MENYA UMWANDITSI

  • Perezida Kagame yanejejwe no gusubira muri Cuba nyuma y’imyaka 36

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko atewe ibyishimo no gusubira muri Cuba nyuma y’imyaka 36, aho yaherukaga mu masomo ya gisirikare, akaba asanga ari umwanya wo kwiyibutsa ibihe yagiriye muri icyo gihugu kiri hagati ya Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.



  • Gukomanya ibirahuri mbere yo gusangira bisobanura iki?

    Gukomannya ibirahuri, amacupa, ibikombe, cyangwa inkongoro mbere yo gusangira icyo kunywa, ni ibintu bihuriweho na benshi mu mico itandukanye, kandi ugasanga igisobanuro rusange nta kindi usibye kuba ari ikimenyetso cyo kwishimirana hagati y’abagiye gusangira.



  • Dore Abanyarwanda batanu bamaze kwegukana inkunga y’umuryango Alibaba wa Jack Ma

    Albert Munyabugingo, umwe mu bashinze ikigo VubaVuba gitanga serivisi zo kugeza amafunguro mu ngo, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo begukanye inkunga ingana na miliyoni 1,7$ (asaga miliyari 1,7FRW) binyuze mu mushinga Africa’s Business Heroes (ABH), uterwa inkunga n’umuryango Jack Ma Foundation and Alibaba Philanthropy.



  • Felicien Kabuga

    IBUKA irishyuza Kabuga impozamarira ya miliyari 50FRW

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rushobora kuburanisha Félicien Kabuga umwe mu bari ku isonga ryo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, urubanza rwe rukaba rwarasubitswe mu gihe kitazwi n’urwego rwasigaranye inshingano z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT).



  • Andrew Mitchell na HE Kagame Paul mu birori byo gutangiza umushinga

    U Bwongereza bugiye gutangiza imishinga ibiri y’uburezi mu Rwanda

    Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) ushinzwe Iterambere na Afurika Andrew Mitchell utegerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru, rwitezweho gushimangira umubano usanzwe uranga ibihugu byombi mu bikorwa by’ubufatanye mu iterambere.



  • Aline Gahongayire yasohoye indirimbo yise ‘Zahabu’

    Ubwo Yobu yari mu bigeragezo biremereye birimo gupfusha umugore, abana, amatungo ndetse no kurwara ibibembe umubiri wose, yarihebye ageze aho atumbira ijuru yuzura imbaraga zo kwizera.



  • Vanessa Paradis muri Joe le Taxi

    Menya inkomoko y’indirimbo ‘Joe le taxi’ ya Vanessa Paradis

    Joe, ni izina ry’umugore wari umushoferi wa tagisi i Paris mu Bufaransa, izina rye barigenderaho bahimba indirimbo Joe le taxi. Uwo mugore ariko ntakiri kuri iyi si, kuko yitabye Imana mu 2019 azize kanseri.



  • Umujyi wa Iten

    Kenya: Umunyarwanda yaguye mu mirwano yatewe no gufuha

    Mu mujyi wa Iten muri Kenya haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Rubayita Sirag bikekwa ko ari Umunyarwanda wari uzwi mu gusiganwa ku maguru, akaba yaguye mu bushyamirane bwatewe no gufuha hagati y’abantu batatu.



  • Mu 2019 Sherrie Silver yagizwe Umuvugizi wa IFAD, ushinzwe urubyiruko rwo mu cyaro

    Sherrie Silver arateganya kubaka ikigo giteza imbere impano mu Rwanda

    Umunyarwandakazi Sherrie Silver ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, wamamaye kubera kugira inzozi ngari kandi zikaza kuba impamo, avuga ko afite izindi nzozi zo gutangiza ikigo giteza imbere impano zitandukanye mu Rwanda, kandi akazabikora mu gihe kitageze ku myaka 10.



  • Masai Ujiri

    Masai Ujiri ni muntu ki

    Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa ufite intego yo guteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika muri basketball, ni Umunyakanada ukomoka ku mubyeyi w’Umunyanigeriya Michael Ujiri n’Umunyakenyakazi Paula Grace, bombi bafite ubwenegihugu bw’U Bwongereza.



  • Dore ibintu bitanu byo kuganiraho mbere yo kubana

    Iyo urukundo ruje muri gahunda z’umuntu, ibindi byose bisa n’ibisubitswe akigira mu yindi si, ibitekerezo byose bigahita byimukira ku wo akunda, agahora yumva nta kindi ashaka kumva usibye amagambo meza amwerekeyeho cyangwa amuturutseho.



  • Abakuru b

    Urutonde rw’abakuru b’ibihugu bato ku isi

    Mu bakuru b’ibihugu 10 bato mu myaka kugeza ubu, uruta abandi ni Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku myaka 46, umuto ni Ibrahim Traoré wa Burkina Faso ku myaka 35.



  • Amb. Vincent Karega

    U Rwanda rwanenze icyemezo cy’u Bubiligi cyo kwanga kwakira Ambasaderi Karega

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’u Bubiligi cyo kwanga Ambasaderi Vincent Karega nk’intumwa yo kuruhagararira muri icyo gihugu kibabaje kandi ko kinyuranyije n’umubano usanzwe uranga u Rwanda n’u Bubiligi.



  • Kugeza muri Kamena 2022, U Burusiya bwari ubwa mbere mu kohereza ingano nyinshi muri Afurika

    U Burusiya bushobora gusimbura Ukraine kohereza ingano muri Afurika – Putin

    Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin avuga ko igihugu cye gifite ubushobozi bwo gusimbura ingano zoherezwaga muri Afurika ziturutse muri Ukraine nyuma y’uko u Burusiya busheshe amasezerano yari agamije kubungabunga ubwikorezi bwazo mu Nyanja y’Umukara.



  • Ubushinwa bwavanyeho minisitiri w’ububanyi n’amahanga nyuma yo kuburirwa irengero

    Leta y’Ubushinwa yakuye Qin Gang ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga ataramara n’amezi arindwi agiye kuri uwo mwanyai.



  • Denis Sassou Nguesso 2023

    Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville ni muntu ki?

    Perezida wa Repubulika ya Congo, imenyerewe nka Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso, yayoboye igihugu mu bihe bibiri bitandukanye uhereye mu 1979 kugeza mu 1992 ubwo yatsindwaga amatora, akongera gufata ubutegetsi ku ngufu za gisirikare mu 1997.



  • Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse isomwa ry’urubanza rurebana n’uko RIB isaka

    Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse isomwa ry’urubanza ku kirego kirebana n’ububasha bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gukora amaperereza yo gusaka mu ngo no mu zindi nyubako nta mpushya zo gusaka zerekanywe.



  • Donald Trump ngo ashobora kurangiza intambara ya Ukraine mu masaha 24

    Nyuma yo kugaragaza ko yifuza kongera kwiyamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), Donald Trump yahishuye umugambi afite, ahamya ko ushobora kurangiza intambara y’u Burusiya na Ukraine mu masaha 24.



  • Kubyiringira amaso bishobora kuyateza uburwayi butandukanye

    Dore zimwe mu ngaruka zo kubyiringira amaso

    Kubyiringira cyangwa gukuba amaso ni ibintu bifatwa nk’ibisanzwe, igihe umuntu arimo kugerageza kwikiza ikimubangamiye mu jisho, ananiwe cyangwa afite ibitotsi. Nyamara impuguke mu miterere y’ijisho zivuga ko bishobora kwangiza ubuzima bwaryo, cyane cyane iyo bikorwa buri kanya kandi igihe kirekire.



  • Ubutabera bw’u Bufaransa bwaburijemo iseswa ry’iperereza ku bwicanyi bwa Bisesero

    Urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, muri iki cyumweru rwaburijemo iseswa ry’iperereza ku birego bishinja ingabo z’u Bufaransa, ko ntacyo zakoze ku bwicanyi bwo mu Bisesero mu mpera za Kamena 1994.



  • U Burusiya burashinja USA ko ifite umugambi wo kwanduza malariya abasirikare babwo

    Umusirikare ufite ipeti rya general mu ngabo z’u Burusiya yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zifite umugambi wo kunyanyagiza imibu itera malariya mu basirikare b’Abarusiya aho bari ku rugerero barwana na Ukraine.



  • Puderi yagenewe abana ikorwa n

    Uruganda rwa Johnson & Johnson ruravugwaho gucuruza muri Kenya puderi itera kanseri

    Ikigo kirengera inyungu z’abaguzi muri Kenya cyareze uruganda rw’Abanyamerika rukora puderi z’abana (Johnson & Johnson Services Inc) ko rwohereza puderi zitera kanseri muri Kenya.



  • Uko mbibona: Niba utaramenye ndi muzima ntuzanyiteho ntakiriho

    Maze igihe kitari kinini cyane ariko na none kitari gito kuri iyi si, ariko hari ibyo njya mbona bikanyobera. Umuntu agira atya akavuka atarabihisemo, akabyarwa n’ababyeyi atahisemo, akavukira mu gihugu atahisemo akaza ari igitsina atahisemo, akavuka ari umwera, umwirabura, umwarabu cyangwa uw’uruhu rujya gusa n’umuhondo (…)



  • Perezida Yoweri Kaguta Museveni

    Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni bamusanzemo COVID-19, ariko ngo nta bibazo by’ubuzima afite ndetse ngo akomeje imirimo ye nk’ibisanzwe mu gihe arimo kwitabwaho.



  • Gisimba Damas: Igitekerezo cyo kwita ku mpfubyi ngikomora kuri sogokuru

    Mutezintare Gisimba Damas watabarutse ku cyumweru tariki 04 Gicurasi 2023 azize uburwayi ku myaka 62; muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikigo cye Gisimba Memorial Center cyarokokeyemo abasaga 400 biganjemo abana.



  • Celine Dion yasubitse ibitaramo byose byo mu 2023-2024 kubera uburwayi budasanzwe

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu 26 Gicurasi, abateguraga ibitaramo by’umuhanzikazi Celine Dion yise ‘Courage World Tour’, bavuze ko ibitaramo byose byari birimo kugurirwa amatike ya 2023 na 2024 bisubitswe.



  • Fulgence Kayishema yatawe muri yombi nyuma y

    Fulgence Kayishema ushinjwa Jenoside yahinduranyije amazina inshuro enye

    Fulgence Kayishema, uheruka gutabwa muri yombi muri Afurika y’Epfo akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bantu bashakishwaga cyane kubera uruhurirane rw’ibyaha by’indegakamere ashinjwa gukora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.



  • Tina Turner n

    Umuhanzikazi Tina Turner yari muntu ki?

    Umuhanzikazi Tina Turner, ku mazina ye asanzwe nka Anna Mae Bullock; yavutse ku itariki 26 Ugushyingo 1939 mu mujyi wa Brownsville, Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



  • Jean Philippe Prosper ni we Muyobozi Mushya w

    BK Group Plc yashyizeho Umuyobozi Mushya w’Inama y’Ubutegetsi

    BK Group Plc yashyize Bwana Jean Philippe Prosper ku mwanya wa Perezida w’Inama y’Ubutegetsi. Gushyirwa kuri uwo mwanya bibaye nyuma y’umwanzuro w’Inama Rusange Ngarukamwaka y’Abanyamigabane bari mu Nama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc yabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 hakaba hasigaye ko byemezwa hakurikijwe amabwiriza (…)



  • Itegeko rihana abapfobya Jenoside rirakenewe aho ritari - Uhagarariye IBUKA mu Budage

    Abanyamuryango ba IBUKA, Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ishami ryo mu Budage n’inshuti zabo, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.



Izindi nkuru: