Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru, tariki ya 09 Mata 2020 saa yine za mugitondo yafashe uwitwa Bwokobwimana Gad w’imyaka 30 na Karasira Egide w’imyaka 38, bahamagaye umuturage bamubwira ko ari abapolisi n’Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Umuturage bamusabye (…)
Umuryango w’Umwongereza witwaga Robert Matthew Wilson witabye Imana ari mu Rwanda ku itariki 03 Mata 2020, hamwe n’Inzego za Leta y’u Rwanda, bavuga ko uwo mugabo atishwe n’icyorezo Covid-19.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abayobozi batandukanye ku rwego rw’Isi, batanze ubutumwa bugaragaza ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi, Abaminisitiri n’Abadepite bose bashyizwe mu kato nyuma y’uko umuganga wasuzumaga Abadepite bari baje mu nama yatahuweho kwandura icyorezo cya COVID-19.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 08 Mata 2020, rwataye muri yombi abantu batandatu, bahuriye mu itsinda ryiyise ‘Abahujumutima’, barimo n’abanyamakuru babiri.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020, ikamyo nini itwara ibinyobwa by’uruganda rwa BRALIRWA yakoze impanuka, umuntu umwe wunganira umushoferi (kigingi) ahita ahasiga ubuzima.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko azirikana Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson umaze iminsi arwaye COVID-19, akaba yifatanyije n’inshuti ze ndetse n’igihugu cye muri rusange mu kumuba hafi no kumwifuriza gukira vuba.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banacana urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ukwibuka Twiyubaka”
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa mbere tariki 06 Mata 2020 rwashyize ahagaragara amabwiriza ajyanye n’imirimo itandukanye rugenzura. Ayo mabwiriza ashingiye ku ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Inyamaswa y’urusamagwe y’ingore yitwa Nadia ifite imyaka ine y’amavuko yo mu cyanya cy’inyamaswa cya Bronx i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bayisuzumye basanga yaranduye icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.
Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi, Dr Thaddée Ndikumana, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2020, yatangaje ko muri icyo gihugu ku nshuro ya mbere habonetse abantu babiri barwaye Coronavirus.
Mu gihe iminsi ikomeje kwiyongera serivisi nyinshi zirimo n’amashuri zarahagaze kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), cyashyize amasomo ku rubuga rwa YouTube, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga bifashishije amashusho kandi ku buntu.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), kirasaba Abaturarwanda kutihutira kugura imiti isanzwe ikoreshwa mu bundi buvuzi bakeka ko ivura cyangwa ikingira Covid-19, kandi bitaremezwa n’inzego zibishinzwe.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yemeje ko umwe mu bakozi bakorana mu biro, yasanganywe icyorezo cya Coronavirus.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, abaganga bamufashe ibizamini, bigaragaza ko yagezweho n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.
Icyiciro cya mbere cy’abantu bagaragaweho indwara ya COVID-19 bazasezererwa mu bitaro mu cyumweru gitaha, ibintu bishobora gutanga icyizere mu ruganba rwo guhangana n’iki cyorezo ubu kimaze gufata abantu 50 mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko nta muntu wemerewe gusohoka mu rugo yitwaje ko arimo gukora siporo. Abashaka gukora siporo baragirwa inama yo kuyikorera mu rugo badasohotse hanze.
Bitewe n’imbogamizi abasora bagaragaje ko bahura na zo mu kuzuza inshingano zabo zo gusora kubera iki cyorezo cya COVID-19, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), kiramenyesha abasora bose ibi bikurikira:
Kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 21 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Muri yo, harimo ko abantu bagomba kuguma mu ngo, bakirinda gukora ingendo zitari ngombwa, harimo ko amasoko n’amaduka bifunze, uretse gusa ibicuruza (…)
Igikomangoma (Prince) Charles w’imyaka 71 y’amavuko yakorewe ibizamini byo kwa muganga bigaragaza ko arwaye COVID-19, gusa ngo akaba ameze neza, nk’uko ibiro bye byitwa Clarence House byabitangaje.
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Ibuka), urasaba Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda mu gihe igihugu kiri hafi kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26, bizatangira ku itariki ya 07 Mata.
Inama ihuriweho n’abakuru b’ibihugu bine yari itegerejweho kwiga ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda yabaye ihagaze, mu gihe ibihugu byagombaga kugira uruhare mu guhuza impande zombi byashyize imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Nshuti Peter uzwi ku izina rya Trackslayer usanzwe akora akazi ko gutunganya umuziki (Producer), yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, azira kutubahiriza amabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’umwaka wa 2019 wazamutseho 9.4%.
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo iratangaza ko umuntu wa mbere wari urwaye indwara ya COVID-19 yamaze kuyikira.
Umunsi umwe inzoka yagiye ku ntebe nyiri urugo yakundaga kwicaraho imbeba iba yayibonye iranyaruka ibwira Rusake iti ko mbona inzoka iri ku ntebe ya databuja nahicara ntiri bumurye? Wagiye ukayirukana.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda amaze gutangaza amabwiriza mashya akaze ajyane no kwirinda COVID-19, arimo kubuza abantu gusohoka mu ngo, gufunga amaduka n’amasoko, guhagarika gutwara abagenzi kuri moto, guhagarika ingendo zijya mu mijyi no mu turere tw’u Rwanda, (…)
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020 habonetse undi muntu umwe urwaye Coronavirus, bituma umubare w’abagaragayeho icyo cyorezo ugera ku munani.
Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abamotari gukuraho ikirahure ku ngofero (casque) gitwikira ku maso h’umugenzi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2020, yakiriye mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, bagirana ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro, byibanda ku mubano w’ibihugu byombi.