MENYA UMWANDITSI

  • Ambasaderi Isaie Murashi

    Ubwigenge bwari ntabwo kuko twakomeje kubwerabwera - Abasheshe akanguhe

    Uyu munsi, u Rwanda rurizihiza isabukuru y’Ubwigenge, aho rwemerewe kwifatira ibyemezo, no kugena ahazaza harwo, mu bwisanzure, mu ituze n’umudendezo.



  • Minisitiri Kipchumba Murkomen

    Kenya: Minisitiri yagowe no gusobanura icyatumye atanga amabwiriza yo kurasa abigaragambya

    Muri Kenya, Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri icyo gihugu, Kipchumba Murkomen, yakomerewe no gusobanura impamvu yatumye atanga amabwiriza kuri Polisi, yo kurasa no kwica abaturage bigaragambya.



  • Kenya: Abigaragambya barashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi

    Muri Kenya, abari mu myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka bagenzi babo bapfuye baguye mu myigaragambyo yakozwe umwaka ushize wa 2024, bafashwe nk’abashaka guhirika ubutegetsi.



  • Yasezeranye mu buryo bwemewe n

    Texas: Yatunguwe no gusanga yarasezeranye byemewe n’amategeko atabizi

    I Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umugabo yatunguwe no kumenya ko yasezeranye n’umugore bigeze gukundana ariko baza gushwana, ayo masezerano yo gushyingiranwa, akorwa we atabizi atanabyemeye.



  • Yitabiriye umuhango wo gushyingura abana be ari mu maboko y

    Tanzania: Yashyinguye abana be arinzwe n’inzego z’umutekano

    Tanzania, mu Ntara ya Kilimandjaro, umugabo witwa Evance Kileka, yaje gushyingura abana be babiri harimo uwitwa Precious w’amezi 6 na Glory Evance w’imyaka ine (4), ari mu maboko y’inzego ya Polisi, akimara gushyingura yahise imusubiza gufungwa, umuryango usigara mu bibazo n’ubu utarabonera ibisubizo.



  • Hari abamukurikiye ngo bamubaze ikibaye abereka igihandure, ubukwe buhagaragara uko

    Kenya: Umugabo yataye umugeni mu birori by’ubukwe bwabo ariruka

    Videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uwo mugabo wari wambaye ikote ry’umukara n’ishati y’umweru n’inkweto z’umweru, ava imbere aho yari ari n’umugeni we, anyura mu bantu batashye ubukwe, agenda abigizayo ashaka inzira isohoka.



  • Mr. Li

    Arambiwe guhozwa ku nkeke n’imodoka ye kubera kugira amaso mato

    Mu Bushinwa, umugabo uherutse kugura imwe mu modoka zigezweho ya ‘Xiaomi SU7 Max’ yavuze ko abangamiwe cyane n’uko ikoranabuhanga ryayo rihora rimuha ubutumwa bw’impuruza, bumusaba kwirinda gusinzira, kurangara, ahubwo akita ku muhanda mu rwego rwo kurengera umutekano we ndetse n’uw’abandi bakoresha umuhanda, kandi mu (…)



  • RTB isaba inzego z

    RTB irasaba ko TVET yahabwa akazi mu mishinga ya Leta

    Mu kiganiro kivuga ku ruhare rw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ku iterambere ry’Igihugu, cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, hasobanuwe byinshi byagezweho mu rwego rw’amashuri ya tekiniki n’ubumenyingiro, harimo kuba abagana ayo mashuri bariyongereye, ndetse n’imyumvire abantu bari bayafiteho ngo yarahindutse, (…)



  • Kenya: Bagaye umubyeyi wa Albert Ojwang wemeye kwakira Miliyoni z’Amashilingi yatanzwe na William Ruto

    Bamwe mu Banya-Kenya, bagaye cyane umubyeyi wa Albert Ojwang wemeye kwakira Miliyoni ebyiri z’Amashilingi yatanzwe na Perezida wa Kenya William Ruto yo kuyagira umuryango wa nyakwigendera Albert Ojwang, wapfuye aguye muri kasho ya polisi yamutaye muri yombi ku itariki 7 Kamena mu Mujyi wa Nairobi, bigahita biteza (…)



  • Taiwan: Umugabo yapfuye azize teremusi amaranye imyaka icumi

    Muri Taiwan, umugabo yapfuye azize ibyo abaganga bise uburozi buturuka ku gukoresha ibikoresho by’ibyuma kandi bishaje, nyuma yo kumara imyaka isaga icumi (10) akoresha teremusi y’icyuma imwe atayihindura.



  • Madagascar: Abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye

    Muri Madagascar, mu Murwa mukuru Antananarivo, abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye bariye mu birori by’isabukuru, byabaye ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025.



  • Yafashwe amaze gukora ingendo 120 z

    Yafashwe amaze gukora ingendo 120 z’indege atishyura

    Muri Amerika, umugabo w’imyaka 35 ukomoka muri Leta ya Florida yahamijwe n’urukiko icyaha cy’uburiganya, nyuma yo gutabwa muri yombi amaze gukora ingendo 120 z’indege atishyura amatike, kuko yabaga yiyise umukozi wo mu ndege abeshya.



  • Trump yasabye abaturage bose kuva muri Tehran

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Tump, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yavuze ko "buri muntu agomba kwihutira guhita ava mu Mujyi wa Tehran (Iran)".



  • REB ntiyemeranya n’abavuga ko amashuri y’inshuke yita ku ndimi gusa

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB nticyemeranya n’abavuga ko amashuri y’inshuke ashishikazwa no kwigisha indimi gusa, ariko ntiyite ku kumenya neza ibitekerezo by’umwana.



  • Dore icyo wakora mu gihe uhagamwe n’ihwa ry’ifi

    Amafi cyangwa se amasamaki ni amafunguro akundwa n’abantu benshi, cyane cyane abaturiye amazi aho amafi aboneka mu buryo bworoshye kandi kenshi, gusa hari n’abayakunda nubwo byaba bibasaba kujya kuyagura ku isoko kure, kubera gusa ko bayafata nk’inyama nziza ku mubiri wabo, kuko avugwaho kuba agira amavuta macyeya (…)



  • Mu bukwe batwawe n

    Yaboneye umugabo ku irimbi, mu bukwe batwarwa n’imodoka itwara abapfuye

    Muri Brazil, umugore yamaze imyaka ibiri (2) ahora yitabira ibikorwa byo gushyingura abapfuye, ariko akabikora agamije kugira ngo azahakure umugabo, kuko hari uwo yari yarahabonye uhagarariye iryo rimbi, aramukunda, yigira inama yo kuzajya ahaza kenshi kugira ngo arebe ko yazamukunda na we, birangira bakundanye ndetse bakora (…)



  • Yamaze imyaka isaga 20 akora nk

    Umuganga yafashwe amaze imyaka 20 avura nta mpamyabumenyi agira

    Umuganga ufite inkomoko muri Iran amaze imyaka 20 akorera mu rwego rw’ubuzima rw’u Bwongereza (UK’s national healthcare system), akoresheje impamyabumenyi z’impimbano, akaba amaze iyo myaka yose avura abafite indwara zo mu mutwe.



  • Yasobanuye uko yisanze mu buruhukiro nyuma y

    Kenya: Yamaze iminsi itatu mu buruhukiro aza kubaho

    Muri Kenya, umugore witwa Rosanna Kathure yasobanuye uko yatemaguwe n’umugabo we amutunguye mu masaha y’ijoro, akamutemera mu nzu yabo, akamusigira ibikomere byinshi kandi bikomeye, ku buryo yajyanywe kwa muganga bikekwa ko ashobora kuba yapfuye.



  • Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

    Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Algeria yasuye ishuri ryo muri iki gihugu ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) rizwi nka National School of Artificial Intelligence (ENSIA).



  • Ni imodoka yo mu bwoko bwa Honda Civic Type R

    Umugabo yatanze akayabo agura imodoka yari iye yibwe

    Mu Bwongereza, umugabo yatanze akayabo k’amafaranga agura imodoka, nyuma yo kubona isa n’iye yari imaze ibyumweru bicyeya yibwe, Polisi ikavuga ko itashoboye kuyibona, ariko amaze kuyigura aza gusangamo ibimenyetso byerekana ko imodoka yaguze ari iye yari yibwe, nubwo yahinduweho ibintu bimwe na bimwe.



  • Texas: Umuganga yibye abarwayi miliyoni 150 z’Amadolari

    Muri Texas, umuganga yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 10, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubugome n’uburiganya yakoresheje mu kazi ke, akabeshya abantu bagera mu magana ko barwaye indwara zidakira, zisaba ubuvuzi buhenze cyane kandi abizi ko ubwo buvuzi bufite ingaruka mbi ku buzima bwabo.



  • Mu Rwanda ubutaka buhingwa bwiyongereyeho hegitari zisaga 50.000

    U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu buhinzi, aho ubutaka buhingwa bwiyongereyeho hegitari zasaga 50.000 mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’uyu mwaka wa 2025, ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize wa 2024.



  • Bimwe mu bitabo Ngugi yanditse

    Ngugi wa Thiong’o witabye Imana yari muntu ki?

    Muri Kenya, Umwanditsi wabaye ikirangirire mu bijyanye n’ubuvanganzo muri Afurika no hanze yayo yayo, Ngugi wa Thiong’o, yitabye Imana ku itariki 28 Gicurasi 2025, azize indwara ya kanseri yari amaranye igihe, akaba yaguye ahitwa i Buford muri Leta ya Georgia muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.



  • Tanzania: Umuturage yasabye imbabazi Abanya-Kenya mu izina ry’igihugu cye

    Umuturage wa Tanzania witwa Juma Ibrahim, yasabye imbabazi Abanya-Kenya mu izina ry’igihugu cye nyuma y’amagambo mabi yavuzwe n’Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania yatumye abaturage benshi bambuka umupaka uhuza Kenya na Tanzania bagira uburakari, batangira gutuka abo badepite ndetse na Perezida wa Tanzania ku (…)



  • Uburoso bw’amenyo bwafatishije umugabo wacaga inyuma umugore we

    Mu Bwongereza, umugore yafashe umugabo we wari umaze amezi 3 amuca inyuma, abifashijwemo n’uburoso bw’amenyo bukoresha amashanyarazi, bukanohereza amakuru kuri telefoni igihe bwahujwe na telefone hifashishijwe ‘Bluetooth’, noneho hagashyirwamo porogaramu itanga amakuru muri telefone igihe cyose ubwo buroso bukoreshejwe.



  • Umushinwakazi amaze imyaka 48 ‘atarabona izuba’

    Mu Bushinwa, abaganga bo ku bitaro byitwa XinDu Traditional Medicine Hospital, biherereye ahitwa Chengdu, batunguwe no kwakira umurwayi w’umugore ufite imyaka 48, ufite ikibazo gikomeye cyo kubura Vitamin D mu magufa ye ku buryo no kwihindukiza ku buriri bituma hari amagufa avunika.



  • Abanyeshuri batwitse inzu bararamo kubera ko babujijwe kureba match gusa

    Abanyeshuri babujijwe kureba ‘match’ batwika inzu bararagamo

    Muri Kenya, abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Mbale High School, batwitse inzu bararagamo kubera ko babujijwe kureba ‘match’ cyangwa se umukino bashakaga kureba, ibyo bibatera uburakari bwatumye bafunga n’umuhanda unyura imbere y’iryo shuri.



  • Jose Chameleone aje gutaramira Abanyarwanda nyuma y’imyaka irindwi

    Umuhanzi w’icyamamare mu muziki ukomoka muri Uganda, ariko akaba n’umunyabigwi mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, Jose Chameleone, yageze mu Rwanda aho aje gutaramira Abanyarwanda nyuma y’imyaka irindwi yari ishize atahagera, kuko yahaherukaga mu 2018, ubwo yari yaje gufatanya na DJ Pius mu kumurika ‘album’ ye yise (…)



  • U Bufaransa: Umugabo yafashwe amaze imyaka 28 atwara ibinyabiziga nta ‘permis’ agira

    Mu Bufaransa,umugabo yafashwe nk’ufite agahigo muri icyo gihugu ko kumara imyaka myinshi atwara ibinyabiziga atabyemerewe, kuko nta permis agira guhera mu 1997, kuko ari bwo yayambuwe n’Abajandarume (gendarmes) b’ahitwa Tarare (Rhône) nyuma yo gufatwa atwaye ikinyabiziga yasinze.



  • ‘Make-up’ zayobeje imashini zisaka, uwazisize ategekwa kuzihanagura

    Mu Bushinwa, umugore yategetswe kwihanagura mu isura akivanaho ‘make-up’ nyinshi yisize, kubera ko imashini yo ku kibuga cy’indege yananiwe kwemeza niba isura ibona ihura n’imyirondoro yatanze.



Izindi nkuru: