Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 56 batangiye kwitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC).
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda, yerekana ko mu mezi abiri ashize, imibare y’abafashwe barengeje isaha ya saa moya yo kuba bageze mu rugo ari bo benshi kurusha abandi bose bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwiirinda Covid-19.
Umujyi wa Kigali uratangaza ko isoko rya Nyabugogo rizwi nko Kwa Mutangana n’amaduka arikikije bizafungurwa ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 26 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 12 bakize.
Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke yafashe mu bihe bitandukanye abantu 7 bafataga imifuka ya sima yubakishwaga amashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bakajya kuyigurisha.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yatesheje abagabo babiri barimo kwinjiza mu gihugu urumogi, bari barushyize mu byuma bitatu byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro (fire extinguisher cylinders). Baruteshejwe tariki ya 10 Nzeri, bari mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Gisenyi mu Mudugudu wa Nengo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yashyikirije imfizi y’inka abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe yari yarabemereye. Abaturage bayishyikirijwe ni abatuye mu Mudugudu wa Sebukiniro mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi. Abaturage bishimiye iki kimasa bavuga ko kizabafasha kubona icyororo (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 31 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 94 bakize.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence Ayinkamiye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, yasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we Nsengimana Fabrice.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 55 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 98 bakize.
Ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, bafashe abantu 25 bateraniye mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19, barimo kubyigana barangura imyenda ya caguwa.
Tariki ya 11 Nzeri 2001, ni itariki itazibagirana mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ubwo umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda wagabaga ibitero ku miturirwa ya World Trade Center na Pentagone, abasaga 2,500 bakahasiga ubuzima, naho ababarirwa mu 9000 bakahakomerekera.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020 yongereye igihe cy’ingendo zemewe yemeza ko ingendo ubusanzwe zari zemewe kugeza saa moya z’ijoro ubu noneho zemewe kugeza saa tatu z’ijoro.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 19 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 27 bakize.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 Nzeri 2020 ahagana saa mbili nibwo inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangari zafashe uwitwa Manzi Cedric w’imyaka 20.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Abanenayo Dinnah, Twajamahoro Eliezel na Ndagijimana Ignace bakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Kuri bamwe, Dr. Denis Mukwege afatwa nk’umuganga w’intwari, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel muri 2018, uzwi mu kuvura no gutanga ubujyanama ku bagore n’abakobwa bahuye n’ibyago byo gufatwa ku ngufu, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bumaze imyaka myinshi mu ntambara.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze, bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode.
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, itsinda rya kabiri ry’impunzi 507 z’Abarundi bari mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe zasubiye mu gihugu cyazo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 21 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 18 bakize.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyatangiye kwakira ubwoko bwose bw’ibinyabiziga.
Izindi mpunzi z’Abarundi zisaga 500 zirahaguruka i Mahama mu nkambi, zerekeze iwabo i Burundi kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020. Ni icyiciro cya kabiri kije gikurikira icya mbere cy’abatashye tariki 27 Kanama 2020.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatagiye iperereza ku itsinda ry’abantu biyita ’abamen’ bafatiwe mu bikorwa byo kwambura abantu bakoresheje amayeri menshi mu bihe bitandukanye.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2020 ryafashe Tuyisenge Jean Baptise w’imyaka 25, wari umucuruzi ukomeye w’ urumogi. We na bagenzi be bafatiwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Ntarabana mu Kagari ka Kiyanza, Umudugudu wa Kivubwe.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko u Buholandi bwafashe Umunyarwanda Charles Ndereyehe washakishwaga n’u Rwanda kubera uruhare ashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi iratangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize yafashe abasore 15 bakurikiranyweho gushuka abaturage biyita abakozi b’ibigo by’itumanaho n’ubundi bwambuzi bushukana bakiba abaturage amafaranga. Bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo mu tugari twa Murambi na Kanoga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 30 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 36 bakize.
Igihe Lionel Messi yatangazaga mu cyumweru cya mbere cya Nzeri ko azaguma mu ikipe ya FC Barcelone, ibyishimo byabaye byose muri Espagne.Messi ntabwo ari umukinnyi ubonetse wese.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 35 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 36 bakize.