Daniel Toroitich Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya igihe kirekire kurusha abandi yapfuye afite imyaka 95. Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ni we watangaje ko Daniel Arap Moi yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nairobi, aho yari arwariye guhera mu Ukwakira, 2019.
I Luanda muri Angola, kuri iki cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020 habereye Inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Angola, Uganda, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere (RDB) rwashimiye abikorera babaye indashyikirwa mu mwaka ushize wa 2019.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020, yahuye na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei, amugezaho ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage b’u Bushinwa na Leta yabo, ku bw’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi yateye intambwe igaragara mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe gito amaze agiye ku buyobozi, amushimira uruhare rwe mu gushakira amahoro n’umutekano akarere k’Ibiyaga Bigari.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) bwongereye igihe cyo kwishyura umusoro wa 2019 ku mutungo utimukanwa, uw’ipatante wa 2020 n’umusoro ku nyungu z’ubukode wa 2019.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye gusubiramo ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda, avuga ko ntaho gihuriye no gufunga imipaka, kuko ngo n’iyo hatabaho gufunga imipaka, ibi bibazo byari kubaho.
Muri iki gihe ibyaha bikorerwa kuri interineti byiyongereye, imbuga nkoranyambaga zabaye uburyo bworoshye abajura bakoresha mu kwiba abazikoresha.
Umuhanzi Jules Sentore ntiyumva impamvu ibigo bikomeye byo mu Rwanda bidaha akazi abahanzi nyarwanda ngo bamamaze ibikorwa byabo, ahubwo ugasanga isoko baryihereye abahanzi b’abanyamahanga.
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko kuva tariki 01 Gashyantare 2020, abanyamuryango b’ishami ryacyo rya RAMA, uretse gukoresha amakarita asanzwe aranga abanyamuryango bazaba bemerewe gukoresha n’indangamuntu bivuza.
Leta y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda gusubika ingendo zitari ngombwa zerekeza mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa, nyuma y’uko hagaragaye icyorezo cya Coronavirus, bigatangira no kuvugwa ko cyaba cyageze mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba.
Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Mutarama 2020, hirya no hino mu gihugu haranzwe n’ikirere kiganjemo ibicu biremereye n’imvura, ibi bikaba byari byanagarutsweho mbere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiraburira Abaturarwanda ko hari tumwe mu turere tugiye kongera kugusha imvura nyinshi ivanze n’umuyaga.
Umunyakenya utatangajwe amazina yatawe muri yombi azira chapati zikoze mu ifu y’urumogi. Uwo muntu yafashwe ubwo ngo yari arimo kurya izo capati zidasanzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Ikirere cyabuditse igicu cy’umwuka uhumanye muri Mutarama? Ni byo! Umwuka ubu uri guhumeka ushobora kuba uhumanye, ibizwi muri siyansi nko kuba urimo ibyitwa ‘monoxide de carbone’, dioxide de sulfire, dioxide de nitrogene n’ibindi.
Umunyeshuri witwa Flavia Uwizeye witeguraga kurangiza amasomo muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ubukungu n’ikoranabuhanga (University of Tourism and Business Studies- UTB), ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 21 Mutarama yanyereye mu bwogero (douche) yitura hasi bimuviramo gupfa.
Kaminuza yigisha amasomo y’ubuvuzi bungana kuri bose mu Karere ka Burera, University of Global Health Equity, (U-G-H-E), yatangaje ko ku wa gatanu tariki 24 Mutarama 2020 izashyikiriza ibigo nderabuzima impano y’ibyuma cg za mikorosikope 19 zifashishwa mu gupima indwara, harimo n’ibizahabwa ibitaro bya Butaro.
Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda yatanze kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2020 ku ishuri mpuzamahanga ryigisha imiyoborere mu Bwongereza (International School for Government) kuri Koleji yitiriwe Umwami mu Mujyi wa London (King’s College London), yashimye uburyo inama yo ku wa mbere yagenze ku ishoramari hagati y’u (…)
Igihugu cya Norvège cyabaye icya mbere cyemeye kwakira umubare munini w’impunzi z’Abanyafurika ziri mu Rwanda by’agateganyo, gusa uburyo bwo kubatwara bukaba butaranozwa kugira ngo icyiciro cya mbere kibone kugenda.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yasohoye inyandiko igaragaza ko hari abanyepolitiki baba hanze y’u Rwanda bitwaje ko bahari ku mpamvu za Politiki nyamara bafite ibindi byaha bashinjwa byerekeranye na Jenoside.
Sena y’u Rwanda yateguye igikorwa cyo kumenyekanisha mu mashuri makuru na kaminuza ubushakashatsi ku miterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i London mu Bwongereza, ahateraniye abandi bayobozi batandukanye, biga ku guteza imbere ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza.
Dr James Vuningoma wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco yitabye Imana azize uburwayi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, baganiriye kuri gahunda z’ibikorwa by’uyu Muryango mu Karere ka Kicukiro, n’uburyo bamaze ku bishyira mu bikorwa.
Minisiteri y’Ubuzima yakiriye impano y’utumashini dupima ingano y’isukari ku barwayi ba diyabete ndetse n’utwembe tujyana n’utwo tumashini tugera kuri miliyoni 11.7, utwo twembe twifashishwa mu gutobora aho bafata amaraso apimirwaho urugero rw’isukari.
Banki ya Kigali (BK) iri mu mwaka wayo wa kabiri itera inkunga imikino ya Basketball mu Rwanda. Iyi banki yamaze kongera inkunga yahaga ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA)hagamijwe kuzamura uyu mukino.
Hashize iminsi humvikana ibihuha bivuga ko u Rwanda ngo rwaba rufite umugambi wo gufata igice cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ariko se bituruka hehe cyangwa se birakwirakwizwa n’abantu ki? Baba bagamije iki?
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Maputo muri Mozambique aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida w’icyo gihugu Filipe Jacinto Nyusi uherutse gutorerwa kuyobora Mozambique muri manda ye ya kabiri.
Ubuyobozi bw’inzu y’ubwanditsi yo mu Bufaransa yitwa LAROUSSE bwemeye gukosora inyandiko bwakoresheje mu nkoranyamagambo yabwo, ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga ku muhanda uva i Kabuga ujya ku Murindi, tariki 14 Mutarama 2020 habereye impanuka yahitanye umuntu umwe, batatu barakomereka bikomeye.