MENYA UMWANDITSI

  • Yafatiwe mu nzira ajyanye umurwayi wa Covid-19 i Huye atabyemerewe

    Yafatiwe mu nzira ajyanye umurwayi wa Covid-19 i Huye

    Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe Ndaberetse Thadée w’imyaka 50 utuye i Kigali, akaba yarafashwe akuye umukozi we mu rugo urwaye Covid-19, amujyanye mu Karere ka Huye aho uwo mukozi avuka.



  • Ababyeyi banduye Covid-19 bahamya ko igihe bari mu kato gihungabanya imibereho y

    Igihe cy’akato ku babyeyi banduye Covid-19 gihungabanya imibereho y’abana (Ubuhamya)

    Muri iki gihe imibare y’abandura Covid-19 yiyongereye cyane, hari ingo usanga ababyeyi bandura icyo cyorezo bakishyira mu kato. Ibi bihungabanya imibereho y’abana babo kuko batongera kwisanzura, ntibabone ibyo bakeneye nk’uko bisanzwe. Abana bagombye kubonerwa uko bitabwaho byihariye kugira ngo uburenganzira bwabo budahungabana.



  • Guma mu Rugo na Guma mu Karere byongerewe iminsi itanu (5)

    Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rirebana n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, rivuga ko gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twari tuyirimo, ndetse na Guma mu Karere ahasigaye byongerewe iminsi itanu (5), ni ukuvuga guhera ku itariki 27 kugeza ku itariki 31 Nyakanga 2021.



  • Polisi iraburira abakoresha nabi impushya bahabwa

    Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera Polisi yeretse itangazamakuru uwakoreshaga uruhushya yahawe na Polisi avana abantu mu Mujyi wa Kigali akabajyana mu Karere ka Bugesera.



  • Mu Rwanda mu minsi irindwi (7) ishize abantu 90 bishwe na #COVID19

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 9 bishwe na Covid-19, na ho mu minsi irindwi ishize (7) icyo cyorezo kikaba kimaze guhitana abantu 90. Iyo Minisiteri itangaza kandi ko kuri uwo munsi abantu 35 binjiye ibitaro, mu gihe mu minsi irindwi ishize abinjiye (…)



  • Minisitiri Munyangaju yifurije intsinzi abakinnyi b’u Rwanda bari i Tokyo

    Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yifuje intsinzi abakinnyi b’u Rwanda bitabiriye imikino Olempike ya 2021 ibera i Tokyo mu Buyapani.



  • Abapolisi 30 basoje amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), hasojwe amahugurwa y’abapolisi 30 bahugurwaga ku bijyanye no gucunga umutekano bifashishije za moto zabugenewe.



  • Perezida Kagamae avuga ko Covid-19 yahungabanyije imyigire

    Covid-19 yahungabanyije imyigire ku bana bose, by’umwihariko abakobwa - Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubuzima bwose bw’igihugu n’uburezi budasigaye ku bana bose, ariko by’umwihariko ku bana b’abakobwa.



  • Abantu 16 bafatiwe mu bucuruzi bw’urumogi n’inzoga zitemewe

    Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byayo bya buri munsi byo kurwanya no gufata abakora bakanacuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge, ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021 yafashe litiro 1,350 z’inzoga zitemewe n’ibiro 2 by’urumogi, byose bikaba byafatiwe mu Karere ka Huye, Nyamasheke na Rubavu.



  • Huye: Abantu 12 bafatiwe muri butike bayihinduye akabari

    Ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 ahagana saa mbiri z’ijoro, abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bafashe abantu 12 banywera inzoga muri butiki yahindutse akabari.



  • Ngororero: Yafatiwe mu cyuho acukura amabuye y’agaciro mu kirombe cy’abandi

    Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, yafashe Munyandera Jean Bosco w’imyaka 48, umwe mu bari bamaze iminsi bajya mu kirombe cya rwiyemezamirimo bagacukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.



  • Niyonsaba na Mbarushimana baracyekwaho guhuza umugambi wo gukora ibyangombwa bihimbano ngo bagurishe umutungo w

    Kigali: Polisi yafashe abari bagiye kwambura umuturage miliyoni 15 bamushutse

    Ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uwitwa Niyonsaba Marcel w’imyaka 40 na Mbarushimana Emmanuel w’imyaka 41, bakurikiranyweho kugerageza kugurisha ikibanza kirimo inzu y’umuturage, babikora mu buryo bw’ubwambuzi bushukana bakoresheje inyandiko mpimbano, uwari ugiye kukigura akaba (…)



  • Rubavu: Yafatanywe caguwa y’imyenda n’inkweto bya magendu

    Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU), kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, bafashe uwitwa Uwimaninyeretse Innocent w’imyaka 35, yafatanywe ibicuruzwa bya magendu ari byo ibitenge icyenda, imifuka 4 yuzuyemo imyenda ya caguwa n’umufuka wuzuyemo inkweto za caguwa.



  • Mu Rwanda abantu 3,104 bakingiwe Covid-19, abayikize ni 1,015

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 3,104 bakingiwe Covid-19. Abayikize ni 1,015 naho abantu icyenda (9) bitabye Imana. Abanduye ni 934 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe baba 50,742 naho abakirwaye ni 14,553 mu gihe abarembye ari 74 nk’uko (…)



  • Bafashwe bahinduye urugo akabari

    Gicumbi: 17 bafatiwe mu rugo rwahinduwe akabari banywa ‘dunda ubwonko’

    Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 ahagana saa tatu z’ijoro, abapolisi bakorera mu Karere ka Gicumbi muri sitasiyo ya Rutare bafatiye abantu 17 mu rugo rwa Ntezimana w’imyaka 37, utuye mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kiziba, Umudugudu wa Rwingwe.



  • Bahawe ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Musanze: Batatu muri 24 baherutse gufatirwa mu birori basanzwemo Covid-19

    Ku itariki ya 11 Nyakanga 2021 ni bwo abagore 24 bafatiwe mu rugo rwa Nyiramafaranga Epiphanie w’imyaka 52, abo bantu bakaba bari mu gikorwa cyo gutera inkunga umukobwa wa Nyiramafaranga witegura ubukwe muri Kanama uyu mwaka, nyuma bagiye gupimwa Covid-19, batatu muri bo bayibasanga.



  • #COVID19: Mu Rwanda abanduye bashya ni 772, abapfuye ni 22

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yatangaje ko ku wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 772 babasanzemo Covid-19, muri bo 251 bakaba babonetse i Kigali, byatumye abamaze kwandura bose hamwe baba 49,016. Yatangaje kandi ko abantu 22 bitabye Imana bazize icyo cyorezo, abakirwaye ni 15,078 naho abarembye (…)



  • Bamufatanye urumogi na mukorogo

    Rusizi: Yafashwe yinjizaga mu gihugu urumogi na mukorogo

    Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021, ahagana saa Cyenda z’amanywa, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafatanije n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe uwitwa Mutabazi Innocent w’imyaka 48, winjizaga urumogi, mukorogo n’ibindi bicuruzwa mu buryo butemewe.



  • #COVID-19: Mu Rwanda abakize ni 517, abanduye ni 577

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 517 bakize Covid-19, abayanduye bashya ni 577 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 48,244. MINISANTE yatangaje kandi ko abahitanywe n’icyo cyorezo ari icyenda (9), bituma abamaze gupfa bose baba 560. (…)



  • Abaturage bagomba kumenya gushungura amakuru abageraho bagahitamo abagirira akamaro

    Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gufasha abaturage gutandukanya amakuru y’ukuri, ibinyoma n’ibihuha

    Umuryango w’abanyamakuru baharanira iterambere rirambye (RJSD), urasaba abayobozi b’inzego z’ibanze barimo abayobozi b’uturere, imirenge n’utugari, gufasha abaturage gushungura amakuru abageraho anyuze mu bitangazamakuru bitandukanye harimo n’mbuga nkorambaga.



  • Umuhanzi Mazimpaka Cadet

    Umuhanzi Mazimpaka Cadet yisunze Gahongayire mu ndirimbo nshya yise “Ndi amahoro”

    Umuhanzi uhimbaza Imana, Mazimpaka Cadet, yahuje imbaraga na Gahongayire Aline basohora indirimbo bise “Ndi amahoro” ihumuriza abantu baca mu bikomeye, ko Uwiteka ari mu ruhande rwabo.



  • #COVID19: Abanduye bashya ni 830, abapfuye ni 17

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 830 babasanzemo Covid-19, muri bo 445 bakaba babonetse i Kigali. Yatangaje kandi ko abantu 17 bitabye Imana bazize icyo cyorezo, abakirwaye ni 15,110 naho abarembye ni 63 naho abakize ni 869 nk’uko imibare (…)



  • Abandi basirikare n’abapolisi berekeje muri Mozambique (Video)

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, ikindi cyiciro cy’abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda berekeje muri Mozambique, bakaba bagiye mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, imaze igihe kinini ifite ibibazo by’umutekano muke.



  • Nyanza: Abantu 19 bafashwe bashinze akabari mu ishyamba

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abayobozi mu nzego z’ibanze, bafashe abantu 41 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, muri bo harimo 19 bafatiwe mu ishyamba barahahinduye akabari, bakaba bafashwe ku ya 07 na tariki ya 08 Nyakanga 2021.



  • #COVID19: Mu Rwanda abakize ni 946, abanduye ni 887

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 946 bakize Covid-19, abayanduye ni 887 muri bo 386 bakaba babonetse i Kigali. Abantu 13 bitabye Imana, naho abarembye ni 68 nk’uko imibare yatangajwe na MINISANTE ibigaragaza. Abitabye Imana ni abagore batanu b’imyaka 86, (…)



  • DIGP Ops Felix Namuhoranye aha impanuro abo bapolisi

    DIGP Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi bagiye muri Mozambique

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021, ni bwo umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, yahaye impanuro abapolisi b’u Rwanda barenga 300 bagiye mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Mozambique.



  • Bamburaga abaturage biyita abasirikare

    Karongi: Polisi yafashe abantu babiri bamburaga abaturage biyita abasirikare

    Ku mugoroba wo ku itariki 06 Nyakanga 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Karongi bafashe uwitwa Niyoyita Jean Pierre w’imyaka 28 na Ntambara Fred w’imyaka 48, bakaba barafashwe bamaze kwambura abaturage Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 55, biyita abasirikare nyamara barirukanywe mu ngabo z’u Rwanda.



  • Amb. Théoneste Mutsindashyaka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Repubulika ya Congo

    Kuri uyu wa Kane taliki ya 08 Nyakanga 2021, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Congo i Brazzaville, Ambasaderi Théoneste Mutsindashyaka yashyikirije Perezida wa Republika ya Congo, Nyakubahwa Denis Sassou N’Guesso, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.



  • Huye: Batatu bafashwe bacyekwaho kwiba umuturage 300.000Frw bamaze kumusindisha

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze ibyumweru bibiri bashakishwa bacyekwaho kwiba umuturage Amafaranga y’u Rwanda 300,000 nyuma yo kumusindisha.



  • Mu rugo kwa Munyentwari ahasanzwe ayo mabuye y

    Ngororero: Babiri bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro

    Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021, yafashe Munyentwari Theophile w’imyaka 44 n’umukozi we Ntegeyimana Simeon w’imyaka 32, bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bafatirwa mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo.



Izindi nkuru: