Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko isoko rizwi nko kwa Mutangana n’inyubako ikoreramo isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market n’amaduka ari mu nkengero zayo bifunzwe mu gihe cy’iminsi irindwi guhera kuri uyu wa mbere tariki 17 Kanama 2020.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko uduce twose twari muri Guma mu Rugo muri Kigali, Nyamasheke na Nyamagabe twayivuyemo uretse Umudugudu umwe wo muri Nyamagabe ubarizwamo inkambi ya Kigeme.
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye tariki ya 14 Kanama 2020 yafashe uwitwa Ntampaka Ezechiel w’imyaka 38 na mukuru we Mbanda barimo guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 27 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 59.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Cyivugiza mu Mudugudu wa Mpano ahitwa Ku Ryanyuma habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) tariki ya 13 Kanama 2020 ryakoze igikorwa cyo kurwanya no gufata abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali. Muri icyo gikorwa Polisi yafashe itsinda ry’abakwirakwizaga urumogi, bafatanwa udupfunyika ibihumbi cumi na bitatu n’udupfunyika magana abiri (13,200) (…)
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020 yashyize Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.
Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyapimye COVID-19 abantu bose bafashwe bakiri mu muhanda nyuma ya saa tatu, mu ijoro ryo ku wa kane tariki 13 Kanama 2020.
Ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi, mu rukerera rwa tariki ya 13 Kanama 2020, mu rugo rw’umuturage witwa Nyiransengiyumva Asia w’imyaka 32, Polisi yahafatiye amoko y’inzoga zitandukanye zavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zizanwa mu Rwanda mu (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 34 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 11.
Ku makuru yatanzwe n’abaturage ku wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe abantu 23 bari mu rugo rwa Gasigwa Jean de Dieu barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Icyakora Gasigwa we yari yaraye ku kazi ahubwo hari umugore we witwa Uwizeye (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe uwitwa Tuyisenge Jean Claude ukurikiranyweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi aho yagurishije amashyirahamwe y’abamotari umuti usukura intoki witwa HUUREKA hand sanitizer utujuje ubuziranenge kandi ubujijwe mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA), igiye gutangiza ishuri rishya ry’ubuvuzi ryigenga, rizatangirana abanyeshuri 60, mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.
Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), igiye kumara imyaka ibiri n’igice itangiye gutanga serivisi, ahanini zajyaga gusabwa mu bihugu by’amahanga bigatwara igihe kirekire, ikiguzi kinini n’ibindi byadindizaga itangwa ry’ubutabera bwihuse.
Deo Munyakazi ni umukirigitananga w’Umunyarwand,a akaba avuga ko Inanga yamugejeje kuri byinshi birimo kumwishyurira amashuri no kumutembereza amahanga yitabiriye amaserukiramuco atandukanye.
Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’u rwanda kwirinda kuba ba ntibindeba, ahubwo bagahitamo ikinyabupfura kandi bakirinda ubunebwe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasohoye itangazo rivuga ko rurimo gushakisha umugabo witwa Zirikana Daniel ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yemeje ko igihugu cye cyabonye urukingo rwa mbere rwa COVID-19, ndetse ko umwe mu bakobwa be yamaze guhabwa kuri uru rukingo.
Mupenda Ramadan uzwi nka Bad Rama, akaba ari we washinze inzu itunganya umuziki ya ‘The Mane’ akaba abarizwa no muri Sinema Nyarwanda burya ngo akina n’umukino wa Karate.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 09 Kanama 2020, umuntu wa karindwi yishwe na Coronavirus mu Rwanda. Uwo ni umubyeyi w’imyaka 77 wo mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, amasibo atatu yo muri Kicukiro yari iri muri gahunda ya #GumaMuRugo yakuwemo, guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020.
Polisi y’u Rwanda yasohoye urundi rutonde rw’abantu 87 barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, arimo kutarenza isaha ya saa tatu z’ijorp bataragera aho bataha, bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bakekwaho ubujura mu ngo z’abaturage.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Muhawenayo Augustin na Kwizera Eric, nyuma yo kugaragara mu mashusho ku itariki 15 Nyakanga 2020, biba mu rugo rwa Serwanga Ronard ruherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umuganura ni umunsi mukuru wahabwaga agaciro gakomeye i Bwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro, bigakorwa mu gitaramo cyiswe icy’umuganura.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na barindwi banduye COVID-19, abandi 39 bari barwaye bakaba bakize.
Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, yatangaje ko yahawe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona ya Esipanye y’umupira w’amaguru w’icyiciro cya mbere, shampiyona zwi ku izina rya LaLiga Santander.
Buri wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa munani, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura. Umuganura, ni umunsi w’ubusabane aho imiryango ihura igasangira, bishimira ibyiza byagezweho ari nako hafatwa ingamba zo kuzagera kuri byinshi umwaka ukurikiyeho.
Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara mu kagari ka Rukara mu mudugudu wa Muzizi ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2020 yafashe uwitwa Tuyishime Yves nyuma yo kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Yayamwatse amubwira ko ari umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse ko agiye kumufungurira (…)