Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2020 yafashe umuturage witwa Habimana Jean Damascene w’imyaka 40 wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge. Abapolisi basanze yari afite igisa nk’uruganda akora ikinyobwa cyitwa ‘Akeza k’Ibimera’.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’ibiciro by’ingendo zihuza Intara. Ni ibiciro bigomba gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, nk’uko itangazo rya RURA ribivuga.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasohoye amabwiriza ajyanye n’impinduka mu gutwara abagenzi mu modoka za rusange, izo mpinduka zikaba zigaragaza ko ibiciro byagabanutse, hashingiwe ku kuba umubare w’abagenda mu modoka wongerewe.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu Gatatu tariki 14 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 268 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 32.
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza kuri buri rugo amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa atawufatiyeho yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ingengabihe igaragaza uburyo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasubukura amasomo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 253 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya batatu.
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 13, harimo abamotari umunani bakurikiranyweho guhindura ibirango bya moto, ndetse n’abandi batanu bakekwaho ibyaha by’uburiganya, kwiyitirira icyo batari cyo, gushimuta no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, umuntu umwe yishwe na COVID-19, yuzuza umubare w’abantu 32 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwtangaje ko rushakisha umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel, ukekwaho kwica umugore we mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020 yakoze igikorwa cyo kugenzura ko amadini n’amatorero bikorera muri iyi Ntara byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu gihe bari mu mihango y’amasengesho.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020, umuntu umwe yishwe na COVID-19, yuzuza umubare w’abantu 31 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Rusave, tariki ya 08 Ukwakira 2020 yafashe Musafiri Dickson w’imyaka 33, abapolisi bamufatana amadolari ya Amerika ibihumbi bine na magana arindwi (4,700 $).
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020, habonetse abarwayi babiri bashya ba COVID-19, mu gihe abandi 11 bari barwaye bakize.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Werurwe 2020, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali abapolisi b’u Rwanda 159 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Iyi midali bayambitswe mu rwego rwo kubashimira akazi keza bakora muri kiriya gihugu kandi bakagakorana umurava n’ubunyamwuga.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2020, umuntu umwe yishwe na COVID-19, yuzuza umubare w’abantu 30 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, batanze amahugurwa ku butabazi bw’ibanze, banatanga ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze ku bapolisi bo muri icyo gihugu.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yaganirije abapolisi 176 bitegura kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 134 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 2.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje amabwiriza y’ubwirinzi agomba gukurikizwa mu gihe amashuri azaba atangiye, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rukuyeho inzego z’ubuyobozi za ADEPR, rukanakura mu nshingano abari abayobozi mu nzego nkuru kubera ko batabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko, hashyizweho abayobozi batanu bagomba kuyobora iri torero mu gihe cy’inzibacyuho.
Sosiyete QA Venue Solutions Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano yemerera iyo sosiyete gucunga inyubako ya Kigali Arena mu gihe cy’imyaka irindwi.
Ku wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Ikigo Nyafurika kita ku ma pariki (African Parks), basinyanye amasezerano y’uko iki kigo kigiye gufatanya n’u Rwanda gucunga neza Pariki ya Nyungwe.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 162 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 10.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi (UEFA) ritegura, rikanayobora imikino ya UEFA Champions League na UEFA Europa League, The Football Association Premier League Limited itegura ikanayobora imikino ya English Premier League, hamwe na Canal + International, umufatanyabikorwa wemewe mu gusakaza amashusho y’iyo mikino (…)
Madame Jeannette Kagame yasabye buri Munyarwanda kuba ijisho, urumuri ndetse n’akabando abageze mu za bukuru basindagiriraho, muri ibi bihe bikomeye bya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu batandatu bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 20.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko ibyavuye mu bipimo 400 byafatiwe mu nsengero, mu mihanda no muri siporo rusange ya Car Free Day muri Kigali bigaragaza ko muri abo bantu ntawagaragayemo arwaye COVID-19.