Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwiyemeje gukomeza akazi karwo, ko gutanga ubutabera nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA) Donald Trump, ashyize umukono ku iteka ryo gushyira ibihano ku bakozi barwo.
Nyuma y’ingirwa-mpinduramatwara yo mu 1959 yakurikiwe n’itanga ry’Umwami Mutara III Rudahigwa, igice kimwe cy’Abanyarwanda biyitaga rubanda nyamwinshi (Abahutu) badukiriye bagenzi babo b’Abatutsi (igice umwami yabarizwagamo), barabamenesha, baricwa, benshi bahunga igihugu, bigizwemo uruhare n’abakoloni b’Ababiligi.
I Los Angeles muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, hateye indi nkongi y’umuriro, ubuyobozi buvuga ko abantu barenga ibihumbi 31 bashobora gusabwa gukiza amagara yabo umwanya uwo ari wose.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Daniel Francisco Chapo uherutse gutorerwa kuyobora Mozambique. Perezida mushya ararahira kuri uyu wa gatatu.
Hari byinshi byaranze amateka bitazigera bisibangana mu mitwe y’Abanyarwanda, uhereye ku mwaduko w’abazungu mu 1894 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ihagarikwa ryayo mu 1994.
Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau ntiyariye amagambo, mu gushwishuriza Donald Trump wavuze ko azakoresha ingufu zishingiye ku bukungu kugira ngo yemeze Canada ko igomba kwiyunga kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) bikaba igihugu kimwe. Trudeau yavuze ko ibyo Trump arimo ari nko kwizera ko ushobora guteka ibuye (…)
Abo mu muryango wa Le Pen, wari umaze iminsi ari mu kigo cyita ku basheshe akanguhe, bavuze ko yashizemo umwuka kuri uyu wa kabiri aho yari akikijwe n’abo mu muryango we.
Umuyobozi mukuru mu mutwe wa Hamas yashyize ahagaragara urutonde ruriho amazina y’abantu 34 b’ingwate uwo mutwe wo muri Palestina uteganya kurekura mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano yo guhagarika imirwano na Israel.
Kuri uyu wa Mbere 06 Mutara, Visi-Perezida wa USA Kamala Harris imbere y’inteko ishinga amategeko (Congress), arayobora igikorwa cyo kwemeza ibyavuye mu matora ya perezida yo mu Gushyingo 2024, yatsinzwemo na Donald Trump.
Tariki 30 Ukuboza 2006 – 2024, imyaka 18 irashize Saddam Hussein wari Perezida wa Iraq yishwe anyonzwe (kunigishwa umugozi umanitse), nyuma yo gutabwa muri yombi n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) mu 2003, ashinjwa gutunga intwaro za kirimbuzi ariko bakaza gusanga ntazo.
Muri iyi isi tubayemo, aho duhozwa ku nkeke dusabwa kwihuta cyane mu byo dukora kugira ngo turusheho gutanga umusaruro no gukora byinshi, imitekerereze izwi nko ‘kwihuta gahoro’ ishobora kumvikana macuri.
Iyo aba akiriho, Musenyeri wa mbere wo mu Karere k’ibiyaga bigari, umunyarwanda Aloys Bigirumwami yari kuba afite imyaka 120. Icyakora n’ubwo yagiye, abakirisitu Gatorika n’abanyarwanda muri rusange bafite umurage yabasigiye.
Abagabo babiri batawe muri yombi muri Zambia bashinjwa ko ari abapfumu bahawe akazi ko gukorogera umukuru w’igihugu agahinduka ikiburaburyo
Abantu bane bishwe, abandi barenga 60 barakomera nyuma y’uko umuntu yaboneje imodoka mu kivunge cy’abantu bari bagiye guhaha ibya noheli mu isoko ryo mu mujyi wa Magdeburg uri mu Burasirazuba bw’Ubudage.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Malariya irakekwa kuba ari yo nyirabayazana y’icyorezo giherutse guhitana abantu barenga 80, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RDC, nk’uko byemejwe n’ikigo gishinzwe gukumira indwara ku mugabane wa Africa (Africa CDC).
Leta ya Niger iyobowe n’igisirikare yahagaritse gahunda za radiyo BBC, mu gihe cy’amezi atatu, igishinja gukwirakwiza amakuru atari yo kandi ashobora guhungabanya umudendezo w’abaturage akaba yanaca intege abasirikare barimo kurwanya ibyigomeke.
Béatrice Munyenyezi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, we n’abunganizi be Me Bruce Bikotwa na Me Félicien Gashema bakomeje kugaragaza ko hari ibyo urukiko rwisumbuye rwa Huye rwirengagije mu rubanza rwe rumukatira igifungo cya burundu.
Ikigo cy’u Rwanda cyita ku Buzima (RBC), mu mpera z’uku kwezi kwa cumi na kabiri kirateganya gushyira ahagaragara umuti uterwa mu rushinge ukarinda umuntu kwandura virusi itera SIDA, muri gahunda isanzwe ya RBC yo kurwanya icyorezo cya SIDA.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, ni umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataaha. Yavukiye mu buhungiro ku itariki 24 Mata, 1974 i Dar es Salaam muri Tanzania.
Mu gihe mu Ntara z’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba habonetse abantu batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishwe mu mezi ane gusa, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, haravugwa uwarokotse Jenoside umaze imyaka itatu atotezwa n’abaturanyi kandi ikibazo yarakigejeje mu buyobozi.
U Rwanda ruritegura kwakira Inteko Rusange Ngarukamwaka ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Abasiganwa mu Modoka (FIA), izabera rimwe n’Ibirori byo gutanga Ibihembo mu marushanwa azwi nka Grand Prix azabera i Kigali mu Kuboza 2024.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, yavuze ko afite gahunda yo kumvisha u Bushinwa, Mexico na Canada abishyiriraho imisoro mishya ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwe, kugira ngo abahatire gukumira abimukira n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byinjira muri USA.
Mu kiganiro aheruka kugeza ku ihuriro rya 17 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri ku wa 16 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwumviswe na buri wese.
Raporo ku iteganyagihe ryakozwe n’Ibigo Nyafurika birifite mu nshingano ICPAC na IGAD, irerekana ko ibihugu umunani byo mu Ihembe rya Afurika bizagwamo imvura nyinshi ku buryo budasanzwe.
Umugore wa Kizza Besigye umaze imyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi muri Uganda, yavuze ko umugabo we yashimutiwe muri Kenya, ubu akaba ari muri gereza ya gisirikare muri Uganda.
Mu gihe ubuzima bukomeje kumera nabi i Darfur mu majyaruguru ya Sudan, aho abantu babarirwa mu bihumbi 10 baheruka gukurwa mu byabo n’intambara bugarijwe n’inzara, ibikoni umunani bya rusange birimo gutanga igaburo kabiri ku munsi ku mpunzi ziri mu nkambi ya Zamzam, iri mu majyepfo ya Al-Fasher. Uyu mujyi umaze amezi urimo (…)
Amakuru yageze kuri Kigali Today kuri uyu wa Kabiri, arahamya ko abasore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa barekuwe.