Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ku Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, abantu babiri (2) bishwe na Covid-19 naho 206 barayikira. Abakirwaye ni 1,001 naho abarembye ni icyenda (9).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryongeye gusaba Leta ya Tanzania gupima no kugaragaza imibare y’abanduye Covid-19 kuko ngo bahari nubwo icyo gihugu kitabyemera.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, abantu 210 bakize Covid-19 naho babiri (2) irabahitana. Abakirwaye ni 1,144 mu gihe abarembye ari 14.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gihombo, mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Nyirahabimana Marina w’imyaka 33 y’amavuko. Yafatanywe ibiro 80 by’urumogi, yari arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, abantu babiri bitabye Imana bishwe na Covid-19. Habonetse abanduye bashya 94 naho abakize ni 224 mu gihe abakirwaye ari 1,297.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’ivuga ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Ahatuwe mu buryo butanoze (unplanned areas) harangwa n’imibereho iciriritse nk’ibikorwa remezo bidahagije, ibibanza bitagerwaho mu buryo bworoshye, inzu zubakishije ibikoresho bitaramba kandi zidafite uburyo bwo gufata amazi y’imvura, ibyo byose bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw’abatuye muri utwo duce, gusa biragenda bihinduka.
Umuryango RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development) uhuriyemo abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga ugiye gutangiza ibikorwa byawo ku mugaragaro, ukaba witezweho guteza imbere imikorere y’itangazamakuru.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021, mu Rwanda ntawishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 119, naho abakize ni 245.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 122, naho abakize ni 443. Abitabye Imana ni abagabo batatu b’imyaka 57, 38 (i Kigali) na 68 (i Bugesera).
Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nko kwa Mutwe hadutse inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021 yibasira inzu yari irimo igaraje, imodoka zarimo zirakongoka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 110, naho abakize ni 350. Uwitabye Imana Imana ni umugabo w’imyaka 71 i Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 141, ntawapfuye azize icyo cyorezo, naho abakize ni 333.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki 31 Mutarama 2021, umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yagaragaje imyitwarire idasanzwe, irimo ibintu bya Politiki, ubugizi bwa nabi n’indi myitwarire yerekeranye no guteza imvururu. Ibyo byatumye inzego z’umutekano zitangira gukurikiranira hafi iyo (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021 rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icy’ubwicanyi.
Dore Diru, Dore Diru! Hamwe na Poromosiyo ya StarTimes ubu wakwihahira Dekoderi ya make ku isoko ryose. Noneho igiciro cya Dekoderi za StarTimes cyakubiswe hasi bitari bwabeho mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 76, naho abakize ni 315.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu Rwanda bimaze igihe gito bitangiye, bikaba byarahereye ku bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo.
Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rugabano, hari umusozi bahimbye izina rya ‘Saint Valentin’ kubera umusore wahatakarije ubuzima yagiye kugira icyo yimarira (gusambana) n’inkumi mu kagoroba.
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 67, ntawapfuye azize icyo cyorezo, naho abakize ni 540.
Ikigo cy’Imari Iciriritse cyemewe mu Rwanda, Atlantique Microfinance for Africa, (AMIFA RWANDA Plc) cyatangarije abafatanyabikorwa n’abandi bose bakigana ko cyahinduye izina kikaba cyitwa “ATLANTIQUE MICROFINANCE PLC”.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Nikobari Jean Paul w’imyaka 20 na Hategekimana Jean de Dieu w’imyaka 23 bakekwaho gutega igico uwitwa Manishimwe Enock w’imyaka 19 bakamwambura mudasobwa ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 132, naho abakize ni 259.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe tariki ya 8 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Mugisha Ibrahim ufite imyaka 36, afatanwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano angana n’ibihumbi 120, akaba yarafatiwe mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 130, naho abakize ni 401.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 190, naho abakize ni 359.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 170, naho abakize ni 287.