Perezida mushya wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yahererekanyije ububasha na Bernard Makuza asimbuye kuri uyu mwanya.
Ku wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, Abasenateri bashya barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP/AP Juvenal Marizamunda, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Col. Jeannot Ruhunga, (…)
Ku wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2019, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ibi yabivuze ku wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2019 mu nama yahuje ba nyiri amahoteli, utubari, abafite amacumbi (Logdes) n’utubyiniro (Night Clubs) bakorera mu Mujyi wa Kigali.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, yasuye ingabo z’u Rwanda, abapolisi n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) ababwira ko bagomba gufatanya kugira ngo intego yabajyanye muri iki gihugu yo kugarura (…)
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko Muhizi Kageruka Benjamin yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC) guhera kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2019.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Côte d’Ivoire aho yitabiriye inama ihuza abikorera bo muri icyo gihugu ndetse n’abo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ikaba ari inama ibaye ku nshuro ya munani.
I Kigali habereye igitaramo cyiswe “Bigomba guhinduka II” kikaba ari igitaramo kibaye ku nshuro yacyo ya kabiri.
StarTimes ishingiye kuri iki cyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya (Customer Service Week 2019), no mu rwego rwo gushimira abakiriya bayo, StarTimes yabazaniye poromosiyo ikubita ibiciro hasi kandi mwese murisanga.
Didier Drogba watanze ikiganiro cya kabiri ku munsi wa gatatu wa Youth Connekt, yaje kwakirwa na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro.
Ku wa gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2019, mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari) hasojwe amahugurwa yateguwe n’ishami rya polisi (Police Component) ryo mu mutwe w’ingabo zo mu karere k’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, umutwe uzwi ku izina rya Eastern Africa (…)
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, i Kigali habaye gahunda ya siporo rusange yo kugenda n’amaguru.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye David Luiz ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.
Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cy’uyu mwaka wa 2019 cyahawe Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.
Uyu ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 10 Ukwakira 2019. Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
David Luiz ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza asesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 10 Ukwakira 2019 aho aje mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rizwi nka Youth Connekt Africa 2019 ryatangijwe mu Rwanda ku wa 09 Ukwakira 2019.
Mu mwaka ushize mu biganiro bitegura amakuru muri Kigali Today hari umunyamakuru wagaragaje ko hari ikibazo cy’ubujura bukomeye kandi bukorwa mu ibanga mu kwiba abaguzi bahaha isukari, umunyu n’umuceri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kwirukana Gregg Schoof ku butaka bw’u Rwanda byatinze kuko amaze igihe kirekire yarasuzuguye ibyemezo by’inkiko n’iby’izindi nzego zitandukanye zamufatiye.
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje Ingabire Umuhoza Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, kugira ngo abazwe ku kuba hari aho yaba ahuriye n’igitero cyagabwe mu karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize, kigahitana abantu 14, abandi 18 bagakomereka.
Urwego rw’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwasubije muri Amerika Gregg Schoof Brian nyuma y’uko yangiwe kuguma ku butaka bw’u Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2019, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye ku Kacyiru, Randolf Stich, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu Ntara ya Rhénanie Palatinat yo mu Budage.
Kuva ku wa 05 kugeza ku wa 14 Ukwakira 2019, Intore zisaga 200 zo muri sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), ziri mu kigo kigisha umuco w’ubutore i Nkumba mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kinoni mu Ntara y’Amajyarugu, aho ziri mu Itorero kugira ngo bigishwe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cote d’Ivoire Didier Drogba ni umwe mu bazitabira inama ya YouthConnect Africa, bakazanatanga ikiganiro muri iyo nama iteganyijwe ku matariki ya 9 kugeza kuri 11 Ukwakira 2019.
Mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ku cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019 hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wagenewe abageze mu zabukuru ku rwego rw’igihugu, abasaza n’abakecuru bavuga imyato Perezida wa Repubulika wabashyiriyeho gahunda zigamije kubaherekeza neza mu zabukuru.
Tariki ya 30 Nzeri 2019 nibwo mu ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS-Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa y’abapolisi bo mu muryango w’abibumbye. Ku wa gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2019 bakoze urugendo shuri, basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye i Kigali mu Murenge (…)
Abasirikari n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) n’abandi Banyarwanda baba muri icyo gihugu (Diaspora) ku wa gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019 bahuriye hamwe n’abaturage bo mu murwa mukuru Bangui mu gikorwa cy’umuganda cyibanze ku (…)
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu 19 mu bagabye igitero mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku itariki 04 rishyira tariki 05 Ukwakira 2019 bishwe abandi batanu bafatwa mpiri. Ibikorwa byo gushakisha uwo ari we wese wagize uruhare muri iki gitero birakomeje.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruratangaza ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bikomeje.