Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19. Abayikize ni 86 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe baba 23,175. Abanduye bashya ni 74, abakirwaye bose hamwe ari 1,381 na ho abarembye ari batatu (3).
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 26 Mata abapolisi bafashe Nyandwi Hassan w’imyaka 40 na Ibisamaza Oscar w’imyaka 43, bafatiwe mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare mu Kagari ka Gacyamo. Bafashwe barimo guha ruswa umupolisi ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70 kugira ngo abahe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 27 Mata 2021, mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19. Abayikize ni 84 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe baba 23,089. Abanduye bashya ni 137, abakirwaye bose hamwe ni 1,394.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Buyoga, ku Cyumweru tariki ya 25 Mata yafashe Dusabimana Jean Marie Vianney w’imyaka 27, akekwaho gukwirakwiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 y’amiganano. Yafashwe ayajyanye mu iduka guhaha, bayamufatanye yavuze ko yayahawe n’uwitwa Sangwamariya Victor w’imyaka (…)
Kuri uyuwa 23 Mata 2021, igihugu cya Korea cyashyikirije u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo bizafasha gupima Covid-19 abantu 75,625.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu bane bari bafite imyenda ya caguwa, amabaro 15 n’imashini imwe idoda imyenda bya magendu, bakaba barafashwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Gatatu tariki 21 Mata 2021, mu Rwanda abantu 107 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 24,112. Abakize icyo cyorezo ni 19, abakirwaye ni 1,206.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19. Abayikize ni 152 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe baba 22,560. Abanduye bashya ni 71, abakirwaye bose hamwe ari 1,118.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare, ku wa mbere tariki ya 19 Mata yafashe abantu 4 bamaze kwiba ikizingo cy’insinga z’amashanyarazi zipima ibiro 40.
Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko mu Ntara y’Amajyepfo imibare y’abandura Covid-19 igize iminsi izamuka cyane, ku buryo iyo Ntara ubu yihariye 85% by’ubwandu bwose buri mu Rwanda.
Igihugu cy’u Bufaransa n’Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), bigiye gushyiraho umurwa mpuzamahanga w’urwo rurimi uzaba ufite icyicaro mu Bufaransa.
Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashyikirije Umwami Salman Bin Abdulaziz Al Saud, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Arabia Saudite, nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi.
Ku nkunga ya Leta y’igihugu cy’u Buhinde, u Rwanda muri iki gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, rwakiriye inkingo 50,000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca.
Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 kugeza ubu, akarere gafite abayanduye benshi ari aka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali gafite 3,891 naho agafite bake ni aka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba gafite 26.
Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rumaze igihe rwubakwa mu Karere ka Bugesera, rwitezweho gukemura ikibazo cy’amazi mu bice byayaburaga cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.
Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, akaba yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Imvura yaguye ejo ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021 mu masaha y’umugoroba yasenyeye abantu inangiza n’ibindi bikorwa byinshi mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ndetse no mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.
Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) cyatangiye gahunda yo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri, birimo mudasobwa 6,150 n’ibindi bigenewe abakora igenzura mu mashuri, abayobozi b’ibigo, abarimu ndetse n’ibyo mu byumba by’ikoranabuhanga ‘Smart Classrooms’, byo mu mashuri abanza (…)
Hashize igihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’abandura Covid-19, icyakora nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri iheruko, iyo gahunda irarangira kuri iki Cyumweru tariki 7 Gashyantare 2020, ejo abantu bakozongera kugenda muri Kigali.
Mu ijoro ryakeye mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Musasa Akagari ka Murambi, inkuba yakubise abana batatu bava inda imwe ibasanze mu nzu iwabo baryamye, umwe yitaba Imana abandi barahungabana.
Musenyeri mushya watowe wa Diyoseze ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, avuga ko mu mirimo mishya yashinzwe, iyogezabutumwa rishingiye ku buvandimwe ari ryo azakora.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umushoramari, Eric Duval, Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Groupe Duval cy’Abafaransa.
Amwe mu mashuri yigenga ntiyabashije kubaka ibyumba by’amashuri bishya, bituma abana bongera kwicara uko byari bisanzwe mbere y’uko amashuri ahagarara bitewe n’icyo cyorezo bityo guhana intera bacyirinda ntibikunde.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko u Rwanda rwatumije miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19 zihutirwa ku buryo zishobora kugera mu gihugu muri Gashyantare 2021.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yarahiriye kuyobora icyo gihugu, akaba yavuze ko azaba Perezida w’Abanyamerika bose.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uheruka gutorwa, Joe Biden, ararahirira kuyobora icyo gihugu kuri uyu wa 20 Mutarama 2021, bikaba biteganyijwe ko ahita yinjira mu biro bya Perezida ari byo byitwa White House. Ni na ho agomba gutura mu gihe cyose azaba akiyobora icyo gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga w’icyo gihugu, Sibusiso Moyo, yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko mu bushakashatsi giherutse gukora bwarangiye mu cyumweru gishize aho bapimye abantu Covid-19 batomboza, bwerekanye ko mu Mujyi wa Kigali abantu 12% banduye icyo cyorezo.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021, nibwo urubyiruko rwororera amafi mu kiyaga cya Muhazi rwageze aho bakorera uwo murimo rusanga amafi asaga ibihumbi bine (4,000) yahororerwaga areremba yapfuye.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abanyamaguru batandatu (6) bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda kuva ku itariki 4 kugeza kuri 14 Mutarama uyu mwaka.