Amakuru y’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 07 Nzeri 2020.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020 yakiriye mu biro bye abayobozi H.E Hailemariam Desalegn na Dr. Agnes Kalibata b’Umuryango nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA).
Mu gihe Kigali imaze iminsi irangwa n’imicyo ndetse n’ubushyuhe, kuri uyu wa Mbere ikirere cyahindutse kuva mu gitondo bitewe n’ibicu byagaragaraga ko bishaka gutanga imvura.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 06 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 25 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 36 bakize.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence AYINKAMIYE, ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we Nsengimana Fabrice.
Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bagabweho n’umutwe w’abarwanyi wa FLN hagati y’ukwezi kwa Kamena 2018 n’ukwa Mata 2019, barifuza ko Paul Rusesabagina yajyanwa aho umutwe w’abarwanyi wa FLN yari ayoboye wakoreye ubwicanyi, kugira ngo bamwibonere.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 45 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 8 bakize.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa cyangwa abakekwa, bitemewe n’amategeko kandi bidakwiye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kiratangaza ko kuri iki Cyumweru kizagirana ikiganiro cyihariye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kikazanyura ku bitangazamakuru bya RBA byose.
Umukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi muri iki gihe mu mupira w’amaguru, Lionel Messi, yatangaje ko atakivuye mu ikipe ya FC Barcelona.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 49 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 28 bakize.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2020, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, Polisi yafatiye mu kabari abantu 19 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo kunywa inzoga.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso butangaza ko nyuma y’amezi 6 ibikorwa byo gutangira amaraso ahitwa nka Car Free Zone bihagaze byongeye gusubukurwa.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 03 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 37 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 92 bakize.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko ubuhinzi n’ubworozi biri mu byitezweho kugira uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.
Umujyi wa Kigali washyize ahagaragara amabwiriza mashya y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho amabwiriza yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ndetse inateganya ibihano ku barenga kuri ayo mabwiriza.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 76 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 27 bakize.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), kiratangaza ko kiri gutegura gukoresha ibindi bizamini by’akazi ku barimu, nyuma y’uko abarimu 34,134 bangana na 85% by’abari bakoze bose batsinzwe ikizamini cy’akazi.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Kane tariki 03 Nzeri 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka ku buryo bukurikira:
Bakiriya bacu, Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi tubagezaho, tariki ya 09/09/2020 kuva saa sita z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo hazakorwa amavugururwa ku muyobora wa satellite.
Hashize iminsi mike mu rugo rw’umuturage utuye i Nyamirambo ku rya nyuma habonetse ibyobo byajugunywemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyamatare Eugene, ni umwe mu Batutsi barokokeye ku Kivugiza i Nyamirambo. Yashoboye kumenya igitambaro umubyeyi we (nyina) yari yitwikiriye.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 79 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 31 bakize.
Nyuma y’uko Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare atawe muri yombi, umusesenguzi Tom Ndahiro akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yagize icyo abivugaho.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Uwimana Antoine yafashwe acuruza inzoga muri resitora ye. Abapolisi bakorera mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Musasa, ubwo bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19, Uwimana yashatse kubaha ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu kugira (…)
Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi yafashe uwitwa Nshimiyimana Alexandre w’imyaka 50, afite amabalo ane arimo imyenda ya Caguwa ayinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 43 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 95 bakize.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umupolisi uvugwaho kuba mu gikorwa cyo kurasa umuturage witwa Nsengiyumva Evariste wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma.
Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rwanteru yafashe abantu 118 bari aho bita mu butayu mu masengesho. Ni mu gihe ibyo bakoze byari binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko bari begeranye cyane kandi basenga barambikanaho ibiganza ndetse ahantu bari bari hashobora (…)