Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko ibigo n’abantu ku giti cyabo bahawe ibyangombwa byo gushyira amashanyarazi mu nyubako zitandukanye, ari bo bazirengera ingaruka mu gihe hagira inzu ishya biturutse ku mashanyarazi.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kiratangaza ko uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma mu gutanga mituweli y’uyu mwaka wa 2020-2021 uzarangira ku itariki ya 30 Kamena 2021.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) itangaza ko mu matora y’inzego z’ibanze azaba muri uyu mwaka, kandidatire zanditse ku mpapuro zitemewe ahubwo zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa ikwirakwizwa rya Covid-19.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko mu barimu 34,000 basabye akazi mu minsi ishize, abagera ku 17,000 ari bo bagahawe bikaba biteganyijwe ko bazahita batangira gukora ku itariki ya 18 Mutarama 2021.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ndetse n’ubw’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), butangaza ko uyu mwaka abanyeshuri basabye kwiga muri ibyo bigo biyongereye cyane ugereranyije n’imyaka ishize, ngo bigaterwa ahanini n’impinduka mu byiciro by’ubudehe.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo imbuto za mbere ziturutse mu Rwanda zageze i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), zikaba zizacuruzwa na sosiyete ikomeye y’ubucuruzi ikorera muri icyo gihugu n’ahandi henshi ku isi ya ‘MAF Carrefour’.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) cyatangaje ko ibitaro bishya bya Nyarugenge biri mu Mujyi wa Kigali bitangiye gukora vuba bifite ubushobozi buhanitse mu kuvura Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko hagikenewe abarimu ibihumbi 24,410 bagomba gushyirwa mu myanya kugira ngo abakenewe bose babe buzuye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’abanza bari bamaze igihe batiga, bazasubira ku ishuri ku ya 18 Mutarama 2021.
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo no mu ndwara zo mu kanwa bemeza ko ku mezi atatu uruhinja rwagombye gutangira gukorerwa isuku yo mu kanwa nubwo nta menyo ruba ruramera, kuko hari utwanda amashereka asigamo.
Polisi y’igihugu irasaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, aho ingendo zihuza uturere zitemewe, bityo ikaburira abafite ibinyabiziga batwara abantu ko bashobora kubihanirwa bikomeye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, avuga ko guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ari ukugira ngo abantu babashe kubahiriza isaha yo kuba bageze mu ngo.
Mu Rwanda haherutse gushyirwaho ikigo gishinzwe iby’ibizamini by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ubugenzuzi bw’ayo mashuri cyiswe NESA (National Examination and School Inspection Authority), bikaba byakorwaga n’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB).
Mu mpera z’umwaka wa 2019, ku isi hadutse indwara yiswe Coronavirus cyangwa Covid-19 iterwa na virusi ya ‘Corona’, yatangiriye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, itangirana ubukana kuko yandura mu buryo bwihuse, igenda ikwirakwira buhoro buhoro, yica abantu benshi ari nabwo yiswe icyorezo, kandi n’ubu ikaba ikomeje kugaragaza (…)
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), itangaza ko ingengabihe y’amatora yari yamenyeshejwe Abanyarwanda yahindutse kubera Icyorezo cya Covid-19 kigenda cyiyongera mu gihugu.
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe hirya no hino ku isi bwerekana ko iyo habonetse umuntu umwe muri sosiyete wanduye Covid-19, haba hari abandi bantu icyenda banduye ariko batagaragara kuko nta n’ibimenyetso baba bafite.
Abaturage bo mu midugudu itatu y’akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bahawe amashyiga ya kijyambere ya cana rumwe arondereza ibicanwa, bakemeza ko azabakemurira ikibazo cy’inkwi cyari kibabangamiye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera uko umwaka uje, bikaba biteganyijwe ko muri Mutarama 2021 abana bagera ku bihumbi 500 bazatangira ishuri.
Ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2020, muri gare ya Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye abantu bari bicaye, ariko nta cyizere cyo kubona imodoka kuko ingendo zari zahagaze ndetse ubona n’imiryango y’ahakatirwa amatike ahenshi ifunze. Byatumye rero barara batageze mu ngo iwabo ngo bizihirize Noheli hamwe n’imiryango yabo.
Mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo harimo kubakwa uruganda ruzakora insinga z’amashanyarazi, rukazuzura rutwaye asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Amenshi mu mashuri avuga ko afite ikibazo gikomeye cyo kwishyura fagitire y’amazi kuko amazi akoreshwa yiyongereye cyane kubera gukaraba kenshi hirindwa Covid-19, agasaba kugabanyirizwa igiciro kuri meterokibe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ahamya ko bitewe n’uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana na Covid-19, biruha amahirwe yo kuba rwahabwa urukingo rw’icyo cyorezo mu bihugu bya mbere byo ku mugabane wa Afurika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki, asanga nta muntu wagira icyo ahindura ku Kinyarwanda atabajije Abanyarwanda, hanyuma ngo ibyo ashaka gukora bigende neza.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko yafunze by’agateganyo amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) nyuma y’aho ikoreye igenzura igasanga hari ibyo atujuje, bikabangamira ireme ry’uburezi muri ayo mashuri.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kiratangaza ko cyongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa, kwishyura bikaba byemewe kugeza tariki 31 Werurwe 2021.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko imodoka zitwara abanyeshuri cyangwa izitwara abantu bakora hamwe, na zo zigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, zigatwara abantu kuri 50%.
Leta yashyizeho ikigega cya miliyari 200 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19, abacuruzi bagakangurirwa kukigana ngo bagurizwe kuko amafaranga agihari.
Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) gihamya ko CIMERWA Plc ihagaze neza ku Isoko ry’Imari n’imigabane nubwo imaze igihe gito iryinjiyemo.
Inama nkuru y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na kaminuza (HEC) yasohoye itangazo rihagarika amasomo ya nimugoroba mu mashuri makuru yose yo mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bikaba byatangiye kubahirizwa kuva ku itariki ya 15 Ukuboza 2020.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ruraburira abantu bafite imodoka zitagenewe gutwara abagenzi ariko zikabatwara, ko bahagurukiwe kuko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko, cyane ko batanubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.