Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Santarafurika, Sylvie Baïpo-Témon, yashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’ibibazo bikomeye rwanyuzemo. Ibi yabivugiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere, rukaba rugamije kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 114, naho abakize ni 295.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06 Gashyantare 2021, Abanyarwanda baba mu Bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Guinea Bissau na Cap Vert n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx, mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 151, naho abakize ni 430.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama y’inteko rusange isanzwe ya 34 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ikaba yateranye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi bumaze kwemeza ko Padiri Edouard Sinayobye wa Diyosezi ya Butare ari we mwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG) iributsa abantu kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ibifitanye isano na yo n’ibindi byaha bibujijwe n’amategeko Igihugu kigenderaho.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 198, naho abakize ni 265.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi wa Gereza Nyarugenge iherereye i Mageragere, CSP Kayumba Innocent na bagenzi be babiri ari bo Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare muri sitade 4 zihurizwamo abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 harimo abantu 363, bigaragara ko abantu bagikomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda ibivuga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 04 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 154, naho abakize ni 389.
Abategura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda batangaje impinduka zizagaragara mu 2021 aho amajonjora y’ibanze azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ibindi byiciro bigakorerwa mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugaragara.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje akamaro ko guhora abantu bisuzumisha kuko bibafasha kubaho neza no kuvurwa hakiri kare igihe babasanzemo uburwayi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 146, naho abakize ni 218.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa kabiri tariki 02 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu barindwi bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 229, naho abakize ni 473.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa mbere tariki 01 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 155, naho abakize ni 185.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari, akaba yabitangaje abinyujije mu butumwa yanditse kuri Twitter.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rwatangaje ibyavuye mu marushanwa y’indirimbo n’imivugo, ruboneraho gushimira buri wese witabiriye ayo marushanwa y’imivugo n’indirimbo bisingiza Intwari z’u Rwanda. Ibyo bihangano kandi byigisha, bikanakangurira Abanyarwanda kwimakaza indangagaciro (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ruratangaza ko mu minsi iri imbere abantu babarirwa muri 70 bashobora gushyirwa mu cyiciro cy’Intwari z’Ingenzi nibaramuka bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamenyeshejwe icyemezo u Bwongereza bwafashe cyo gukumira abagenzi bavuye mu Rwanda cyangwa abanyuze mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 28 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeza ko kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye bishoboka. Ibi yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yatangirijwemo gahunda y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD) yitabiriye inama ya 20 y’uwo muryango w’Ubufatanye mu iterambere rya Afurika (NEPAD).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 27 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi yegukanye intsinzi mu mukino wo gushaka itike ya 1/4 cy’irushanwa rya CHAN rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, abayobozi n’abandi bantu batandukanye batanze ubutumwa bashimira akazi gakomeye iyo kipe yakoze.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.