Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2019 i Rubavu ku mupaka ava muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, akekwaho gukoresha impapuro mpimbano no kwambuka umupaka mu buryo butemewe.
Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba haravugwa inkuru y’abakozi barindwi bari ku rwego rwa ‘Directeur’ banditse basezera ku kazi.
Ingagi zo mu misozi zari zigeramiwe aho ziri mu binyabizima byari birimo gucika ku isi. Icyakora muri iyi minsi imibare iragaragaza ko zirimo kwiyongera mu buryo bushimishije.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu ijambo yavugiye i Kampala ku wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, yagaragaje ikibazo cy’Abanyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo muri Uganda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaraye ageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama yiga ku miyoborere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko icyo gihugu gikwiye kureka gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Intumwa z’u Rwanda zirangajwe imbere na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, zageze muri Uganda aho zitabiriye ibiganiro bihuza u Rwanda na Uganda, ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ikubiye mu masezerano ya Luanda muri Angola.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye Kigali Today ko Dr. Francis Habumugisha ari mu maboko ya RIB kuri sitasiyo ya Kimihurura.
Dr. Francis Habumugisha ushinjwa gutuka no gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane yigaruye mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda irateganya kongera guhura kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 mu biganiro bibera i Kampala muri Uganda.
Mu museso wa tariki ya 09 kanama 2017, imihanda yose yerekeza mu Karere ka Bugesera yari yuzuye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwitwa Munyaneza Sylvestre wafashwe aha ruswa umugenzacyaha, kugira ngo arekure uwitwa Niyoyita Jean Baptiste uregwa ubujura.
Benshi bagihuje n’inama mpuzamahanga ya 20 kuri SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (20th International Conference on AIDS and Sexually Transmitted Infections in Africa -ICASA), iheruka kubera mu Rwanda, hari bavuze ko iki kiganza ari ikimenyetso gihamagarira abantu kwirinda SIDA, mu gihe hari n’abavuze ko iki (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 09 Ukuboza 2019 yakiriye i Kigali abayobozi batandukanye barimo Perezida Hage Gottfried Geingob wa Namibia n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), irahamagarira abantu bose guhagarika kwinjira muri konti zabo za banki bakoresheje interineti itagira umugozi (Wi-Fi) itizewe (Open Wi-Fi networks), kuko bashobora guhura n’ibyago by’uko konti zabo zakwinjirwamo n’abajura.
Ikompanyi Jumia imenyerewe cyane cyane mu gucuruza amafunguro hifashishijwe ikoranabuhanga yatangaje ko igiye guhagarika ibikorwa byayo yakoreraga mu Rwanda.
Abashinwa 47 b’abahanga mu by’umutungo kamere wo mu butaka baje gukora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro ari mu butaka bw’u Rwanda, bakaba barageze mu gihugu ku wa gatanu tariki 6 Ukuboza 2017.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko amashuri asanzwe yigisha mu Cyongereza cyangwa Igifaransa azakomeza kwigisha amasomo muri izo ndimi.
Domitilla Mukantaganzwa wigeze kuyobora Inkiko Gacaca, yongeye kugaruka mu myanya y’ubuyobozi nyuma y’igihe kitari gito atagaragara muri iyi myanya.
Nyuma yo gushyiraho ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakora kandi bagateza imbere ubuhinzi bw’umwimerere, mu kwezi kwa Kanama muri uyu mwaka, mu kwezi gushize k’Ugushyingo mu Rwanda hateraniye inama ya mbere igamije kurebera hamwe urwego ubuhinzi bw’umwimerere buhagazeho mu Rwanda ndetse no muri Afurika.
Umuhanzi Jidenna Theodore Mobisson wo muri Amerika yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali tariki 29 Ugushyingo 2019 cyitabirwa n’abatari bake biganjemo urubyiruko.
Kuri iki cyumweru tariki 01 Ukuboza 2019 mu Mujyi wa Kigali habaye Siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ aho ibinyabiziga biba byakumiriwe muri imwe mu mihanda kugira ngo yifashishwe n’abari muri siporo, bisanzuye.
Mutangana Jean Bosco wari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda kuva kuwa 9 Ukuboza 2016, ntakiri kuri uwo mwanya, akaba yasimbuwe na Havugiyaremye Aimable wari usanzwe ayobora Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (Rwanda Law Reform Commission).
Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Rwamucyo Ernest aba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, naho Madamu Mukangira Jacqueline agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.
Urwego rw’igisirikari cya Uganda rushinzwe iperereza (CMI) rwataye muri yombi abanyeshuri bane b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza ku mpamvu zitahise zitangazwa.
U Rwanda ruramagana ibikorwa byo guta muri yombi Abanyarwanda bari muri Uganda no kubirukana muri icyo gihugu mu buryo budakurikije amategeko.
Abapolisi b’u Rwanda 240 ni bo barimo kwitegura kujya gusimbura bagenzi babo na bo 240 bari bamaze umwaka mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu mujyi wa Malakal.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi abantu batandatu bazira ubucuruzi bw’uruhererekane rutemewe n’amategeko.
Hailemariam Desalegn wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ubu akaba ari we muyobozi mushya w’ishyirahamwe Alliance for a Green Revolution in Africa, yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe gushyirwamo icyicaro cy’ihuriro rya African Green Revolution Forum (AGRF), mu myaka itanu iri imbere kubera imbaraga rwashyize mu (…)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu, REG, kiratangaza ko mu mukwabu wakozwe muri iki cyumweru kuva tariki 14 kugeza 21 Ugushyingo 2019, hafashwe abantu 10 harimo n’abanyamahanga bakekwaho kwiba amashanyarazi bakoresha mu ngo zabo cyangwa mu bikorwa by’ubucuruzi byabo bitandukanye.