Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020, umuhanzi Queen Cha ni we wari utahiwe gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe "Iwacu Muzika Festival’.
Habumukiza Theoneste wari uzwi ku izina rya Antreparanthèse mu nyeshyamba, akaba n’umwe mu nyeshyamba zagabye igitero mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yasobanuye byinshi kuri icyo gitero.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya kuri uyu wa Gatanu aritaba inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kugira ngo atange ibisobanuro imbonankubone ku bibazo bivugwa mu mikoreshereze y’ubutaka, ibishanga, amashyamba, imicungire y’amazi n’ibindi.
Mu gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo yatangiye tariki ya 21 Werurwe 2020 hagamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aabantu basabwe kuguma mu ngo zabo, uretse gusa abajyaga gushaka cyangwa gutanga serivisi za ngombwa.
Umuhanzi Senderi International Hit, avuga ko muri ibi bihe bya Covid-19 ibitaramo byabaye bisubitswe, yakoze imyitozo myinshi, ku buryo nibyongera gusubukurwa azakorera ibitaramo mu mirenge yose igize igihugu uko ari 416.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, tumwe mu tugari two mu Turere twa Nyamagabe na Nyamashe twasubijwe muri gahunda ya #GumaMuRugo nibura mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 38 ba COVID-19.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko Akagari ka Kamatamu n’igice cy’ Akagari ka Kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru ndetse n’igice cy’ Akagari ka Kamukina mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo hazaba ibura ry’umuriro w’amashanyarazi kuwa Gatatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, kuva saa tanu za mu gitondo (…)
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 41 ba COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itatu n’umunani(38) ba COVID-19.
Producer Izere Daniel, uzwi nka Danny Beats, ni umwe mu basore batunganya muzika mu Rwanda bakomeye, umaze gukora indirimbo nyinshi zikunzwe hano mu Rwanda zirimo, Twifunze ya Sintex, Ku Gasima ya Bushari ndetse na Sabrina ya Mike Kayihura.
Bakiriya bacu, StarTimes irabamenyesha ko habaye ikibazo ku mirongo ya satellite iri hagati ya 3.7 GHz na 4GHz kuri site ya Jali, ariko turimo kubikemura.
Rtd Maj David Rwabinumi ni umwe mu Nkotanyi 600 zari mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (CND) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ni we wakoreshaga imbunda yubakiwe ikimenyetso ku gisenge cy’iyi nyubako. Byinshi ku rugamba yahuye na rwo bikurikire muri iyi video.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 09 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batandatu(16) ba COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na babiri (22) ba COVID-19.
Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika w’u Rwanda byakiriye inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi byatanzwe na Madamu wa Perezida w’u Bushinwa, Professor Peng Liyuan.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itanu n’icyenda (59) ba COVID-19.
Minisiteri y’Ingabo iratangaza ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezereye abasirikari 1449, uwo muhango ukaba ubaye ku nshuro ya munani.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangari mu mudugudu wa Gasutamo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020 ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu batatu barimo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya umunani ba COVID-19.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rugera ku wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2020 yamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga litiro 4,500. Ni inzoga zafatiwe mu bikorwa bimaze iminsi bikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe zinyuzwa muri Sitasiyo ya Polisi ya Rugera igizwe n’imirenge ya Rugera na Shyira.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 05 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batatu ba COVID-19.
Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga 2020 yafashe uwitwa Ngabonziza Daniel w’imyaka 29 y’amavuko nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa AG100 ifite ibirango RC129C ya Habineza Zabron.
Sosiyete ya Infinix ikora telefone zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga yigaruriye amaso y’abagenda muri Kigali yifashishije ibirango yashyize hejuru y’umuturirwa wa KCT uri rwagati Mu mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19.
Mu gihe kuri iyi tariki ya 04 Nyakanga 2020 u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 26 rumaze rwibohoye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko igihugu cyabohowe, ariko ko urugendo rukomeje.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umunani ba COVID-19.
Hari zimwe mu nkuru Kigali Today yagejeje ku basomyi mu bihe bishize, ariko hari izo abantu bagaragaje ko bakeneye kongera kuzisoma muri iki gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibohora. Muri izo nkuru harimo iy’abaganga n’abaforomo bagize uruhare mu kubohora u Rwanda, yanditswe tariki 08 Nyakanga 2015. (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ari na rwo rufite ibijyanye n’Ubukerarugendo mu nshingano, ruratangaza ko kwipimisha COVID-19 ari ngombwa mbere yo gusura Pariki z’Igihugu.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri n’umwe ba COVID-19.