Polisi y’u Rwanda ivuga ko bikomeje kugaragara ko hari abantu benshi badohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bityo ko ibihano byari bisanzwe bishobora kwiyongera niba batisubiyeho.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), kirakangurira abahinzi cyane cyane ab’ibigori ubu bigeze igihe cy’ibagara, ko babagaza ifumbire ya Ire (Urée) kuko ituma umusaruro wikuba kabiri cyangwa birenga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka gitangaza ko hari itegeko riri hafi gusohoka ryemerera abafite ubutaka bwagenewe ubuhinzi, kuba babugabanya uko babishaka bakabuhererekanya mu gihe mbere bitari byemewe.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rurashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda kubera uruhare ryagize mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, rigeza amakuru yo kucyirinda ku baturage kandi byihuse, bikaba byaratanze umusaruro mwiza.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko mu bigo bigera kuri 27 byavurirwagamo icyorezo cya Covid-19, bitandatu byonyine ubu ari byo bikorerwamo icyo gikorwa naho ibindi bikaba byarafunzwe.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangije igikorwa cyo gushyira utwuma tw’ikoranabuhanga (GPS) kuri zimwe mu nyamaswa mu rwego rwo gukomeza kumenya aho ziherereye, uko ubuzima bwazo buhagaze n’ibindi, hakaba haherewe ku nyamaswa nini.
Bimwe mu bigo by’amashuri bivuga ko bifite impungenge z’uburyo bizatunga abanyeshuri n’uko indi mirimo izakorwa mu gihe hari benshi bagiye ku ishuri batarishyuye amafaranga y’ishuri kandi ibyo bigo akenshi ari yo bikoresha mu buzima bwa buri munsi.
Koperative Umwalimu SACCO itangaza ko ibigo by’amashuri bitanu byonyine ari byo byamaze gufata inguzanyo y’ingoboka muri gahunda yiswe ‘Iramiro’, yashyizweho hagamijwe gufasha abarimu bo mu mashuri yigenga mu mibereho, mu gihe akazi kari karahagaze kubera Covid-19.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifurije ishya n’ihirwe Karidinali Antoine Kambanda, uherutse kuzamurwa mu ntera na Papa Francisco, akava ku kuba Musenyeri akagirwa Karidinali.
Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bihingwa mu Rwanda, ariko iyo itarinzwe indwara n’ibyonnyi bikunze kuyibasira ntitanga umusaruro mwiza.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB), gihamya ko hari abanyeshuri benshi bo mu mashuri yisumbuye batazi amahirwe yateganyirijwe abahitamo kwiga mu mashuri y’inderabarezi (TTC), kandi yaratangiye no gutangwa.
Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko ubusabe bw’u Rwanda bw’uko Pariki ya Mukura-Gishwati yashyirwa mu murage w’isi bwemewe, ubu ngo ikaba yemewe iyo Minisiteri ikavuga ko ari ikintu gikomeye ku gihugu.
Ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, Umuryango Imbuto Foundation wizihije isabukuru y’imyaka 15 umaze ufasha abana b’abakobwa ari bo Inkubito z’Icyeza, kwigirira icyize, bakiga bagatsinda kugira ngo bazagire ejo heza.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ibigo by’amashuri bitagombye kongera amafaranga byaka abanyeshuri bitabanje kugirana inama n’ababyeyi b’abana, ngo bumvikane ku cyakwiyongera bitewe n’ibikenerwa bitari bisanzwe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko umuco w’isuku muri uwo Mujyi watangiye kudohoka, bugatunga agatoki ahanini amashantiye y’ubwubatsi kuko ari ahantu henshi, gusa ngo hari n’ahandi hagaragara icyo kibazo cy’umwanda.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo n’abo mu zindi ntara bishimira kuba baratangiye kubona amafaranga, kubera akazi bakora mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga.
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo bategerezanyije amatsiko umuhanda wa kaburimbo ugiye kubakwa mu Karere kabo, ngo bakaba biteguye kuwubyaza umusaruro kuko ubuhahirane buziyongera.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, arakangurira abaturage gufata neza amashyamba yabo ari na yo agize igice kinini cy’amashyamba yose ari mu gihugu, kuko ubushakashatsi bwerekanye ko afashwe nabi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza, bavuga ko batajya barya imbuto kuko byabagoraga kubona ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa ngo batere, none icyo kibazo ngo kikaba kigiye gukemuka kuko hari umushinga ugiye kubaha ingemwe.
Leta y’u Rwanda ibicishije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), igiye gutangiza umushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, uzatwara agera kuri miliyari 31 na Miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bwAakarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, buvuga ko burimo kureba icyakorwa ngo abaturage bahinga mu ishyamba kimeza rya Kibirizi barikurwemo, risubiranywe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwasobanuye impamvu hari imihanda itanu yo Mujyi wa Kigali yazamuriwe ibiciro byo gutwara abagenzi, bitandukanye n’ahandi kuko ho byagabanyijwe ugereranyije n’ibyashyizweho muri Covid-19.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rutangaza ko gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali yiswe ‘Generation 2’, yagombaga gutangira muri Gicurasi uyu mwaka yadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 bituma idatangira gukoreshwa.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye impamvu ibiciro byo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange byagabanutse ariko ntibigere ku bya mbere ya Covid-19, ahanini ngo bikaba byatewe n’uko n’ubundi byari bigeze igihe cyo guhinduka.
Ingabire Joselyne ni umwana w’umukobwa wiga ibijyanye n’ubwubatsi (Civil Engineering) muri INES Ruhengeri, akavuga ko adatewe impungenge n’uko uwo mwuga urimo imirimo isaba ingufu ahubwo we ngo agashyira imbere ubwenge.
Inzego z’ubutabera zivuga ko hagiye gukoreshwa ibikomo by’ikoranabuhanga (bracelet électronique) ku bakurikiranyweho ibyaha cyangwa kuri bamwe mu bahawe ibihano aho kubafunga, hagamijwe kugabanya ubucucike mu magereza.
Umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) watangiye ubufatanye n’u Rwanda kugira ngo ururimi rw’Igifaransa ruhabwe umwanya munini mu mashuri bityo ruzamuke mu gihugu.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko bafite ubukene batewe n’uko batakoze nk’uko bikwiye mu gihe cya Covid-19, none ngo ubukene ntibuzatuma babasha kubona amafaranga y’ishuri n’ay’ibikoresho by’abana.
Kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ni uko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kongera gutwara abantu bicaye 100% mu gihe zari zimaze iminsi zitwara 50%.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), ari na cyo gifite mu nshingano imicungire y’ikimoteri cya Nduba cyakira imyanda yose yo muri Kigali, gitangaza ko hari ibyakozwe byatumye umunuko ugabanuka ndetse ko hari n’imishinga yo kuwuhaca burundu.