Muri Tunisia, umusore yabenze umugeni we bageze ku ruhimbi muri Kiliziya bagiye gusezerana, arigendera nyuma y’uko nyina w’uwo musore anenze umugeni, avuga ko ari mugufi cyane ndetse ko ari mubi ku buryo ataberanye n’umuhungu we.
Mu buryo butunguranye, umwana yavukiye mu bwato bwuzuye abimukira, baturukaga muri Afurika berekeza mu Birwa bya Canary muri Espagne mu buryo butemewe, maze bihita bihesha amahirwe nyina yo kujya kwitabwaho mu bitaro byo muri Espagne.
Muri Afurika y’Epfo, gukoresha indege zitagira abapilote (drones) muri gahunda yo kurwanya kunywa inzoga, ku bantu baba baje mu myidagaduro ku mucanga (plages) byateje ikibazo.
Hari abantu bagira umuco wo kugendagenda cyangwa se gutembera gato n’amaguru, nyuma yo gufata amafunguro yabo bagamije kugira ngo igogora ry’ibyo bariye rigende neza, ariko ubushakashatsi bwerekana ko kugendagenda nyuma yo gufata amafunguro, bigira ibyiza bitandukanye, byagombye gutuma n’abadasanzwe babikora batangira (…)
Mu Buyapani, umugabo wahawe izina ry’irihimbano rya ‘Uncle Praise’, atunzwe n’umwuga yihimbiye wo guhagarara ku muhanda akajya abwira abatambuka amagambo meza wafata nk’imitoma, yo kubataka no kubasingiza abavugaho ibintu byiza kandi atabazi, maze bakamwishyura.
Umugabo w’Umunya-Nigeria witwa Mubarak Bala, umuntu uzwi cyane aho muri Nigeria akaba atemera ko Imana ibaho, ubu akaba yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ine (4) muri gereza azira gutuka Imana ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook mu mwaka wa 2020, gusa ngo ubwoba ni bwose.
Ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi mu rwego rw’ubucuruzi (exports) byagabanutseho 40% nk’uko byagaragajwe muri raporo yerekana uko ubucuruzi bw’u Rwanda hanze y’igihugu bwari buhagaze mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize wa 2024.
Umugabo wo muri Uzbekistan usanzwe arinda icyanya cyororerwamo intare (zookeeper), yatakaje ubuzima bwe mu buryo bubabaje, nyuma yo gufungura akazitiro zifungirwamo, akinjiramo agenda yifata amashusho ya videwo agenda asanga izo ntare azihamagara mu mazina yazo, azisaba gukomeza gutuza, birangira zimuriye.
Umutingito w’Isi ufite ubukana bwa 7.1 wibasiye agace ka Tibet mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025, wica abantu 95 abandi 130 barakomereka, ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’ibikuta by’inzu zasenyutse baba bakiri bazima, birakomeje.
Mu Buhinde, umugabo w’imyaka 32 yiciye intoki enye ku kiganza cy’ibumoso, kugira ngo abone uko ahagarika akazi, kuko yari yaratinye gusezera ku mwanya yakoragaho nk’ushinzwe ibya mudasobwa (computer operator) mu ruganda rucukura rukanatunganya amabuye y’agaciro ya diyama, rwa mwenewabo wo mu muryango.
Mu Mujyi wa Texas, Umutoza John Harrell watozaga abanyeshuri ku Ishuri rikuru rya Rockwall-Heath High School, n’abandi batoza bamwungiriza mu gutoza abanyeshuri umupira w’amaguru, barashinjwa gushyira mu kaga ubuzima bw’abo banyeshuri, babategeka gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bamwe muri bo bikabaviramo kujya mu (…)
Muri videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, uwo munyapotiki utavuga rumwe na Leta muri Mozambique, wakomeje kuyobora imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora yibereye mu buhungiro mu mahanga, yakomeje kuvuga ko atemera na gato intsinzi y’umukandida w’ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi.
Mu Bushinwa, umugabo wahoze ari umuyobozi wa Banki yitwa ‘Bank of China’, avugwaho kuba yaremeje umuhungu we ko agomba kureka umukobwa bakundanaga, ariko abikora agamije kugira ngo ahite amwitwarira bashyingiranwe nubwo umuhungu atari azi umugambi wa Se.
Ofisiye w’Umupolisi wo muri Zambia, biravugwa ko yanyoye agasinda, ahita afungura abantu 13 bari bafunzwe bacyekwaho ibyaha bitandukanye, kugira ngo bajye kwizihiza ibirori by’umwaka mushya (Ubunani), nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’icyo gihugu.
Muri Georgia, Perezida Mikheil Kavelashvili watowe nka Perezida mushya w’icyo gihugu, yarahiriye gutangira inshingano ze ariko uwo asimbuye, Salome Zourabichvili yanga kuva ku butegetsi, avuga ko n’ubu ari we perezida wemewe n’amategeko muri Georgia.
Impanuka y’imodoka yabereye mu majyepfo ya Ethiopia muri Leta ya Sidama yahitanye abantu 71, nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuyobozi zo muri ako gace.
Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1977 kugeza mu 1981, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024 afite imyaka 100.
Mu Buhinde umugabo yagize impanuka iPhone ye igwa mu isanduku bakusanyirizamo imfashanyo z’abakene, maze urusengero rw’Abahindu rukusanya iyo nkunga rwanga kuyimusubiza ruvuga ko yageze mu mutungo w’imana, kandi ko bitashoboka ko bayimusubiza.
Muri Hawaii, umurambo w’umuntu wabonetse mu ipine y’indege ya Kompanyi ya United Airlines, ubwo yari ikigera ku kibuga cy’indege cya Maui, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyo Kompanyi.
Polisi yo muri Mozambique yatangaje ko imfungwa zisaga 1,500 zatorotse gereza, zihishe inyuma y’imvururu za politike zikomeje kubera muri icyo gihugu, zishingiye ku byavuye mu matora byateje impaka.
Israël Katz, Minisitiri w’Ingabo wa Israel yatangaje ko iki gihugu ari cyo kiri inyuma y’urupfu rwa Ismaïl Haniyeh, wishwe muri Nyakanga 2024, aturikanywe n’igisasu i Teheran mu Murwa mukuru wa Iran. Iyi ikaba ari inshuro ya mbere yemeje ku mugaragaro ko ari yo yishe uwo muyobozi wa Hamas.
Abajura bibye inzogera yo ku rusengero rw’Idini ry’Abaluteri muri Diyoseze ya Karagwe mu Ntara ya Kagera-Tanzania, impamvu yo kwiba iyo nzogera ngo bikaba bishoboka ko ari igihe yinjiriye muri Tanzania mu 1967, iturutse mu Budage, kandi ifite uburemere bw’ibiro bisaga 70, abajura bagakeka ko ikozwe mu mabuye y’agaciro ahenze (…)
Muri Nigeria, abantu bagera kuri 67 baguye mu muvundo wo gufata ibyo kurya by’ubuntu, byatanzwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri, abenshi bakaba ari abana bato.
Muri Mozambique, inkubi y’umuyaga yiswe Chido yishe abantu bagera kuri 94, nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya ibiza muri icyo gihugu.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Equateur, ubwato bivugwa ko bwari bupakiye birengeje urugero, bwarohamye, abantu 40 barapfa, abandi bagera ku 100 baburirwa irengero.
Umuhanzi Stevo Simple Boy wa Kenya, yatangaje ko ashaka guhura na Harmonize wa Tanzania, bakaganira ku ndirimbo yamwibye, ariko yanaramuka abyemeye bagakorana umushinga w’indirimbo bahuriyeho (Collabo).
Mu Buhinde, Urukiko rwitwa Karnataka High Court, rwakiriye ikirego cy’umugore ushinja umugabo we kuba akunda injangwe ye ndetse akayitaho kurusha uko amukunda, ndetse ko atamwitaho nk’uko yita kuri iyo njangwe.
Pasiteri wo mu itorero rya Angilikani muri Uganda witwa David Ssekibaala yakatiwe gufungwa imyaka 12 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we.