Umushoramari w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Sadate Munyakazi yavuze ko urugndo rwe rw’iterambere rwatangiye gufata umurongo mu myaka makumyabiri ishize, icyakora ubu ngo ntaragera ku rwego rugaragaza ikirango cy’ubukire, kuko ngo adafite na rimwe ku ijana rw’aho agana.
Umuganga wo muri Taiwan, usanzwe akora ubuvuzi bujyana no kubaga (plastic surgeon) yavugishije abantu menshi, nyuma y’uko yikoreye igikorwa cyo kwibaga ubwe akifungira intanga-ngabo (vasectomy) yarangiza agasangiza amafoto na videwo ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko icyo gikorwa yikoreye, ari impano (gift) yahaye umugore we.
Perezida Donald Trump, yarahiriye kuba Perezida wa 47 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri uyu wa mbere tariki 20 Mutarama 2025, nyuma y’uko atsinze Kamala Harris mu matora akaba asimbuye Perezida Joe Biden urangije manda ye. Kimwe mu bimuraje ishinga, ngo ni ukwirukana abimukira bari muri Amerika badafite ibyangombwa byo (…)
Mu Buyapani, bamwe mu bageze mu zabukuru, cyane cyane abakecuru bahitamo kwibera muri gereza ubuzima bwabo bwose, bashaka guhunga ibibazo bitandukanye baba bafite hanze, harimo ubwigunge bwo kuba bonyine, ubukene n’ibindi.
Muri Tanzania, ahitwa Kilosa mu Ntara ya Morogoro, umwana witwa Shamimu Nasibu yibwe n’abantu batazwi mu gihe yarimo akina na mugenzi we imbere y’inzu yabo, ku itariki 15 Mutarama 2025, nyuma aboneka nyuma y’iminsi, abonywe n’abantu bitambukiraga mu mirima y’ibisheke, bamusanga yambaye ubusa.
Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama cha Mapinduzi (CCM), ryaraye ryemeje Perezida Samia Suluhu Hassan nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2025.
Nk’uko byasobanuwe na Abdul Bigirumwami, Umuyobozi uhagarariye Abanyarwanda batuye muri California, umuryango umwe w’Abanyarwanda niwo watabawe urahungishwa uva aho wari utuye kubera inkongi yaje ifite ubukana budasanzwe yibasiye Umujyi wa Los Angeles.
Muri iyi minsi, umubano wa Sierra Leone na Guinée Conakry wajemo ibibazo, kubera dosiye y’ibiyobyabwenge bya ‘Cocaine’ byafatiwe mu modoka y’abahagarariy Sierra Leone muri Guinee Conakry.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Umugaba w’ingabo wa Sudani Gen. Abdel Fattah al-Burhan, nyuma y’iminsi micyeya ibihano nk’ibyo bifatiwe Gen. Mohamed Hamdane Daglo uyoboye umutwe w’abarwanyi wa RSF/ FSR, kubera ko bananiwe guhagarika intambara bahanganyemo, ikomeje guhitana ubuzima bw’abasivili (…)
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko uyu munsi tariki 17 Mutarama 2025, inama y’Abaminisitiri n’urwego rushinzwe umuteno iterana kugira ngo isinye amasezerano y’agahenge, ajyana no kurekura bamwe mu Banya-Israel batwawe bunyago na Hamas, mu gitero yagabye muri Israel ku itariki 7 (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, aho yabahaye amakuru y’impamo ku buryo burambuye ku kibazo u Rwanda rwakuruwemo n’igihugu gituranyi gikomeje gushyigikirwa n’abagitezemo amaronko, bakirengagiza ukuri bazi neza.
Muri Australia, umugore yasabye urukiko gutesha agaciro amaserano y’abashakanye (marriage) yakoze yibwira ko ari imikino, bigamije kuzamura ‘followers’ ku rubuga rwa Instagram, nyuma akaza kumenya ko ari amasezerano ya nyayo y’urushako afite agaciro mu mategeko, atangira gusaba urukiko kuyatesha agaciro.
Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Harmonize, yerekanye umukunzi we mushya witwa Abigael Chams, mu gihe hari hashize ibyumweru bicyeya havugwa ibihuha ku rukundo rw’abo bombi, kuko byari bikiri mu ibanga.
Mu byemezo bigana ku musozo wa manda ye, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavanye Cuba ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba . Ibyo byatumye Cuba ihita itangaza ko igiye kurekura imfungwa zigera kuri 553.
Muri Afurika y’Epfo, mu gace ka Stilfontein, abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora uwo mwuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bari bamaze igihe baraheze mu kirombe cya zahabu, bahuriyemo n’ikibazo cy’inzara, bamwe bakigwamo barapfa ubu imirambo igera kuri 36 akaba ari yo imaze gukurwa muri icyo kirombe, naho abandi 82 (…)
Icyorezo bikekwa ko ari icyatewe na virusi ya Marburg cyageze muri Tanzania mu gace ka Kagera, aho kimaze kwica abantu umunani (8), nk’uko byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Muri Tanzania, umusore yagejejwe imbere y’urukiko, nyuma yo gufatwa yambaye imyenda ya gisirikare kandi atari umusirikare, akabikora agamije kugira ngo yemeze umukobwa akunda.
Muri Tunisia, umusore yabenze umugeni we bageze ku ruhimbi muri Kiliziya bagiye gusezerana, arigendera nyuma y’uko nyina w’uwo musore anenze umugeni, avuga ko ari mugufi cyane ndetse ko ari mubi ku buryo ataberanye n’umuhungu we.
Mu buryo butunguranye, umwana yavukiye mu bwato bwuzuye abimukira, baturukaga muri Afurika berekeza mu Birwa bya Canary muri Espagne mu buryo butemewe, maze bihita bihesha amahirwe nyina yo kujya kwitabwaho mu bitaro byo muri Espagne.
Muri Afurika y’Epfo, gukoresha indege zitagira abapilote (drones) muri gahunda yo kurwanya kunywa inzoga, ku bantu baba baje mu myidagaduro ku mucanga (plages) byateje ikibazo.
Hari abantu bagira umuco wo kugendagenda cyangwa se gutembera gato n’amaguru, nyuma yo gufata amafunguro yabo bagamije kugira ngo igogora ry’ibyo bariye rigende neza, ariko ubushakashatsi bwerekana ko kugendagenda nyuma yo gufata amafunguro, bigira ibyiza bitandukanye, byagombye gutuma n’abadasanzwe babikora batangira (…)
Mu Buyapani, umugabo wahawe izina ry’irihimbano rya ‘Uncle Praise’, atunzwe n’umwuga yihimbiye wo guhagarara ku muhanda akajya abwira abatambuka amagambo meza wafata nk’imitoma, yo kubataka no kubasingiza abavugaho ibintu byiza kandi atabazi, maze bakamwishyura.
Umugabo w’Umunya-Nigeria witwa Mubarak Bala, umuntu uzwi cyane aho muri Nigeria akaba atemera ko Imana ibaho, ubu akaba yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ine (4) muri gereza azira gutuka Imana ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook mu mwaka wa 2020, gusa ngo ubwoba ni bwose.
Ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi mu rwego rw’ubucuruzi (exports) byagabanutseho 40% nk’uko byagaragajwe muri raporo yerekana uko ubucuruzi bw’u Rwanda hanze y’igihugu bwari buhagaze mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize wa 2024.
Umugabo wo muri Uzbekistan usanzwe arinda icyanya cyororerwamo intare (zookeeper), yatakaje ubuzima bwe mu buryo bubabaje, nyuma yo gufungura akazitiro zifungirwamo, akinjiramo agenda yifata amashusho ya videwo agenda asanga izo ntare azihamagara mu mazina yazo, azisaba gukomeza gutuza, birangira zimuriye.
Umutingito w’Isi ufite ubukana bwa 7.1 wibasiye agace ka Tibet mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025, wica abantu 95 abandi 130 barakomereka, ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’ibikuta by’inzu zasenyutse baba bakiri bazima, birakomeje.
Mu Buhinde, umugabo w’imyaka 32 yiciye intoki enye ku kiganza cy’ibumoso, kugira ngo abone uko ahagarika akazi, kuko yari yaratinye gusezera ku mwanya yakoragaho nk’ushinzwe ibya mudasobwa (computer operator) mu ruganda rucukura rukanatunganya amabuye y’agaciro ya diyama, rwa mwenewabo wo mu muryango.
Mu Mujyi wa Texas, Umutoza John Harrell watozaga abanyeshuri ku Ishuri rikuru rya Rockwall-Heath High School, n’abandi batoza bamwungiriza mu gutoza abanyeshuri umupira w’amaguru, barashinjwa gushyira mu kaga ubuzima bw’abo banyeshuri, babategeka gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bamwe muri bo bikabaviramo kujya mu (…)
Muri videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, uwo munyapotiki utavuga rumwe na Leta muri Mozambique, wakomeje kuyobora imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora yibereye mu buhungiro mu mahanga, yakomeje kuvuga ko atemera na gato intsinzi y’umukandida w’ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi.