MENYA UMWANDITSI

  • Yataye umugeni ku ruhimbi bagiye gusezerana kuko nyina yavuze ko atari mwiza ukwiriye umuhungu we

    Umusore yabengeye umugeni muri Kiliziya kubera amabwire ya nyina

    Muri Tunisia, umusore yabenze umugeni we bageze ku ruhimbi muri Kiliziya bagiye gusezerana, arigendera nyuma y’uko nyina w’uwo musore anenze umugeni, avuga ko ari mugufi cyane ndetse ko ari mubi ku buryo ataberanye n’umuhungu we.



  • Umwana na nyina bahise bakirwa mu bitaro byo muri Espagne

    Espagne: Umwana yavukiye mu bwato bw’abimukira yakiranwa ubwuzu

    Mu buryo butunguranye, umwana yavukiye mu bwato bwuzuye abimukira, baturukaga muri Afurika berekeza mu Birwa bya Canary muri Espagne mu buryo butemewe, maze bihita bihesha amahirwe nyina yo kujya kwitabwaho mu bitaro byo muri Espagne.



  • Afurika y’Epfo: Ntibavuga rumwe kuri ‘drones’ zigenzura abanywera inzoga ku mucanga

    Muri Afurika y’Epfo, gukoresha indege zitagira abapilote (drones) muri gahunda yo kurwanya kunywa inzoga, ku bantu baba baje mu myidagaduro ku mucanga (plages) byateje ikibazo.



  • Dore ibyiza byo kugendagenda gato nyuma yo gufungura

    Hari abantu bagira umuco wo kugendagenda cyangwa se gutembera gato n’amaguru, nyuma yo gufata amafunguro yabo bagamije kugira ngo igogora ry’ibyo bariye rigende neza, ariko ubushakashatsi bwerekana ko kugendagenda nyuma yo gufata amafunguro, bigira ibyiza bitandukanye, byagombye gutuma n’abadasanzwe babikora batangira (…)



  • Uncle Praise mu kazi

    Atera imitoma abahita bakamwishyura

    Mu Buyapani, umugabo wahawe izina ry’irihimbano rya ‘Uncle Praise’, atunzwe n’umwuga yihimbiye wo guhagarara ku muhanda akajya abwira abatambuka amagambo meza wafata nk’imitoma, yo kubataka no kubasingiza abavugaho ibintu byiza kandi atabazi, maze bakamwishyura.



  • Yari amaze imyaka ine afunzwe azira gutuka Imana

    Nigeria: Uwafunzwe azira ‘gutuka’ Imana yarekuwe

    Umugabo w’Umunya-Nigeria witwa Mubarak Bala, umuntu uzwi cyane aho muri Nigeria akaba atemera ko Imana ibaho, ubu akaba yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ine (4) muri gereza azira gutuka Imana ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook mu mwaka wa 2020, gusa ngo ubwoba ni bwose.



  • Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu Burundi byagabanutseho 40%

    Ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi mu rwego rw’ubucuruzi (exports) byagabanutseho 40% nk’uko byagaragajwe muri raporo yerekana uko ubucuruzi bw’u Rwanda hanze y’igihugu bwari buhagaze mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize wa 2024.



  • Uwarindaga ahororerwa intare zamuriye arimo azifotorezaho

    Uwarindaga ahororerwa intare zamuriye arimo azifotorezaho

    Umugabo wo muri Uzbekistan usanzwe arinda icyanya cyororerwamo intare (zookeeper), yatakaje ubuzima bwe mu buryo bubabaje, nyuma yo gufungura akazitiro zifungirwamo, akinjiramo agenda yifata amashusho ya videwo agenda asanga izo ntare azihamagara mu mazina yazo, azisaba gukomeza gutuza, birangira zimuriye.



  • U Bushinwa: Abantu 95 bishwe n’umutingito, 130 barakomereka

    Umutingito w’Isi ufite ubukana bwa 7.1 wibasiye agace ka Tibet mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025, wica abantu 95 abandi 130 barakomereka, ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’ibikuta by’inzu zasenyutse baba bakiri bazima, birakomeje.



  • Yiciye intoki enye kugira ngo abone uko areka akazi

    Mu Buhinde, umugabo w’imyaka 32 yiciye intoki enye ku kiganza cy’ibumoso, kugira ngo abone uko ahagarika akazi, kuko yari yaratinye gusezera ku mwanya yakoragaho nk’ushinzwe ibya mudasobwa (computer operator) mu ruganda rucukura rukanatunganya amabuye y’agaciro ya diyama, rwa mwenewabo wo mu muryango.



  • Bategetswe gukora pompages nyinshi bibaviramo uburwayi

    Texas: Umutoza araregwa guhanisha abana ‘pompages’ 368 bibaviramo uburwayi

    Mu Mujyi wa Texas, Umutoza John Harrell watozaga abanyeshuri ku Ishuri rikuru rya Rockwall-Heath High School, n’abandi batoza bamwungiriza mu gutoza abanyeshuri umupira w’amaguru, barashinjwa gushyira mu kaga ubuzima bw’abo banyeshuri, babategeka gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bamwe muri bo bikabaviramo kujya mu (…)



  • Venancio Mondlane yatangaje ko agiye kugaruka i Maputo mu gihe hasigaye iminsi micye ngo uwamutsinze arahire

    Mozambique: Mondlane watsinzwe amatora ntabyemere agiye kugaruka mu gihugu

    Muri videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, uwo munyapotiki utavuga rumwe na Leta muri Mozambique, wakomeje kuyobora imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora yibereye mu buhungiro mu mahanga, yakomeje kuvuga ko atemera na gato intsinzi y’umukandida w’ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi.



  • Yangishije umuhungu we umukobwa bakundanaga aba ari we umwigarurira

    Yangishije umuhungu we umukobwa bakundanaga aba ari we umwigarurira

    Mu Bushinwa, umugabo wahoze ari umuyobozi wa Banki yitwa ‘Bank of China’, avugwaho kuba yaremeje umuhungu we ko agomba kureka umukobwa bakundanaga, ariko abikora agamije kugira ngo ahite amwitwarira bashyingiranwe nubwo umuhungu atari azi umugambi wa Se.



  • Ofisiye w

    Zambia: Umupolisi ukekwaho ubusinzi yarekuye imfungwa 13

    Ofisiye w’Umupolisi wo muri Zambia, biravugwa ko yanyoye agasinda, ahita afungura abantu 13 bari bafunzwe bacyekwaho ibyaha bitandukanye, kugira ngo bajye kwizihiza ibirori by’umwaka mushya (Ubunani), nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’icyo gihugu.



  • Perezida Mikheil Kavelashvili na Salome Zourabichvili (umugore) ucyuye igihe

    Georgia: Perezida mushya yarahiye, uwo asimbuye yanga kumubisa

    Muri Georgia, Perezida Mikheil Kavelashvili watowe nka Perezida mushya w’icyo gihugu, yarahiriye gutangira inshingano ze ariko uwo asimbuye, Salome Zourabichvili yanga kuva ku butegetsi, avuga ko n’ubu ari we perezida wemewe n’amategeko muri Georgia.



  • Ethiopia: Abantu 71 baguye mu mpanuka y’imodoka

    Impanuka y’imodoka yabereye mu majyepfo ya Ethiopia muri Leta ya Sidama yahitanye abantu 71, nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuyobozi zo muri ako gace.



  • Jimmy Carter yitabye Imana

    Jimmy Carter wabaye Perezida wa Amerika yitabye Imana

    Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1977 kugeza mu 1981, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024 afite imyaka 100.



  • Yimwe ‘iPhone’ ye yamucitse ikagwa mu isanduku y’imfashanyo

    Mu Buhinde umugabo yagize impanuka iPhone ye igwa mu isanduku bakusanyirizamo imfashanyo z’abakene, maze urusengero rw’Abahindu rukusanya iyo nkunga rwanga kuyimusubiza ruvuga ko yageze mu mutungo w’imana, kandi ko bitashoboka ko bayimusubiza.



  • Hawaii: Umurambo w’umuntu wasanzwe mu ipine ry’indege

    Muri Hawaii, umurambo w’umuntu wabonetse mu ipine y’indege ya Kompanyi ya United Airlines, ubwo yari ikigera ku kibuga cy’indege cya Maui, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyo Kompanyi.



  • Mozambique: Imfungwa zisaga 1500 zatorotse gereza

    Polisi yo muri Mozambique yatangaje ko imfungwa zisaga 1,500 zatorotse gereza, zihishe inyuma y’imvururu za politike zikomeje kubera muri icyo gihugu, zishingiye ku byavuye mu matora byateje impaka.



  • Ismaïl Haniyeh

    Israel yemeje ko ari yo yishe Ismaïl Haniyeh wayoboraga Hamas

    Israël Katz, Minisitiri w’Ingabo wa Israel yatangaje ko iki gihugu ari cyo kiri inyuma y’urupfu rwa Ismaïl Haniyeh, wishwe muri Nyakanga 2024, aturikanywe n’igisasu i Teheran mu Murwa mukuru wa Iran. Iyi ikaba ari inshuro ya mbere yemeje ku mugaragaro ko ari yo yishe uwo muyobozi wa Hamas.



  • Musenyeri yasabiye igihano kidasanzwe abajura bibye inzogera

    Abajura bibye inzogera yo ku rusengero rw’Idini ry’Abaluteri muri Diyoseze ya Karagwe mu Ntara ya Kagera-Tanzania, impamvu yo kwiba iyo nzogera ngo bikaba bishoboka ko ari igihe yinjiriye muri Tanzania mu 1967, iturutse mu Budage, kandi ifite uburemere bw’ibiro bisaga 70, abajura bagakeka ko ikozwe mu mabuye y’agaciro ahenze (…)



  • Nigeria: Abantu 67 baguye mu muvundo wo gufata ibiribwa

    Muri Nigeria, abantu bagera kuri 67 baguye mu muvundo wo gufata ibyo kurya by’ubuntu, byatanzwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri, abenshi bakaba ari abana bato.



  • Mozambique: Inkubi y’umuyaga yiswe ‘Chido’ yahitanye abantu 94

    Muri Mozambique, inkubi y’umuyaga yiswe Chido yishe abantu bagera kuri 94, nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya ibiza muri icyo gihugu.



  • Ubwato bwarohamye mu mugezi buhitana abantu 40 abandi baburirwa irengero

    RDC: Abantu 40 bapfuye barohamye

    Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Equateur, ubwato bivugwa ko bwari bupakiye birengeje urugero, bwarohamye, abantu 40 barapfa, abandi bagera ku 100 baburirwa irengero.



  • Stevo Simple Boy wa Kenya arashinja Harmonize kumwiba indirimbo

    Umuhanzi Harmonize aravugwaho kwiba indirimbo

    Umuhanzi Stevo Simple Boy wa Kenya, yatangaje ko ashaka guhura na Harmonize wa Tanzania, bakaganira ku ndirimbo yamwibye, ariko yanaramuka abyemeye bagakorana umushinga w’indirimbo bahuriyeho (Collabo).



  • U Buhinde: Umugore arashinja umugabo we kumuharika injangwe

    Mu Buhinde, Urukiko rwitwa Karnataka High Court, rwakiriye ikirego cy’umugore ushinja umugabo we kuba akunda injangwe ye ndetse akayitaho kurusha uko amukunda, ndetse ko atamwitaho nk’uko yita kuri iyo njangwe.



  • Uganda: Pasiteri wishe umugore we yahanishijwe gufungwa imyaka 12

    Pasiteri wo mu itorero rya Angilikani muri Uganda witwa David Ssekibaala yakatiwe gufungwa imyaka 12 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we.



Izindi nkuru: