Leta ya Tanzania yemeje ko muri iki gihugu hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Coronavirus (CIVID-19), akaba ari umugore waturutse mu Bubiligi.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera ingamba zafashwe zo kwirinda cyorezo cya Coronavirus (COVID-19), hari serivisi ayo zabaye zihagaritswe.
Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje abayigana basaba serivisi zitandukanye, ko bashobora no kuzisaba bakoresheje telefoni zabo zigendanwa, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti (Rwanda Food and Drugs Authority -FDA) cyasabye abatumiza hanze n’abakora ibikoresho by’isuku muri rusange, abakora udupfukamunwa n’ibindi biri gukoreshwa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, kwirinda kuzamura ibiciro.
Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya #COVID19, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha abantu bose ko kugenda abagenzi bahagaze muri Bisi bibaye bihagaritswe.
Minisiteri y’Ubuzima ishingiye ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, yashyizeho amabwiriza mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Abaturage182 batangiye kwimurwa mu Mudugudu wa Kangondo ya mbere mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, kubera ko amazu yabo ari mu manegeka ashobora gutwarwa n’imyuzure iterwa n’imvura nyinshi iri kugwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, yatanze ubutumwa bwerekeranye n’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 kirimo kuvugwa hirya no hino ku isi, kikaba cyamaze no kugaragara mu Rwanda.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Karongi rwafashe uwitwa Nyiramfatahose Pelagie w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Murenge wa Bwishyura ucyekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abagabo 40 bakekwaho gusambanya abana b’abangavu bakabatera inda, mu mirenge yose igize Akarere ka Rusizi.
Kompanyi y’indege y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (Rwandair), yatangaje ko kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi, yabaye ihagaritse ingendo zayo zerekeza i Moumbai mu Buhinde, kugeza tariki ya 30 Mata 2020.
Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza agenewe ingaga n’amashyirahamwe ya Siporo ajyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cy’indwara ya Coronavirus mu bikorwa bya Siporo. Ayo mabwiriza akubiye mu nyandiko Kigali Today ikesha Minisiteri ya Siporo.
Mu kwezi k’Ukwakira 2018, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), yabonye umuyobozi wasimburaga umugabo wamenyekanye cyane, ari we Nkusi Juvenal, wayoboye iyo Komisiyo imyaka irenga umunani.
Ibigo by’amashuri na Kaminuza mu Rwanda byasabwe kwirinda guhuriza abanyeshuri bose hamwe (morning assemblies), mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus, nk’uko iri tangazo Kigali Today ikesha Minisiteri y’Uburezi ribivuga.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangije umushinga wo kuhira imyaka ku buso bwagutse (Nasho Irrigation Project) uherereye mu Karere ka Kirehe, ukaba waratewe inkunga n’umuherwe Howard G. Buffett.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 06 Werurwe 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje gukuriraho ikiguzi cya Viza ku baturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union), abo mu bigize Umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza (Commonwealth) ndetse n’abo mu Muryango uhuje ibihugu (…)
Richard Muhumuza wari Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire kuva muri 2018 yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yatangaje ko muri icyo gihugu kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2020 habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus, yuzuza umubare w’ibihugu birindwi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bimaze kubonekamo icyo cyorezo.
Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwanyomoje amakuru y’ibihuha acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dr. Kayumba Christopher, usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwarimu muri Kaminuza yapfuye.
Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 09 Werurwe 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize abayobozi mu myanya, aho Madamu Bakuramutsa Feza Urujeni, yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, naho Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Itangazo Kigali Today ikesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo zirimo ingingo ya 112 n’iya 116, none ku wa 9 Werurwe 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abayobozi mu buryo (…)
Amakuru aturuka mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aravuga ko Producer Holybeat yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2020 nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje impinduka muri Siporo rusange ya Car Free Day, mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Polisi y’u Rwanda yazamuye ibendera ry’umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza uzwi nka ‘Commonwealth.’
Perezida wa Repubulika Paul Kageme, yifurije abagore bose umunsi mukuru mwiza wahariwe umugore.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ibitaramo bibiri byari bitegerejwe na benshi byahagaritswe, kubera kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Kuwa gatanu tariki ya 6 Werurwe 2020, Inteko Rusange ya Sena iyobowe na Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, yemeje abayobozi bakuru batatu mu nzego nkuru z’Igihugu.
Leta y’u Rwanda yakuyeho ikiguzi cya visa ku baturage b’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), abo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) n’abo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie) hagamijwe korohereza abanyamahanga kugana u Rwanda.
Ahagana saa mbili z’ijoro ryo ku wa kane rishyira kuwa Gatanu tariki 6/3/2020, abantu 11 basengeraga mu buvumo bwo mu Karere ka Nyamagabe basanzwemo n’amazi y’umugezi wa Kadondogoro , yicamo batanu.
Abatuye mu Mudugudu wa Munanira, mu Kagari ka Gasizi mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu bavuga ko kuba batuye ahataragezwa imiyoboro y’amashanyarazi bitakiri imbogamizi kuri bo yo guhabwa amashanyarazi kuko bagiye gukoresha akomoka ku mirasire y’izuba bityo bagatandukana n’icuraburindi.