Ku mugoroba wo ku itariki ya 04 Nyakanga 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge yafashe abasore n’inkumi 19 bari bateguye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo. Babiteguye barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 ahagana saa moya, abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi bafashe Rugwabiza Samuel w’imyaka 35 na Kwizera Fabrice w’imyaka 21, bakaba bafashwe barimo kugenda basaba abacuruzi gukinga bavuga ko bakora mu nzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa (…)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga muri sitasiyo ya Kiyumba, ku wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 yafashe bamwe mu bagize itsinda ryitwa ‘abanyogosi’ bari bamaze iminsi bavugwaho kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe cy’umushoramari. Bafatiwe mu Murenge wa Rongi mu Kagari ka Ruhango mu Mudugudu wa Muyebe ari naho (…)
Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, aho yari ahagarariye Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, mu munsi mukuru w’ubwigenge bw’icyo gihugu, mu ijambo rye akaba yagaragaje ko hari ikizere cyo gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze igihe (…)
Ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyamagabe bafashe umumotari witwa Bicamumpaka Jean Bosco, wari uhetse umugenzi utwaye urumogi rungana n’ibiro 11 n’udupfunyika twarwo 1,937. Umugenzi yacitse aracyarimo gushakishwa na ho umumotari arafatwa na moto ye.
Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane mu makinamico kuri Radio Rwanda ndetse no mu kwamamariza ibigo bitandukanye, yitabye Imana kuri uyu wa 30 Kamena 2021 azize uburwayi. Amakuru atangwa n’abo mu muryango we, avuga ko Mukeshabatware yari amaze iminsi arwaye, aho ngo ashobora kuba yazize indwara y’umutima, akaba yaguye mu (…)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasohoye itangazo rigaragaza ingengabihe y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazajya mu biruhuko, aba mbere bakazataha kuri uyu wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, iryo tangazo rikaba rireba abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rikubiyemo amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19, riravuga ko amashuri yose, harimo na za kaminuza afunzwe mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.
Ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, mu rugo rw’uwitwa Gasana Vincent utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Polisi yahafatiye abantu 6 bari mu bikorwa binyuranyijwe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuko bafashwe bari muri Sauna iba mu rugo rw’uwo muturage kandi bitemewe, hakaba hari n’abandi 13 bari (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, mu Rwanda abantu icyenda (9) bishwe na Covid-19. Abayanduye ni 741 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe baba 36,627. Abakize icyo cyorezo ni 113 bituma abamaze gukira bose hamwe baba 27,090. Abakirwaye ni 9,117 na ho abarembye ni 26 (…)
Ku Mugoroba wo ku ya 26 Kamena 2021, Ambasade y’u Rwanda mu Gihugu cya Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, by’umwihariko urubyiruko rwo mu bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau, bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyo gahunda yakozwe (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’undi umwe ufite ubwandu bwa Covid-19 wari muri resitora ifatanye n’iyo Sauna.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, mu Rwanda abantu barindwi (7) bishwe na Covid-19. Abayanduye ni 868 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe baba 35,886 mu gihe nta muntu wakize kuri uwo munsi. Abakirwaye ni 8,498 na ho abarembye ni 28 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Kuri uyu wa 26 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba yakiriwe na mugenzi we Perezida Félix Tshisekedi, bagirana ibiganiro ndetse banasura n’ahangijwe n’iruka rya Nyiragongo.
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (RWAFPU-2) basoje ubutumwa bari bamazemo igihe muri icyo gihugu. Abo bapolisi bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, nyuma yo gusoza inshingano z’akazi bari barahawe.
Ku wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, yafashe abantu bane bacyekwaho icyaha cyo gukwirakwiza urumogi mu baturage, ni urumogi rungana n’ibiro 20, bakaba bafashwe bagiye kurucuruza mu Murenge wa Kabarondo.
Umuryango Vivo Energy Rwanda watanze inkunga yawo ya buri mwaka ya 3,000,000 yo gufasha abanyeshuri 10 b’abahanga bo mu mashuri yisumbuye, baturuka mu miryango itifashije, igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021.
Uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yasabye gutandukana n’umugore wa mbere, Simone Gbagbo, akaba afashe icyo cyemezo nyuma y’iminsi mike afunguwe, aho yari amaze imyaka 10 afungiye i La Haye kubera ibibazo bya politiki.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, atangaza ko abantu bahinduye ingo zabo utubari na zo ziza gufungwa, kuko ari ukurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abaturarwanda kugira umuco wo kwipimisha Covid-19 bidasabye ko baba bafite impamvu runaka, kuko ari bwo abanduye icyo cyorezo bazamenyekana ari benshi bagafashwa.
Ange Kagame, umubyeyi umaze igihe gito yibarutse imfura ye, yeretse ababyeyi bimwe mu byabafasha kubaka ubwonko bw’abana babo kugira ngo bukure neza.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga bafunze by’agateganyo ‘Aiport Inn Motel’ iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, iyo Motel abayobozi bayo baracyekwaho gutorokesha umuntu wari uyicumbitsemo kandi afite ubwandu bwa Covid-19. Uwo (…)
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye n’inzego z’ibanze zikorera mu Murenge wa Kibirizi, bafatiye mu kabari abantu 19 barimo kunywa inzoga abandi bakina imikino y’amahirwe izwi nk’ikiryabarezi.
Bwimba Vianney ni umwe mu bantu bagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN, wagabye ibitero muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu mpera za 2018, araswa ukuguru bimuviramo ubumuga ku buryo ubu uwo musore agendera mu mbago, gusa ngo yizeye ubutabera.
Mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi yagaruye Amafaranga y’u Rwanda 2,477,000 yari yibwe umukozi w’uruganda rwa SKOL, ayo mafaranga bicyekwa ko yibwe n’umusore witwa Tuyisingize Pacifique w’imyaka 20, akaba yarafashwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage batanze amakuru y’aho yihishe.
Ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 mu masaha ya saa tatu, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe abantu bagera kuri 19 basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bari mu ishyamba ry’ahitwa Ikadeshi riherereye mu Mudugudu wa Nyirabadugu mu Kagari ka (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije imiryango y’umugore w’imyaka 57 witabye Imana i Rubavu n’umugabo w’imyaka 73 witabye Imana i Kigali, bakaba bazize Covid-19. MINISANTE yatangaje kandi ko ku wa Mbere tariki 14 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 42 bakize Covid-19, abayanduye ni 241 bituma umubare (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 227 bituma umubare w’abamaze kwandura bose uba 28.373, kuri uyu munsi nta muntu wakize icyo cyorezo. MINISANTE itangaza kandi ko abakirwaye ari 1,662 na ho abarembye bakaba icyenda (9)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 67 witabye Imana (ku Kamonyi) n’uw’umugabo w’imyaka 73 witabye Imana i Huye bazize Covid-19. Iyo Minisiteri yanatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 284 banduye Covid-19, bituma umubare w’abamaze kwandura (…)
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikaba yafatiwemo ibyemezo bijyanye no kwirinda Covid-19, birimo no kuba ingendo mu gihugu hose zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro.