MENYA UMWANDITSI

  • Abo bagore nyuma yo gukubitwa bagiye gutanga ikirego

    Pasiteri yakubise abagore babiri barakomereka mu kubakuramo ‘amadayimoni’

    Muri Kenya, muri Kawunti ya Bomet, abagore babiri, uwitwa Mercy Rono w’imyaka 38 y’amavuko na Mercy Cherotich w’imyaka 30, bakubiswe na Pasiteri wo mu rusengero basengeramo arabakomeretsa cyane, agamije kubakuramo imyuka mibi y’abadayimoni yavugaga ko bafite.



  • Papa Francis akomeje kuremba, impyiko ze ntizikora uko bikwiye

    Ubuzima bwa Papa Francis burarushaho kumera nabi

    Ubuzima bwa Papa Francis, umaze iminsi ajyanywe mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma, burarushaho kumera nabi, kubera ko abaganga batangaje ko ibimenyetso by’amaraso byagaragaje ko impyiko zitarimo gukora akazi kazo neza, ko kuyungurura amaraso no gusohora imyanda mu mubiri.



  • Sudani y’Epfo: Ubushyuhe bwatumye amashuri yose afungwa

    Muri Sudani y’Epfo hafashwe icyemezo cyo gufunga amashuri yose kubera ubushyuhe bukabije, butuma abanyeshuri bikubita hasi.



  • Umwaka ushize Imana yandinze guseba - Alyn Sano

    Umuhanzi Alyn Sano yemeje ko yumva ageze kuri 2% mu rugendo rwe rw’umuziki ariko yiteguye kugera ku nzozi ze ijana ku ijana kuko ubu ngubu yamenye ko atagomba gufatafata ibyo abonye byose, ahubwo agahitamo ibimufitiye inyungu.



  • Sudani yatumije Ambasaderi wayo muri Kenya

    Abayobozi ba Sudani bahamagaje Ambasaderi wari uyigararirye muri Kenya, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Sudani.



  • Amerika: Babiri baguye mu mpanuka y’indege zagonganye

    Muri Leta ya Arizona, imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika, abantu babiri bapfuye baguye mu mpanuka y’indege ebyiri zagonganye mu gihe zarimo zigerageza kugwa ku kibuga cy’indege cy’aho muri Arizona.



  •  Amaganga y

    Kenya: Amaganga y’inkwavu yabaye imari ishyushye

    Muri Kenya, amaganga y’inkwavu yabaye imari ishakishwa n’abakiriya benshi cyane, kandi bayishaka ari nyinshi ku buryo byatumye igiciro cyayo kizamuka kigera ku Mashilingi 1000 kuri litiro imwe (ni ukuvuga asaga 10000 by’Amafaranga y’u Rwanda), mu gihe ikilo cy’inyama z’inkwavu cyo kitageza no ku Mashilingi 500 ya Kenya.



  • Kubura ibitotsi igihe kirekire ni bibi ku buzima

    Dore ibyo abakunze kubura ibitotsi bagombye kwitaho

    Ikibazo cyo kubura ibitotsi gikunze kubaho ku bantu benshi mu gihe runaka cy’ubuzima bwabo, rimwe na rimwe bigakemuka vuba, umuntu akongera kujya asinzira uko bisanzwe, ariko hari nubwo icyo kibazo kigera aho kikaba icy’igihe kirekire ku muntu, bitewe n’impamvu zitandukanye nk’uko bisobanurwa na Dr Faith Orchard, inzobere mu (…)



  • Sudani y’Epfo: Imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta n’iza Riek Machar

    Muri Sudani y’Epfo, imirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’igihugu, hagati y’ingabo za Leta ziyobowe na Perezida Salva Kiir n’abarwanyi batavuga rumwe na Leta bashyigikiye Riek Machar, uwo akaba ari na we Visi-Perezida w’iki gihugu.



  • Siporo ni ingenzi ku bagore batwite

    Dore ibyiza byo gukora imyitozo ngororamubiri ku bagore batwite

    Bamwe mu bagore batwite ndetse n’imiryango yabo, ngo bakunze guhura n’ikibazo cyo kwibaza niba byaba byiza gukora imyitozo ngororamubiri mu gihe batwite, rimwe na rimwe ababegereye bakababwira ibitandukanye. Hari abavuga ko siporo ari nziza, abandi bakavuga ko itemewe ku batwite, ibyo bitekerezo binyuranye bikabashyira mu (…)



  • Abagore babiri barwaniye mu rusengero bapfa umugabo

    Muri Kenya, umugore yahagaritse bitunguranye gahunda zose zo mu rusengero rwa ‘Roho Msalaba Christian Church’ ruherereye ahitwa Migori, ashakamo umuntu witwa Sarah uhasengera, avuga ko yamutwariye umugabo, kandi ko adashobora gusohokamo atamubonye.



  • Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’Umwami Mohammed VI wa Maroc

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Nasser Bourita, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Maroc ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Mutarama wamuzaniye ubutumwa bw’Umwami Mohammed VI wa Maroc.



  • Umuherwe Aga Khan yitabye Imana ku myaka 88

    Umuherwe Aga Khan, umuyobozi w’Abasilamu b’Abashiyite cyangwa se Aba-Ismaili yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko , nk’uko byatangajwe n’ikigo cye kitwa Aga Khan Development Network.



  • Yarashe inshuti ye yamwizezaga ko izi gukwepa amasasu birangira ipfuye

    Umusore wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya Utah, yatawe muri yombi ashinjwa kwica, nyuma yo kurasa inshuti ye mu gatuza igapfa, mu gihe yarimo ashaka kureba niba koko yifitemo ubushobozi bwo kuba atafatwa n’amasasu nk’uko yabimubwiraga.



  • Abacanshuro b

    Dore amwe mu mateka y’abacanshuro muri RDC

    Gukoresha abacanshuro b’abanyamahanga hagamijwe kongera imbaraga za Guverinoma, mu kurwanya inyeshyamba ziyirwanya bifite amateka yo guhera kera mu 1961, ubwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), icyo gihe yitwaga Congo-Léopoldville, hari inyeshyamba zitwaga ‘Rébellion Simba’, zari ziyobowe n’uwitwa Antoine (…)



  • Tunisia iravugwaho kugurisha abimukira kuri Libya

    Hari igurishwa ry’abimukira hagati ya Tunisia na Libya - Raporo y’abashakashatsi

    Raporo yakozwe n’abashakashatsi batandukanye yagaragaje ko Tunisia yirukanye abimukira, ikabagurisha kuri Libya, nk’uko byasobanuriwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ku nshuro ya mbere tariki 29 Mutarama 2025, ibikubiye muri iyo raporo ngo bikaba bishimangira ikibazo ibyo bihugu byombi bifite, mu bijyanye no guhungabanya (…)



  • Mico The Best

    Mico The Best arahamagarira urubyiruko kugira umuco w’Ubutwari

    Mu kiganiro Dunda Show kuri KTRadio, cyo ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, umuhanzi Mico The Best yavuze byinshi kuri gahunda afite zijyanye n’umuziki we muri uyu mwaka, birimo ko yifuza kuzawurangiza akoze indirimbo enye cyangwa eshanu, avuga ku ndirimbo ye afatanyijemo n’abahanzi batandukanye, yiswe ‘Twivuyange’, ariko (…)



  • Uganda: Ebola yishe umuntu umwe i Kampala

    Uganda yamaze kwemeza ko virusi itera icyoreza cya Ebola yageze mu Murwa mukuru Kampala, ndetse ikaba yamaze kwica umurwayi umwe, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo Gihugu.



  • Trump mu mugambi wo gufunga ibihumbi by’abimukira

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gahunda yihaye yo guhangana n’abimukira bari muri Amerika kandi badafite ibyangombwa byo kuhaba, agiye gusinya iteka rya risaba inzego za gisirikare n’izishinzwe umutekano kwagura Gereza ya Guantanamo, igashobora kwakira nibura abantu 30.000.



  • Sudani y’Epfo: Abantu 20 baguye mu mpanuka y’indege

    Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Sudani y’Epfo, abakozi 20 bo mu bucukuzi bwa peteroli baguye mu mpanuka y’indege, umwe akarokoka.



  • Abantu 30 baguye mu muvundo bashaka gukora mu mazi y

    U Buhinde: Abantu 30 bapfuye, 90 barakomereka barwanira amazi y’umugisha

    Mu Majyaruguru y’u Buhinde, abantu 30 bapfuye, abandi 90 barakomereka mu muvundo wabaye ubwo imbaga y’abantu benshi bari mu rugendo-nyobokamana (pèlerinage) rwitwa ‘Kumbh Mela’, rujyana no kwiroha mu mazi y’ahahurira imigezi mitagatifu, yoza ibyaha nk’uko biri mu myizerere y’idini ya Hindu babyiganaga, bamwe bakagwa (…)



  • Kenya: Guhagarikira abasirikare ifunguro batishyuraga byateje impaka

    Muri Kenya, Guverinoma yahagaritse ifunguro ry’ubuntu ryagenerwaga abasirikare ba Kenya, KDF, ku manywa, hashyirwaho gahunda yo kujya umuntu yiyishyurira uko agiye gufata iryo funguro, iyo gahunda ikaba yiswe ‘PAYE’(Pay-As-You-Eat).



  • Alain Mukaralinda, umuvugizi wungirije wa Guverinoma

    Leta y’u Rwanda iraba hafi imiryango y’ababuze ababo mu masasu yarashwe na FARDC

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukaralinda yavuze ko Leta y’u Rwanda iri gufasha mu bikorwa bijyanye no gushyingura abantu 9 bishwe n’amasasu yaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ndetse no mu kuvuza abakomeretse.



  • Koreya y’Epfo: Imbata ni yo yateje impanuka y’indege yahitanye abantu 179 - Iperereza

    Muri Koreya y’Epfo, raporo y’iperereza ku cyateje impanuka y’indege ya Kompanyi ya Jeju, yasohotse igaragaza ko iyo mpanuka yatewe n’imbata y’i gasozi (Baikal teal), kuko ibyaje muri moteri y’iyo ndege hagaragayemo amababa y’iyo mbata, ndetse n’utunyangingo duto duto twayo (DNA), dukwirakwiye hose muri moteri.



  • Ukraine: Abagore b’abasirikare bakumbuye abagabo babo

    Hashize imyaka itatu u Burusiya butangije intambara muri Ukraine kuko intambara yatangiye ku itariki 24 Gashyantare 2022.



  • Abarobyi 550 barohamye kubera inkubi y

    Tanzania: Abarobyi 550 barohamye

    Muri Tanzania haravugwa inkubi y’umuyaga yateje impanuka mu Kiyaga cya Rukwa, mu Karere ka Sumbawanga mu Ntara ya Rukwa, abarobyi 550 bararohama, abagera kuri 540 muri bo baratabarwa, ariko 10 baburirwa irengero, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.



  • Rudakubana yakatiwe gufungwa imyaka 52

    Axel Rudakubana yakatiwe gufungwa imyaka 52

    Umunyarwanda utuye mu Bwongereza, Axel Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko, yakatiwe n’Urukiko igihano cyo gufungwa imyaka 52, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu bari mu ishuri ahitwa i Southport, muri Nyakanga umwaka ushize wa 2024, ndetse akagerageza no kwica abandi bantu 10.



  • Perezida Donald Trump

    Dore ingaruka kwivana muri OMS kwa Amerika bizagira ku Isi

    Kuba Leta zunze Ubumwe z’Amerika zasinye inyandiko yo kuva mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), bizagira ingaruka ku buzima rusange ku rwego rw’Isi, ku bijyanye no guhanahana amakuru mu byerekeye iterambere rya siyansi, ndetse n’ingaruka zo kugabanuka kw’igitinyiro Amerika ifite ku Isi, nk’uko (…)



  • Gen. Herzi Halevi weguye ku mirimo ye

    Umugaba mukuru w’Ingabo za Israel yeguye

    Gen. Herzi Halevi, Umugaba mukuru w’Ingabo za Israel, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera ko atashoboye kuburizamo igitero cya Hamas cyo ku itariki 7 Ukwakira 2023, kigahitana abantu basaga 1200 muri icyo gihugu.



  • Teddy Kaberuka, inzobere mu bukungu

    Ubukire ni iki, babugeraho gute? Inzobere mu bukungu n’abashaka ubukire barasobanura

    Abantu benshi batekereza ubukire nko kuba umuntu yigwijeho imitungo, we n’umuryango we bakimeza neza, bakiga mu mashuri meza, ndetse bagatemberera aho bashaka, n’irindi raha ryose ritandukanye. Inzobere mu bukungu zivuga ko ibyo bidahagije.



Izindi nkuru: