Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yatangaje ko hari abarwanyi 16 ba FLN barimo abayobozi bakuru bafunzwe, bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mu majyepfo y’u Rwanda muri 2018.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu, ku Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020, yataye muri yombi umugabo witwa Yotam Segahutu, afatanwa litiro 1000 z’inzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina rya ‘Dunda Ubwonko’.
Akarere ka Kamonyi katangaje ko Uruganda rw’Ikigage rwubatswe hafi y’isoko rya Bishenyi mu Murenge wa Runda, ubu rwatangiye gukora.
Twahirwa Laurent w’imyaka 40 y’amavuko wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu turere twa Karongi na Rutsiro yitabye Imana akubiswe n’inkuba.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse umuntu umwe mushya wanduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 10.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze ubutumwa agaruka ku kamaro ka mwalimu anabashimira akazi bakora.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko abakorerabushake ari abantu bakora badategereje igihembo, bityo ko ntawe ukwiye kugira icyo yaka mu gihe yakoze abizi ko ari ubukorerabushake.
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020, Polisi yafashe uwitwa Munguyiko Djabil w’imyaka 23, yafatanywe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 600 y’amahimbano. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 14 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari batanu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Ukwakira 2020 mu Rwanda habonetse abantu batanu (5) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 14.
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ku itariki 29 Nzeri 2020, abarwanyi cumi n’icyenda (19) b’Abarundi biyitaga ko bari mu mutwe witwaje intwaro wa ‘Red Tabara’ bambutse bava mu Burundi berekeza mu karere k’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batatu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo.
Polisi y’u Rwanda yateguje abatwara ibinyabiziga bakoresha umuhanda Nyabugogo-Kanogo, ko guhera kuri iyi tariki ya 3 Ukwakira 2020, hari imirimo yo kubaka ikiraro cya ruhurura ya Mpazi kuri uwo muhanda KN7Rd (Nyabugogo-Kanogo).
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 16.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, nk’uko bigaragara muri iyi baruwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko Polisi ishima umubare munini w’abaturarwanda wumva ukanakurikiza amabwiriza, ariko aboneraho no kunenga abagaragara barenze ku mabwiriza bakora ibitemewe ndetse bakanakoresha amayeri atandukanye.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Dr Gahakwa Daphrose afunze, akaba akurikiranyweho ibyaha birimo na ruswa.
Mu gihe cy’imvura nyinshi, ruhurura ya Mpazi yakira amazi menshi aturutse ku Kimisagara, ku Gitega no kuri Mont Kigali, ikayohereza mu mugezi wa Nyabugogo. Amazi ahurira mu gace kamanukiramo umugezi wa Mpazi ari menshi cyane agateza imyuzure.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko we n’umugore we Melania Trump batangiye akato, nyuma y’uko Trump bamusanganye ubwandu bwa Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukwakira 2020 mu Rwanda habonetse abantu batatu (3) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 27.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, agaragaza ko ari bo batumye igihugu kigera ku iterambere kigezeho ubu.
Mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora u Rwanda muri 1990, ingabo za RPA ntizorohewe n’urugamba kuko mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, abafatwaga nk’abayobozi bakuru b’igisirakare bivuganywe n’umwanzi.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Gahongayire Beatrice, umuyobozi w’uruganda ‘African Buffalo Ltd’ na Niyitegeka Bonaventure umukozi ushinzwe ibikorerwa muri uru ruganda rwenga inzoga zitandukanye, bakurikiranyweho gukora no gushyira ku isoko ibiyobyabwenge.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 28.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Ngororero kwirinda kwijandika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi bituma bahugira ku nyungu zabo ntibite ku bibazo by’abaturahe.
Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, batangije ubufatanye bugamije kuzamura itangwa ry’amaraso mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi umunani (8) bakize.
Abaturage batuye muri Santere ya Gisanze iherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko aho Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ibagejerejeho amashanyarazi, babashije kwiteza imbere mu bikorwa byinshi ndetse ubu barushijeho kwicungira umutekano nta wapfa kubameneramo, kuko n’iyo haba n’ijoro haba habona.
Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020 harimo umwanzuro wemerera abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku magare (Abanyonzi) gusubukura imirimo yabo. Ni nyuma y’igihe kirekire bari barahagarikiwe imirimo yabo yo gutwara abagenzi ahubwo bagatwara imitwaro gusa nka zimwe mu ngamba zo (...)