Perezida Paul Kagame yemereye itike yo kuza mu Rwanda umukobwa witwa Rachel urangije kwiga Ubuganga (Medecine) mu Bufaransa.
Ku ikubitiro ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku mukino wari wahuje Rayon Sports na Gasogi United ku wa gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2019.
Abanyarwanda baba mu Rwanda, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bose hamwe barenga ibihumbi bitanu, kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019 bateraniye i Bonn mu Budage.
Abagabo babiri b’i Nzega mu Karere ka Nyamagabe, umwe yiyise Rusakara undi Ben Nganji, kubera ko ngo batajya bakura urushinge kuri KT Radio.
Mu ijoro ryo ku itariki 04 rishyira tariki 05 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi biganjemo abitwaje intwaro gakondo bateye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica abaturage, abandi barabakomeretsa.
Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura, ubu yashyizwe mu nshingano z’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), ikazatangira kwakira ba mukerarugendo.
Ikipe ya AS Kigali itsinze iya Rayon Sports mu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup), ihita yegukana icyo gikombe.
Ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda rirateganya kongera guhura rigashaka undi mukandida senateri ritanga ugomba kujya muri Sena.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku wa gatandatu tariki 28 Nzeri 2019 zakoze umuganda zifatanyije n’izindi ngabo z’amahanga n’abayobozi n’abaturage bo mu mujyi wa Juba.
Ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu mihanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ burakomeje, aho kuwa gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2019, bwabereye mu rusengero rw’itorero rya Restoration Church riherereye mu mujyi wa Kigali.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo ikipe ya Patriots BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya Basketball, nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 65-59 mu mukino wa karindwi, ari na wo wa nyuma wasozaga iya Playoffs.
Mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushizwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda yakiriye itsinda ry’abantu batandatu baturutse mu nzego zitandukanye zishinzwe imiyoborere myiza no kurwanya ruswa mu gihugu cya Côte d’Ivoire.
Polisi y’igihugu iratangaza ko icyo ibereyeho ari ugufasha Abanyarwanda n’abaturarwanda kwidagadura ariko bakabikora mu mudendezo.
Ibikorwa byo kurwanya abiba umuriro w’amashanyarazi byakozwe mu cyumweru cyo kuva ku itariki 20 kugeza ku ya 27 Nzeri 2019 bisize abantu 15 bafashwe biba umuriro.
Jacques Chirac wabaye Perezida w’u Bufaransa apfuye ku myaka 86. Imyaka ye yanyuma yaranzwe n’ibirego bya ruswa yashinjwaga.
Abayobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB baratangaza ko batunguwe n’ubumenyi buke n’imyigishirize iri hasi bihabwa abanyeshuri mu mashuri menshi yo mu karere ka Gicumbi.
Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) ruri kuganira n’abaturage ku buryo bashobora guturana n’inyamaswa ubusanzwe zitabana n’abantu, kandi bakabana mu mahoro.
Umukino w’ishiraniro wabereye muri Kigali Arena mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 warangiye ikipe ya Patriots BBC itsinze REG BBC amanota 65-59.
Ni kenshi Polisi y’u Rwanda yagiye ikangurira Abanyarwanda cyane cyane abakora ubucuruzi bw’inzoga, nk’utubari, amaresitora ndetse n’amahoteli kwirinda guha abana ibisindisha cyangwa kubakoresha mu tubari.
Nyuma y’iminsi hashakishwa umutoza ugomba gusimbura Robertinho, Rayon Sports yasinyishije Javier Martinez Espinoza amasezerano y’umwaka umwe.
Abacuruza utubari bakorera mu mujyi wa Kigali biyemeje gufasha Polisi y’igihugu guhangana n’impanuka zo mu muhanda zituruka ku businzi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji yabwiye abamotari bakorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali, bari bateraniye muri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge ku wa 19 Nzeri 2019 ko hari ibintu Polisi (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 19 Nzeri 2019 nibwo Maj. Gen Luís Carrilho, Umuyobozi w’ishami rya Polisi mu Muryango w’Abibumbye (ONU) ari kumwe na Brig. Gen Ossama El Moghazy, umuyobozi wungirije w’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro no kubumbatira (…)
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yaraye igeze i Addis Ababa muri Ethiopia amahoro, aho igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cya CHAN.
Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nzeri, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yitabiriye inama ngaruka mwaka y’ihuriro ry’abayobozi ba za polisi zo mukarere k’Iburasirazuba bwa Afrika (EAPCCO) irimo kubera i Arusha muri Tanzania.
Inteko ishinga amategeko yasabye Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) gukemura ikibazo cy’abaturage bishyuye biogas none zikaba zidakora.
Imitwe ya Politiki yemewe ikorera mu Rwanda yemeje ko Uwamurera Salama na Nkusi Juvenal bayihagararira mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yerekeje i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri 2019 mu ruzinduko rw’akazi. Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bagirana ibiganiro.
Abayobozi bakuru mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) basabwe gutanga ibindi bisobanuro, nyuma yo kunanirwa gusobanurira Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) hamwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, aho miliyari 14.2 z’amafaranga y’u Rwanda zari (…)
Nyuma y’imyaka ine Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) gikora, Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ivuga ko nta musaruro gitanga kubera imiyoborere mibi, imicungire mibi y’amasezerano, kudakurikiza amategeko agenga amasoko ndetse n’ubugenzuzi.