Uwari umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, kimwe n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri iyo kipe, amakuru aravuga ko bamaze guhagarikwa.
Minisiteri ya Siporo yatumiye abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, ngo ibatangarize imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje inzego zitandukanye ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruherutse gutangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 Polisi yakoze igikorwa cyo kurwanya ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura, mu Kagari ka Kagano mu midugudu ya Kazizi na Gakeri.
Umugabo w’imyaka 58 y’amavuko abaye umuntu wa 27 wishwe na Covid-19 mu Rwanda akaba yitabye Imana ari i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nzeri 2020.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe uwitwa Ngendonziza Gilbert wagaragaye ku ifoto yaziritse umwana kuri moto.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 22 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 51 bakize.
Amakuru y’ibanze aravuga ko inkongi y’umuriro yibasiye Kaminuza ya Makelele muri Uganda, yaba yatangiriye ku gisenge cy’inyubako yahiye. Ni amakuru atangazwa na Polisi yo muri Uganda, ivuga ko yatangiye iperereza rigamije kumenya icyaba cyateye iyo nkongi.
Mu ijoro rya tariki ya 17 Nzeri 2020, inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, zafashe uwitwa Mugisha Juma w’imyaka 20, afite umufuka wuzuyemo amasashe ibihumbi bibiri aje kuyacuruza mu Rwanda.
Ibaruwa irimo uburozi bwa ‘ricin’ yari yohererejwe Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashwe mbere y’uko igera mu biro bye (White House).
Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020, mu Mujyi wa Kigali hongeye kubera siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’, yitabiriwe n’abantu banyuranye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Polisi y’u Rwanda iributsa abantu ko kubera siporo ngarukakwezi ‘Car Free Day’ izaba ejo ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 guhera saa moya kugeza saa yine, imwe mu mihanda izaba ifunze ku buryo nta kinyabiziga kizaba cyemerewe kuyikoresha.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2020, mu Rwanda abantu babiri byishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko Umudugudu wa Gakoma wo mu Kagari ka Kigeme mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe wakuwe muri Guma mu Rugo (lockdown) guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bitewe n’uko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bifite impamvu ikomeye igaragaza ko bishobora kumuhama.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, mu Rwanda umuntu wa 23 yishwe na COVID-19, uwo akaba ari umugabo w’imyaka 48 y’amavuko witabye Imana i Kigali.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yihanangirije Inama Nkuru Uburezi (HEC) iyisaba gukosora amakosa y’imicungire y’umutungo yagiye agaragazwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu bihe bitandukanye.
Ku mugoroba wa tariki ya 15 Nzeri 2020, ni bwo Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Katabagemu mu Kagari ka Rugoma, yasanze abantu 27 bicaye mu kabari banywa inzoga z’inkorano.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 10 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 22 bakize.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) batangaje amabwiriza agenga imikorere ya Resitora, Hoteli n’andi macumbi muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi w’Ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, ari mu maboko y’Ubushinjacyaha, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Umuaperi Jay Polly arateganya gutaramira i Dubai mu nzu iberamo imyidagaduro yitwa Venom Deira ikunze kwidagaduriramo abantu bo muri Afurika y’Iburasirazuba baba bari i Dubai ku mpamvu z’ubucuruzi cyangwa se bagiye gutembera.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC buvuga ko ubuke bw’ibipimo bya coronavirus burimo gufatwa muri iyi minsi burimo guterwa no kuba abantu bahuye n’abanduye covid-19 batangazwa buri munsi ari bake.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, yatangaje ko ku wa mbere tariki ya 14 Nzeri yafashe Muhawenimana Claire w’imyaka 26, afatanywe inoti z’ijana 37 z’amadorali ya Amerika y’amahimbano.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ifoto ye ateruye umwuzukuru we, avuga ko yagize ibihe byiza mu mpera z’icyumweru ubwo yari kumwe n’uwo mwana.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 22 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 31 bakize.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Kiyombe tariki ya 13 Nzeri 2020 yatesheje abantu litiro 87 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga barimo kuyinjiza mu Rwanda. Aba kandi bari banafite ibibabi ibihumbi 28 by’itabi ry’igikamba. Tariki ya 14 Nzeri 2020 undi muturage wo mu Murenge wa Rwempasha witwa Maherezo Eric (…)
Ambasade ya Uganda mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, yabashije gucyura Abagande 100 ku barenga 350 bari baraheze mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 11 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 180 bakize.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batandatu bagaragaye mu mashusho bakubita uwitwa Nshimiyimana Jean, wo mu Karere ka Rutsiro.