Hari ibiribwa by’ubwoko butandukanye bituma amenyo azamo utunyabuzima duterwa n’umwanda (bacteria), uko iminsi igenda ishira ugasanga amenyo yajeho ibintu bifashe bisa n’umuhondo bihereye ku ishinya.
Mu gihe kingana n’icyumweru, umubyeyi twahisemo kwita Uwimana (izina ritari irye ku bw’umutekano we), yafashwe ku ngufu n’agatsiko k’abicanyi b’interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamakuru ucukumbura akaba n’umwanditsi w’Umwongerezakazi, Linda Melvern, avuga ko abahakanyi bashaka guhindura Jenoside ingingo yo kugibwaho impaka, aho kuyifata nk’igikorwa nyakuri cyaranze amateka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko imibiri y’abishwe muri Jenoside yabonetse mu byobo biri ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), izashyingurwa mu cyubahiro ku itariki 8 Mata 2022 ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Mu buzima duhura na byinshi bishobora gutuma tutagera ku byo dukeneye, cyane cyane iyo ari ibyo dukeneye kuri bagenzi bacu duhurira mu buzima bwa buri munsi, kandi nyamara hari uburyo ushobora kwifashisha butagombera kuba waraminuje mu myitwarire ya muntu.
Abagiraneza b’abaherwe b’Abongereza beguriye uruganda rw’icyayi rwa Mulindi koperative ebyiri z’abahinzi bato, zifite abanyamuryango ibihumbi bitanu.
Amazina ye yose ni Volodymyr Ole-ksa-ndrovych Zelenskyy; yavutse ku itariki 25 Mutarama 1978, atangira kujya muri Politiki avuye mu mwuga wo gukina filime z’uruhererekane n’izo gusetsa, ubu akaba ari we Perezida wa gatandatu wa Ukraine guhera muri 2019.
Aba ni bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bamamaye kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoreye abaturage b’ibihugu byabo, n’abandi baranzwe n’ibikorwa bidasanzwe baba abakiri ku buyobozi n’abacyuye igihe.
Padiri Kabarira Viateur ni umwe mu bakirigitananga u Rwanda rutazigera rwibagirwa kubera ubuhanga no gushyenga cyane mu bihangano bye. Hari abajyaga bibwira ko yari umusaza rukukuri kubera ijwi rye, nyamara yaratabarutse ataragira imyaka 50 nk’uko byemezwa n’umwe mu bamukomotseho amaze kuva mu bupadiri.
Igifaransa n’Icyongereza ni zimwe mu ndimi zifite amagambo menshi zihuriyeho, haba mu myandikire no mu mvugo, ahanini kubera ko Icyongereza gifite amagambo abarirwa mu bihumbi 10 gikomora ku Gifaransa, n’andi menshi gikomora ku Kilatini, ururimi rufatwa nka se w’Igifaransa.
Umuyobozi wa Kherson, umwe mu mijyi ikomeye ya Ukraine yemeje ko abasirikare b’u Burusiya bigaruriye uwo mujyi w’ingenzi uri ku cyambu mu majyepfo ya Ukraine.
Umuhanzi Phocas FASHAHO yabaye umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi (1991-1992), nyuma aza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho yakoze kuri Radiyo Ijwi rya America VOA (1996 - 2007).
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine ari akaga kagwiriye umugabane w’u Burayi.
Mu gihe isi yose ihanze amaso u Burasirazuba bw’u Burayi, aho intambara ikomeje gututumba hagati y’u Burusiya na Ukraine, turagaruka ku mateka ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, umugabo uzwiho kutavugirwamo ku birebana n’umutekano w’igihugu cye.
Ushobora kuba utarigera uteka cyangwa uhekenya karoti utabanje kuzihata, kubera ko wasanze ariko abandi babigenza, nyamara igihu cya karoti nacyo ni ingirakamaro.
Ubutabera bwo mu Bufaransa bwatesheje agaciro ubujurire bwa nyuma, bwari bwatanzwe n’umuryango w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, basaba isubukurwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege yari arimo tariki 6 Mata 1994, akahasiga ubuzima.
Mukandengo Athanasie wamamaye cyane mu makinamico ni umwe mu batangiranye n’itorero Indamutsa ryo kuri Radiyo Rwanda ubwo ORINFOR yatangizaga gahunda y’amakinamico mu 1985, ariko we yari asanzwe ahakora kuva mu 1977 ashinzwe kugenzura ibinyura kuri radiyo (régisseur d’antenne).
Elizabeth II ni Umwamikazi wa kabiri w’Ubwami bw’u Bwongereza (United Kingdom), bugizwe n’ibihugu bine: England, Scotland, Wales na Northern Ireland.
Kode ikwereka amakuru yose arebana no kohereza abagukeneye ku wundi murongo: *#004#
Abantu benshi usanga bakunze gufata telefone zabo nk’ibikoresho byo kwirangaza, kandi nyamara ahubwo ari ibikoresho by’ingirakamaro bibitse amabanga, amafoto, amakuru arebana n’umutungo (amafaranga), n’ibindi byinshi bifite akamaro mu buzima bwa buri munsi. Muri make kwandarika telefone ntaho bitaniye na wawundi urata (...)
Umuhanzi Bureke Marcellin yavukiye muri Komini Cyungo mu Miyove ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, avuka ku mubyeyi w’umucuruzi wakoreraga hagati y’u Rwanda na Uganda ahagana mu 1950.
Rubayiza Julien ni umuhanzi akaba n’umucuranzi wabigize umwuga ariko ufite ubumuga bwo kutabona. Umwihariko we ni ugucuranga gitari mu manota yose ashoboka ku buryo iyo umureba cyangwa umwumva utahita wemera ko afite ubwo bumuga.
Yankurije Maria Goretti, mushiki wa nyakwigendera Ngarambe François, (umuhanzi waririmbaga indirimbo z’urukundo mu njyana ituje), avuga ko indirimbo yitwa ‘Tereza mwana nkunda’ ntaho ihuriye n’uwari warashakanye na nyakwigendera Gakuba Joseph na we wari umuhanzi (ni we waririmbye Iribagiza), akaba yari inshuti magara ya (...)
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’impuguke zo kuri kaminuza ya Imperial College London mu Bwongereza burerekana ko ubwirinzi karemano bw’umubiri w’umuntu ku bicurane bisanzwe bushobora no gufasha umuntu kutandura Covid-19.
Muri ibi bihe ikoranabuhanga rikomeje gukataza mu iterambere, ni na ko abagizi ba nabi barushaho kugenda biga amayeri yo kurikoresha mu bujura no mu bindi byaha.
Kazigira Adrien ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda rwo mu myaka itari iya vuba; ariko ntiyagize amahirwe yo kwamamara cyane nk’abandi bahanzi kuko abibangikanya n’akazi ko guhinga.
Imodoka ya Prado Land Cruiser igonze Camera yo ku muhanda (bakunze kwita Sophia) irayishwanyaguza iranarimbuka, imodoka na yo igarama mu muhanda, irangirika cyane.
Ibimenyetso (Emojis) bitandukanye bikoreshwa akenshi mu butumwa bugufi kuri telefone, bigira ibisobanuro binyuranye bitewe n’aho umuntu ari (igihugu), bityo rero ni ngombwa gushishoza mbere yo kubikoresha.
Gusarara bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Hari ibiterwa na ‘infections’ zizanwa n’ibicurane n’inkorora, hari ibiterwa no gusakuza cyane, icyo gihe bikaba bitavurwa na ‘antibiotics’.
Uko ibihe bihinduka ni nako abantu bahinduka. Bamwe mu banyamakuru ba Kigali Today Ltd ushobora kuba ujya ubumva ubu cyangwa ubazi ubu, cyangwa se ukaba utari ubazi. Ushobora no kuba ubazi kera ariko ubu ukaba udaheruka kubabona. Aya ni amwe mu mafoto yabo ya kera n’ay’ubu.