Ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Ghana bizihije Umuganura ku nshuro yabo ya mbere kuva uwo munsi ufite igisobanuro gikomeye mu bumwe bw’Abanyarwanda wakongera kwizihizwa muri 2011.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 177 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 14 bakize.
Benshi mu bakuriye mu cyaro ahantu bahinga amasaka bazi umusigati icyo ari icyo n’uburyo wakundwaga cyane n’abana cyane cyane iyo babaga baragiye inka.
Abagize icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi bagera ku bantu 493 bafashijwe gutaha mu gihugu cyabo cy’u Burundi.
Kuri iki Cyumweru KT Radio yabateguriye ikiganiro kigaruka ku ngamba zo kwirinda COVID-19 n’uburyo urubyiruko rurimo kwitwara mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo. Ni nyuma yo kubona ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zigenda zikazwa ariko urubyiruko by’umwihariko rukiganza mu bagongwa n’izo ngamba.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Arsenal yegukanye igikombe cya FA Community Shield.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 101 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 39 bakize.
Umuhanzi Alpha Rwirangira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe na Liliane Umuziranenge baherutse gusezerana. Ni ubukwe bwabereye i Montreal muri Canada tariki 22/08/2020 gusa amafoto yabwo ntiyahise agaragara mu ruhame.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko nta Taxi Voiture cyangwa moto yemerewe gutwara abagenzi ibavana mu Mujyi wa Kigali ibajyana mu Ntara, ndetse ntayemerewe kubavana mu Ntara ibinjiza mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 70 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi batatu bakize.
Mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, muri resitora yitwa ‘Cupp Resto’ iherereye ahitwa Downtown, hafatiwe abasore n’inkumi 27 bari mu birori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo, binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telephone n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Henrietta H. Fore amushimira uruhare rw’uwo muryango mu kwita ku iterambere ry’abana muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abacuruzi ba magendu binjiraga mu Rwanda banyuze mu kiyaga cya Kivu. Aba bacuruzi bari bafite imifuka 3 yuzuyemo amavuta yaciwe mu Rwanda kubera ko byagaragaye ko ayo mavuta iyo uyisize ahindura uruhu bikarugiraho ingaruka. Bari banafite kandi ibalo y’imyenda ya caguwa.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 47 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abantu 53 ari bo bakize.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi, tariki ya 23 Kanama 2020 yafashe uwitwa Ndagijimana Ildephonse amaze gutema ibiti 14 mu ishyamba rya Leta agiye kubitwikamo amakara.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, abantu 35 bateraniye mu birori byiswe "Les Samedis Sympas" byateguwe n’umunyamideli Juan Nsabiye ku bufatanye na Hotel iherereye mu Kiyovu yitwa The Retreat y’uwitwa Josh & Alyssa Ruxin bakaba baracurangirwaga umuziki na DJ Toxxyk ndetse na K’Ru.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, ku wa Mbere tariki 24 Kanama 2020 yagendereye Akarere ka Nyamagabe, ahura n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bo mu mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane ikora ku ishyamba rya Nyungwe.
Albert Rudatsimburwa ni umugabo w’imyaka isaga 60. Yavukiye mu Karere ka Nyanza ubu, akurira mu buhungiro nyuma y’uko mu Rwanda hadutse amacakubiri, ababarirwaga mu bwoko bw’Abatutsi bakameneshwa bagahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, u Burundi n’icyahoze cyitwa Zaire.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi ikorera mu Karere ka Huye muri sitasiyo ya Rusatira mu Murenge wa Kinazi yafatiye mu cyuho uwitwa Iratwumva Jean Claude w’imyaka 18 y’amavuko arimo gukora amafaranga y’amahimbano, nyuma y’amakuru yari atanzwe n’abaturage.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 23 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu bashya 200 banduye icyorezo cya COVID-19, n’undi muntu umwe wishwe na yo. Uwapfuye ni umubyeyi w’imyaka 71.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020, mu Rwanda abantu 109 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 42 bakize.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority- RRA), kiratangaza ko serivisi zo guhinduranya ibinyabiziga (mutation), zizasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, ariko zikazajya zikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 7 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 63.
Amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo yo ku itariki ya 13 Nyakanga 2020 yatangaga uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa bimwe na bimwe bya Siporo ariko hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19, amabwiriza ya Minisiteri avuga ko abakora imyitozo ngororamubiri bagomba gukorera gusa ahantu hafunguye (outdoor), kandi (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 15 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 67.
Mu gihe nk’iki mu myaka itatu ishize, Abanyarwanda bari bakirimo kwishimira ko Perezida Kagame yari yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda, nyuma y’ubusabe bwa benshi nk’uko babigaragaje.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 13 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 87.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwamenyesheje abacuruzi n’abakora ibikorwa by’ubwikorezi (abakarani) mu isoko rya City Market ndetse n’ary’ahazwi nko Kwa Mutangana, ndetse n’ibice by’ubucuruzi bihegereye, ko basabwa kuguma mu rugo uhereye igihe itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryasohokeye, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa (…)
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) tariki ya 15 Kanama 2020 ryafashe uwitwa Musabyimana Azerah w’imyaka 38 y’amavuko.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020 ari Umunsi w’Ikiruhuko, kubera ko Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya wahuriranye n’impera z’icyumweru (wabaye ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020).