Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeri 2020 mu Rwanda habonetse abantu cumi na babiri (12) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi cumi n’umunani (18) bakize.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yongeye kuburira abatekereza gutaha mu gihugu babanje guhungabanya umutekano w’Igihugu, ababwira ko batabishobora, ahubwo ko bataha ku neza kuko ari uburenganzira bwabo.
Mu gicuku cyo ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020, ahagana saa cyenda z’ijoro abapolisi bafatiye abantu batanu mu rugo rw’uwitwa Kibukayire Marie Claire, bari mu birori byo gutaha inzu ya ye, barimo kunywa inzoga ndetse banacuranga imiziki yateje urusaku rwabangamiraga abaturanyi.
Inyubako zigera kuri 70 zo mu Mujyi wa Kigali zitanga serivisi z’amaresitora n’utubari ndetse n’amazu acuruza amacumbi (Motels) mu mpera z’iki cyumweru zimwe zarafunzwe izindi zicibwa amande kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020 mu Rwanda habonetse abantu icyenda (9) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi umunani (8) bakize.
Nyuma y’Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bamwe bishimiye ibyemezo byayifatiwemo, icyakora abandi bagaragaza ko hari ibindi bikorwa na byo bikwiriye kudohorerwa, nk’uko ibitekerezo batanze ku mbuga nkoranyambaga (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020 mu Rwanda habonetse abantu 13 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 11 bakize.
Nyuma y’uko mu gihe cy’amezi atarenze atanu ba Gitifu bane b’imirenge igize Akarere ka Musanze bashyikirijwe inkiko bamwe bakaba bafunze baregwa icyaha cy’ihohotera mu baturage, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize impanuro atanga zijyanye n’uburyo abayobozi bagombye kwifata imbere y’abo bayobora.
Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Rutsiro na Nyabihu yashoboye kugarura imifuka 25 ya sima yari yibwe ahubakwa ibikorwa remezo bya Leta.
Uku niko biba byifashe mu nama y’Abaminisitiri. Aha ni mu nama yateranye tariki 25 Nzeri 2020 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze uwitwa Nyirahanyurwishaka Alphonsine ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa byateye urupfu aho yamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana wabo w’umwaka umwe n’amezi ane, umwana bikamuviramo urupfu.
Paul Rusesabagina uregwa gufatanya na FLN mu byaha by’iterabwoba, kwica, gutwikira abaturage no kubasahura hakoreshejwe intwaro i Nyamagabe na Nyaruguru, yabwiye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atategekaga uwo mutwe wa FLN.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yemeje ko amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira ikazatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo uvuga ko amakoraniro (social gatherings) y’abantu batarenze 30 badasabwa kubanza kwipimisha COVID-19.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, mu Rwanda abandi bantu babiri bishwe na COVID-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi rikomeje ibikorwa byo kurwanya uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ndetse n’ibindi byaha bibera muri iki kiyaga.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko tariki 24 Nzeri 2020 yakiriye imbangukiragutabara 40 u Rwanda rwahawe n’u Bubiligi binyuze mu Kigo cy’Iterambere cy’Ababiligi (Enabel).
Abakinnyi batatu b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana 24 b’ingagi, ndetse na bo bagira uruhare muri uwo muhango baha amazina bamwe muri abo bana b’ingagi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 mu Rwanda habonetse abantu 10 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 55 bakize.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) yatangaje ko izindi mpunzi z’Abarundi zibarirwa muri 500 zari mu Rwanda zitaha i Burundi kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 mu Rwanda habonetse abantu 41 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 4 bakize.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 yagejeje ijambo ku Nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteranye ku nshuro yayo ya 75 ikaba iteraniye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Munyakazi Sadate wari umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports yagize icyo atangaza nyuma yo kumuhagarika kuri uwo mwanya kimwe n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane yo muri Rayon Sports.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 habonetse abantu 16 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 18 bakize.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umuhango wo kwibuka Shimon Peres wabaye Perezida wa Israel aba na Minisitiri w’icyo gihugu, akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 2016.
Umushoramari wo mu Bufaransa ari gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umudugudu w’umuco wa Kigali ‘Kigali Cultural Village (KCV)’, ikigo cy’imyidagaduro kiri ku buso bwa hegitari 30 kigiye gutanga serivisi z’imyidagaduro ku muco w’u Rwanda.