutera ikibazo?
Abantu batari bake bamaze kumenya ko gukora siporo muri rusange ari ikintu cy’ingenzi mu mibereho myiza yabo, ariko siporo yo koga ifite ibyiza byayo byihariye byagombye gutuma abantu bayitabira.
Ibumba ry’icyatsi ni iki?Ese umugore utwite yarikoresha ntirimutgireho ingaruka cyangwa se ngo rizigire kuwo atwite?Umwe mu basoma inkuru za Kigali Today, yasabye ko twamubwira niba ibumba ry’icyatsi ryaba ryemewe cyangwa ritemewe ku mugore utwite.
Mu birori bitandukanye cyane cyane ibisoza umwaka, hari imiturika (fireworks/ feux d’artifices) iraswa mu kirere hagasohoka ibishashi by’imiriro bifite amabara atandukanye, ku buryo ibyo bishashi bigera mu kirere bigakora ibintu bisa n’indabo kandi usanga binogeye amaso iyo biraswa. Ariko se bikomoka he?
Muri rusange imbuto ni ingenzi mu kuzuza ifunguro rikwiriye, ariko uyu munsi turavuga ku byiza byo kurya urubuto rwitwa ‘Watermelon’ mu Cyongereza, cyangwa ‘Pastèque’ mu gifaransa. Twibanda ku byiza ruzanira abarurya.
Abantu bagira uburyo butandukanye bwo kurimba, hari abagore n’abakobwa bavuga ko icyo bakwambara cyose batakumva ko barimbye mu gihe batashyizeho inkweto ndende. Hari abibaza niba izo nkweto ndende ari nziza ku buzima bw’abazambara.
Bimenyerewe ko abantu bakoresha imiti y’amenyo inyuranye mu rwego rwo kuyasukura ndetse no kuyarinda indwara zitandukanye, ariko hari n’abakoresha imiti y’amenyo ikozwe mu makara kugira amenyo yabo arusheho gucya cyane.
Irangi risigwa ku nzara bita “vernis à ongles” mu gifaransa cyangwa “nail polish” mu cyongereza, ni umurimbo ukundwa n’abagore n’abakobwa batari bake hirya no hino ku isi, ariko Kigali Today yifuje kumenya niba nta ngaruka mbi rigira ku buzima bw’abaryisiga cyangwa se abakora umwuga wo gusiga inzara.
Abahanga bavuga ko konsa ari byiza cyane, kuko bigira akamaro ku mwana ndetse no ku mubyeyi wonsa neza. Ikindi kandi ibyiza byo konsa bitangira kuva umwana agifata ibere ubwa mbere akivuka kugeza acutse.
Hari abantu bibaza niba konsa byaba bigirira umwana akamaro ku buryo bwihariye, cyangwa niba ari kimwe n’uko umuntu yakoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose nko kumuha amata yaba ay’inka cyangwa ay’ifu.
Imboga ziri mu biribwa bya mbere byiza ku buzima mu biribwa byose biba ku isi. Nyamara abatuye isi bazirya ku buryo buhoraho ni mbarwa.
Hari abahanga mu by’imirire bafata ibihumyo nk’ubukungu buhishe. Impamvu babifata batyo, ni uko nta binure bigira, ntibibyibushya, ahubwo bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.
Urubuga rwa Internet www.lesjardinslaurentiens.com ruvuga ko betterave ari igihingwa cyamenyekanye ku mugabane w’u Burayi guhera mu kinyejana cya kabiri, ariko cyamamara cyane mu kinyejana cya cumi na kane.
Ku rubuga www.healthline.com, bavuga ko amagi yashyirwa mu biribwa bicyeya ku isi bikungahaye ku ntungamibiri zitandukanye, kandi akarusho ni uko amagi anigiramo intungamubiri zidakunze kuboneka mu bindi biribwa, muri make amagi agira nibura urugero ruto rw’intungamubiri zose umuntu akenera.
Urubuga rwa Internet www.medicalnewstoday.com ruvuga ko imyumbati ari ikimera kiri bwoko bw’ibitera imbaraga, kimwe n’ibijumba, ibinyamayogi(ibikoro), aho igice cyo mu butaka cyakabaye ari yo mizi, kiba ari cyo kiribwa.
Amategeko y’u Rwanda agira icyo avuga ku nshingano z’ababyeyi ku mwana. Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo zaryo zitandukanye, risobanura ibijyanye n’ububasha bwa kibyeyi ku mwana.
Nk’uko tubikesha urubuga www.nationalpeanutboard.org, ubunyobwa ni igihingwa gishobora kuba gifite inkomoko muri Amerika y’Amajyepfo mu gihugu cya Peru cyangwa Brezil, kuko nta nyandiko ihari igaragaza aho ubunyobwa bwakomotse, ariko hari imitako ibumbye mu ishusho y’ubunyobwa kandi iyo mitako ikaba imaze imyaka irenga 3,500.
Itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo zaryo zitandukanye, risobanura uko umuntu wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ashobora kubwamburwa cyangwa se akaba yanabusubirana.
Guhera ku itariki ya 4 Kanama 2019, igihugu cya Gabon cyabonye umuturage wiyongeraye ku rutonde rw’abenegihugu bacyo. Samuel Leroy Jackson umaze icyumweru muri Gabon, yashyikirijwe pasiporo ye ya Gabon ayihawe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ushinzwe Abanya-Gabon baba mu mahanga.
Ingingo ya 240 y’itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, isobanura ko inyandiko ihinnye y’urubanza rwemeza ubutane ishobora gutangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda cyangwa mu kinyamakuru cyigenga gisomwa na benshi nka Kigali Today kigenwa na perezida w’urukiko.