MENYA UMWANDITSI

  • Ubwato bwarohamye mu mugezi buhitana abantu 40 abandi baburirwa irengero

    RDC: Abantu 40 bapfuye barohamye

    Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Equateur, ubwato bivugwa ko bwari bupakiye birengeje urugero, bwarohamye, abantu 40 barapfa, abandi bagera ku 100 baburirwa irengero.



  • Stevo Simple Boy wa Kenya arashinja Harmonize kumwiba indirimbo

    Umuhanzi Harmonize aravugwaho kwiba indirimbo

    Umuhanzi Stevo Simple Boy wa Kenya, yatangaje ko ashaka guhura na Harmonize wa Tanzania, bakaganira ku ndirimbo yamwibye, ariko yanaramuka abyemeye bagakorana umushinga w’indirimbo bahuriyeho (Collabo).



  • U Buhinde: Umugore arashinja umugabo we kumuharika injangwe

    Mu Buhinde, Urukiko rwitwa Karnataka High Court, rwakiriye ikirego cy’umugore ushinja umugabo we kuba akunda injangwe ye ndetse akayitaho kurusha uko amukunda, ndetse ko atamwitaho nk’uko yita kuri iyo njangwe.



  • Uganda: Pasiteri wishe umugore we yahanishijwe gufungwa imyaka 12

    Pasiteri wo mu itorero rya Angilikani muri Uganda witwa David Ssekibaala yakatiwe gufungwa imyaka 12 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we.



  • Uwahoze ari umugore wa Chameleone yavuze ko ubusinzi bukabije bwabaye intandaro yo gutandukana kwabo

    Jose Chameleone aravugwaho ubusinzi bwatumye atandukana n’umugore we

    Daniella Atim wahoze ari umugore w’icyamamare mu muziki, Jose Chameleone wo muri Uganda, yatangaje ko impamvu yatumye batandukana ahanini, ari ukunywa inzoga nyinshi bikajyana n’ubusinzi bukabije.



  • Yari yakatiwe urwo gupfa azira kwiba inkoko none yemerewe imbabazi (1)

    Nigeria: Uwari wakatiwe urwo gupfa azira kwiba inkoko yemerewe imbabazi

    Muri Nigeria, umusore wari wakatiwe igihano cyo kwicwa azira kwiba inkoko n’amagi yayo, yemerewe imbabazi.



  • Perezida Ruto yavuze ko gahunda yo gukingira amatungo igomba gukorwa

    Kenya: Gahunda yo gukingira amatungo yakuruye impaka

    Muri Kenya, gukingira amatungo byakuruye impaka hagati y’abategetsi badashaka ko iryo kingira rikorwa, ndetse bagakangurira n’aborozi kutemera ko amatungo yabo akingirwa, bavuga ko biyagiraho ingaruka.



  • Jenerali Igor Kirillov yishwe n

    Moscow: Jenerali wari ushinzwe intwaro kirimbuzi yahitanywe n’igisasu

    Jenerali wari ushinzwe intwaro kirimbuzi (armes nucléaires, biologiques et chimiques/NBC), yishwe n’igisasu ubwo yari asohotse mu nzu ye i Moscow, Ukraine ikaba yatangaje ko ari yo yagize uruhare mu gutegura umugambi wo kumwica.



  • Umutingito wibasiye Vanuatu wica abantu bataramenyekana umubare usenya n

    Vanuatu: Umutingito wahitanye benshi unangiza ibikorwa remezo

    Igihugu cya Vanuatu gifatwa nk’Umwigimbakirwa giherereye mu Nyanja ya Pacifique, cyibasiwe n’umutingito ukomeye ufite ubukana bwa 7.3 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, wica abantu batamenyekana umubare kugeza ubu kuko batarabarurwa, usenya n’ibikorwa remezo bitandukanye.



  • U Bushinwa: Umuyobozi w’uruganda yariye isabune kugira ngo yemeze abakiriya

    Mu Bushinwa, umuyobozi w’uruganda rukora isabune, yatangaje abantu benshi nyuma yo kugaragara muri videwo arya isabune zikorwa n’uruganda rwe kugira ngo yereke abakiriya ko izo sabune ze zikozwe mu bintu by’umwimerere, zikaba zitagira ingaruka mbi ku bazikoresha.



  • U Buhinde: Umugabo utereta hatabona yateje impagarara mu Mudugudu

    Umugabo wo mu Buhinde, yafashwe nyuma yo kumara igihe akupira umuriro Umudugudu atuyemo wose, agamije guhura n’umukunzi mu mwijima, kugira ngo hatagira ubabona.



  • Inkubi y

    Mayotte: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 11, imibare ishobora kwiyongera

    Mu Birwa bya Mayotte biherereye mu Nyanja y’u Buhinde ariko bigenzurwa n’igihugu cy’u Bufaransa, inkubi y’umuyaga ufite umuvuduko wa kilometero 225 mu isaha (225Km/h) wiswe Chido, yishe abantu bagera kuri 11 kugeza ubu bamenyekanye, ariko mu gihe imibare yose iza kuba imaze gukusanywa ngo ishobora kuza kugera mu magana (…)



  • ifoto ya AI

    Tanzania: Abana bane bapfiriye rimwe bagerageza gutabarana

    Muri Tanzania, abana bane bakomoka mu Ntara ya Simiyu, barohamye mu mazi bose barapfa mu gihe barimo bagerageza gutabarana, nyuma y’uko umwe muri bo yabanje kunyerera akagwa mu kizenga bavomagamo amazi yo kumesa bagenzi be bajyamo bashaka kumutabara birangira bose bapfiriye muri ayo mazi.



  • Umusore w’Umushinwa yatekeye umutwe hoteli 60

    Umusore w’imyaka 21 wo mu Mujyi wa Taizhou mu Bushinwa yabeshye Hoteli zisaga 60 azibamo atishyura ndetse zimwishyuza akayabo k’indishyi y’akababaro nyuma yo guhimba ibinyoma by’uko yabonye ibibazo by’umwanda ukabije muri izo hoteli.



  • Bahawe gatanya, ndetse bongera gushakana inshuro 12

    Muri Australia,umugabo n’umugore we barimo gukorwaho iperereza nyuma yo gukeka ko bari mu mukino wo gusezerana no gutandukana.



  • Perezida Kagame yashimye uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’ibihugu bikorana na bwo

    Mu kiganiro yatanze ubwo yari i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ryiswe ‘Doha Forum’ yiga ku gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomereye Isi muri iki gihe birimo ibijyanye n’umutekano, uburinganire ndetse n’iterambere rirambye, Perezida Kagame yashimye uko u Bushinwa bugira uruhare mu kuzamura (…)



  • Perezida Kagame ari i Doha mu nama yiga ku bibazo bikomereye Isi

    Perezida Paul Kagame ari i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ryiswe ‘Doha Forum’ yiga ku gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomereye Isi muri iki gihe. Iryo huriro ribaye ku nshuro ya 22 riteraniyemo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abikorera, Sosiyete Sivile, abahanga mu nzego zitandukanye, (…)



  • Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa ry

    Ikoranabuhanga ryoroheje imitangire ya serivisi z’ubutabera, ariko haracyarimo imbogamizi (Ubushakashatsi)

    Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategako (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Kenya cyitwa ‘Kituo cha Sheria’ na cyo gikora mu bijyanye n’amategeko, bakoze ubushakashatsi bugamije kureba uko abaturage bishimira serivisi z’ubutabera bahabwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Kenya. Ni (…)



  • Abadepite 16 bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania bakomerekeye mu mpanuka y

    Tanzania: Abadepite 16 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

    Abadepite 16 bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa bisi barimo bajya muri Kenya mu mikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC).



  • Amerika yakuyeho ingamba zirebana n

    Amerika yakuyeho inzitizi yari yarashyize ku bajyayo bavuye mu Rwanda

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ingamba zari zafashe mu kwezi k’Ukwakira 2024, hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Marburg. Nyuma y’uko icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2024, Leta zunze ubumwe za Amerika zasohoye itangazo risaba abagenzi baturuka mu Rwanda kunyuzwa ku (…)



  • Indwara itaramenyekana neza imaze kwica abantu 79

    RDC: Indwara itaramenyekana yishe abantu 79

    Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), indwara itaramenyekana neza imaze kwica abantu 79 nk’uko byemejwe na Guverinoma y’icyo gihugu mu itangazo yasohoye ku itariki 4 Ukuboza 2024.



  • Banki yo mu Buyapani yarahije abakozi ko uzajya afatwa yibye azajya yishyura hanyuma akiyahura agapfa

    Abayobozi ba Banki biyemeje gupfa nibahamwa no gucunga nabi amafaranga y’abakiriya

    Mu Buyapani, ubuyobozi bwa Banki ya Shikoku, (Shikoku Bank) bwadukanye uburyo butangaje bwo kwizeza abakiriya umutekano w’amafaranga yabo, butangaza ko umukozi wo mu buyobozi bw’iyo banki uzahamwa n’icyaha icyo ari cyose kijyanye no gucunga nabi imari y’iyo banki azabyishyura amaraso ye cyangwa se ubuzima bwe agapfa.



  • Josephine Mutinda, avuga ko atazigera abona abana mu buzima bwe kubera abaganga bamukuyemo nyababyeyi atabanje kubyemera

    Arashinja ibitaro kumukuramo nyababyeyi atabizi n’umuryango we utabimenyeshejwe

    Muri Kenya, umugore arashinja ibitaro byamubyaje kuba byaramukuyemo nyababyeyi kandi atabanje kubyemera ndetse n’umuryango ntubanze kumenyeshwa.



  • Abaturage bo muri Leta ya Zamfara muri Nigeria babayeho mu bwoba kubera amabandi yatangiye gukoresha ibisasu biturika

    Nigeria: Abaturage batewe ubwoba n’amabandi yatangiye gukoresha ibisasu biturika

    Muri Nigeria, muri Leta ya Zamfara, iherereye mu Majyaruguru y’Igihugu, abaturage batewe ubwoba no kuba umutwe w’amabandi usanzwe uhungabanya umutekano n’imibereho myiza yabo muri ako gace wadukanye gukoresha ibisasu biturika.



  • Umugabo yiyahuye nyuma yo gutera icyuma mu ijosi umwana we w

    Tanzania: Yiyahuye nyuma yo gutera icyuma umwana we

    Muri Tanzania, ahitwa Shinyanga, umugabo witwa Peter Makoye w’imyaka 45 yasanzwe mu nzu ye yimanitse mu mugozi yapfuye, bivugwa ko yiyahuye nyuma yo gutera icyuma umwana we w’imyaka itandatu (6) mu ijosi, akamukomeretsa cyane, ku bw’amahirwe umwana ntahite apfa ahubwo akajyanwa kwa muganga.



  • Tanzania: Yahanishijwe gufungwa burundu kubera gusambanya umwana

    Muri Tanzania, Urukiko rwa Kwimba, mu Ntara ya Mwanza rwahanishije igihano cyo gufungwa burundu muri gereza , uwitwa Samwel Anthony w’imyaka 34 y’amavuko, utuye ahitwa Shilima nyuma y’uko rumuhamije icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8 y’amavuko.



  • Minisitiri w

    Mali: Minisitiri w’Intebe n’abagize Guverinoma ye birukanywe

    Minisitiri w’Intebe wa Mali, Choguel Kokalla Maiga wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2021, yirukanywe n’abagize Guverinoma ye, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, nyuma y’ubwumvikane bukeya bwari bumaze iminsi hagati ye n’ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe.



  • Nyagatare: Umukobwa wibanaga yasanzwe mu nzu yapfuye

    Umukobwa witwa Akingeneye Janvière w’imyaka 29 y’amavuko, ukomoka mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, ariko akaba yibanaga mu nzu aho yari acumbitse kubera impamvu z’akazi mu Mudugudu wa Nyagatare II, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare, yasanzwe mu nzu yapfuye umurambo umanitse mu mugozi.



  • Minisitiri w

    Suwede: Minisitiri w’Uburinganire yabaye ikiganiro kubera ikibazo agira cyo gutinya imineke

    Minisitiri Paulina Brandberg ushinzwe uburinganire hagati y’abagabo n’abagore muri Suwede, agira ikibazo cyo gutinya imineke cyane (bananophobie) ku buryo adashobora kwitabira inama ahantu hari imineke cyangwa se ihahumura gusa.



  • Abatuye mu Mirenge ya Mwogo na Juru bishimira ko ubu bafite amazi meza nyuma y

    Bugesera: Abaturage bashima ko mu igenamigambi basabye amazi meza barayahabwa

    Mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Rurenge, mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, tariki 19 Ugushyingo 2024, wabaye n’umwanya wo gutangiza gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bagaragaza ibyo bifuza byazitabwaho kurusha ibindi, barebye mu nkingi eshatu zigenderwaho, harimo ubukungu, imibereho myiza (…)



Izindi nkuru: