MENYA UMWANDITSI

  • RwandAir igiye gutangira ingendo Kigali-London nta handi ihagaze

    Sosiyete y’Igihugu yo gutwara abagenzi mu ndege, RwandAir, iravuga ko guhera ku itariki 6 Ugushyingo 2022, izatangira gukorera ingendo hagati ya Kigali na London Heathrow nta handi ihagaze, muri gahunda yo gusubiza ibyifuzo by’abakiriya bayo.



  • Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya General

    Uganda: Gen Muhoozi yambuwe uburenganzira kuri Twitter

    Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, atazongera kugira ibitekerezo anyuza kuri Twitter birebana na gahunda za Guverinoma.



  • Niba ugenda mu ndege kenshi, dore bimwe mu byo ugomba kumenya (igice cya kabiri)

    Niba ari ubwa mbere ugiye gukora urugendo rwo mu ndege, cyangwa se n’iyo waba usanzwe ubimenyereye, hari ibintu bishobora kukubera urujijo cyangwa bikaba byatuma urugendo rwawe rutagenda neza, kubera ko nta kamenyero ubifitemo cyangwa utajyaga ubyitaho.



  • Tam Fum muri 2018 mu gitaramo cya Jazz Nyarwanda

    Umucuranzi Tam Fum yaje kwitabira igitaramo bise ‘Igisope Kinaguye’

    Umunye-Congo Kayenga Dembo Ibrahim uzwi ku izina rya Tam Fum, ni umucuranzi wo mu rwego mpuzamahanga wacuranganye n’abahanzi batandukanye mu Rwanda, by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ya Karemera Rodrigue yitwa ‘Indahiro’, kubera umurya wa gitari solo uteye ukwawo yashyizemo na n’ubu utajya upfa kwiganwa (...)



  • Iherezo ribabaje rya Nkomeje Landouard waririmbye ‘Urwibutso rw’Umutoni’

    Umuhanzi Nkomeje Landouard wanakoreraga Radiyo Rwanda (ORINFOR), yavukaga muri Komine Buringa, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.



  • Niba ugenda mu ndege kenshi, dore bimwe mu byo ugomba kumenya

    Niba uri mu bantu bakunze gukora ingendo zo mu ndege kenshi, hari ubumenyi rusange ugomba kugira bushobora kugufasha mu buzima busanzwe, hakaba n’ibindi bintu ubona buri munsi mu ndege ariko ukaba utari uzi impamvu yabyo.



  • Iyicarubozo riteye inkeke muri RDC – Raporo ya ONU

    Raporo yasohowe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yagaragaje ko abasaga 3,600 bakorewe iyicarubozo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati y’umwaka wa 2019 na 2022.



  • RDC: Ingabo z’igihugu zataye muri yombi umuyobozi w’aba Mai Mai

    Radio Televiziyo y’igihugu (RTNC) muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko abasirikare ba Leta bataye muri yombi umuyobozi w’abagizi ba nabi biyise aba Mai Mai, ndetse bamwerekana mu ruhame imbere y’abaturage.



  • Imibiri 315 y

    UN na Amerika byongeye gusaba ko abakoze Jenoside bakidegembya bafatwa

    Umuryango w’Abibumbye (UN) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), byongeye gusaba ko hashyirwa imbaraga mu gushakisha no guta muri yombi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bagashyikirizwa ubutabera.



  • Francine Munyaneza washinze Munyax Eco Company

    Umunyarwanda muri 15 bageze muri ½ cy’amarushanwa y’igihembo cya Jack Ma

    Amarushanwa ya Africa’s Business Heroes (ABH) mu mwaka wa 2022, ageze muri kimwe cya kabiri aho Umunyarwanda umwe ari muri 15 batoranyijwe mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.



  • Dore ibiribwa 10 wafata igihe wiyemeje kureka inzoga

    Kwiyemeza kureka kunywa inzoga zisembuye ni kimwe mu bintu bikomerera abantu benshi, cyane cyane iyo umuntu yahindutse imbata y’ibisindisha.



  • Kabuga Félicien

    Urubanza rwa Kabuga Félicien ruratangira kuri uyu wa Kane

    Kabuga Félicien ukekwaho gutera inkunga no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azatangira kuburanishwa ku wa Kane tariki 29 Nzeri 2022 i La Haye mu Buholandi, nk’uko byemejwe n’urwego rwasigaranye inshingano z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT).



  • Urukerereza

    Umwana wa Kabanyana waririmbye mu Rukerereza arifuza guhabwa uburenganzira ku bihangano bya nyina

    Murekatete Alphonsine w’imyaka 33, akaba umukobwa wa Kabanyana Liberatha wahimbye indirimbo zitandukanye mu itorero Urukerereza, arasaba ko umubyeyi we yajya ahabwa icyubahiro akwiye kandi akibukwa nk’umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu ndirimbo z’umuco nyarwanda.



  • Uganda: Ebola ikomeje gufata indi ntera

    Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yavuze ko habonetse abandi bantu 34 banduye icyorezo cya Ebola, kandi ngo ishobora kuba imaze guhitana abantu 21.



  • Minisitiri w

    Ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda burimo kubyutsa umutwe – Minisitiri Ngabitsinze

    Icyorezo cya Covid-19, ibibazo bya politiki n’umutekano hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, biri mu by’ibanze byabangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nk’uko byemezwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean-Chrysostome, ibintu bitangiye gusubira mu buryo.



  • Ikigega BDF kigiye guhagarika ishoramari nterankunga ku mishinga mito n’iciriritse

    Ubuyobozi bw’ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere (BDF) bwatangaje ko bugiye guhagarika ishoramari nterankunga ku mishinga mito n’iciriritse (SMEs) nyuma yo gusanga ubwo buryo butarimo gutanga umusaruro neza.



  • Icyorezo cya Ebola cyongeye kuvugwa muri Uganda

    Muri Uganda habonetse ubwandu bushya bwa Ebola

    Abayobozi bashinzwe ubuzima muri Uganda, kuri uyu wa kabiri batangaje ko hari umugabo w’imyaka 24 wishwe n’icyorezo cya Ebola mu murwa mukuru Kampala.



  • Felix Nshimyumurenyi

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Imiturire aritaba urukiko kuri uyu wa kabiri

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, ruratangira kuburanisha Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imiturire (RHA), Felix Nshimyumurenyi na mugenzi we Felix Emile Mugisha, ku byaha bya ruswa bakekwaho.



  • Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yari muntu ki?

    Amazina yose y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II ni Elizabeth Alexandra Mary, yavutse ku itariki 21 Mata 1926 atanga ku itariki 8 Nzeri 2022. Usibye kuba umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza, yari n’umwamikazi w’ibihugu 14 bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza mu muryango wa Commonwealth, birimo igihugu kitwa Antigua and (...)



  • Dore ibintu 10 by’ingirakamaro ku buzima bw’imodoka yawe

    Kumenya ibigize imodoka yawe n’uburyo bikora ntabwo ari ibintu bigoye, kubera ko imodoka nshya zose ziba zifite udutabo twanditsemo ibisobanuro by’uko iteye, uko ikora n’uko igomba kwitabwaho. Ariko se wari uzi ko hari ibindi bintu by’ingenzi cyangwa udukoryo ukeneye kumenya ku modoka yawe kandi bidafite aho byanditse?



  • Abapilote basinziriye bari mu kirere indege irenga ikibuga

    Abapilote babiri b’indenge ya Ethiopian Airlines basinziriye indege iri muri metero 11,000 mu kirere, bituma barenga intera y’umuhanda bagombaga kugwaho, ariko aho bakangukiye babasha kumanura indege nta mpanuka ibaye.



  • Félicien Kabuga

    IBUKA yakiriye neza icyemezo cyo gutangira urubanza rwa Kabuga

    Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakiriye neza icyemezo cyo gutangira ku itariki 29 Nzeri 2022, urubanza rwa Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.



  • RDC: Abasirikare ba MONUSCO bavuye mu mujyi wa Butembo

    Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO), zavuye mu mujyi wa Butembo nyuma y’imyigaragambyo simusiga yabaye mu kwezi gushize, abaturage basaba ko zihambira utwazo kubera ko zananiwe guhosha ubugizi bwa nabi bukorwa n’inyeshyamba.



  • Dore imirimo 8 idasanzwe ariko ihemba neza

    Ese iyo ubyutse ugiye ku kazi buri gitondo wumva wishimye? Wumva se ufite amatsiko y’icyo umunsi mushya utangiye uguhishiye, ukumva ufite amashyushyu yo gutangira kusa ikivi cyawe utazuyaje?



  • Babonye urubyaro nyuma y’imyaka 16 bashakanye

    Hategekimana Thomas, umwe mu batangiranye na Korali Abagenzi yo ku Muhima mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ni we ugaragara bwa mbere mu mashusho yo kuri televiziyo mu ndirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Ni iki watanze mwana wa Adamu’.



  • Papa Francis mu mwambaro w

    Canada: Papa Francis yasabye imbabazi abasangwabutaka bahemukiwe n’Abakirisitu

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis, mu ruzinduko yagiriye muri Canada ku wa mbere w’iki cyumweru, yasabiye imbabazi ibikorwa by’ubunyamaswa benshi mu bakirisitu bakoreraga abana bigaga bacumbikiwe ku mashuri y’abasangwabutaka.



  • RDC: Dore impamvu ibitero kuri MONUSCO bishobora guteza indi midugararo

    Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), bafite impungenge ko ibitero byo kwamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN), zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu (MONUSCO), bishobora guteza indi midugararo mu gihugu no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.



  • Kenya: Abantu 30 baguye mu mpanuka ya bisi

    Abantu 30 bahitanywe n’impanuka muri Kenya, ubwo bisi barimo yataga umuhanda igeze ku kiraro ikagwa mu mugezi uri muri metero 40 uvuye ku kiraro.



  • Ernest Mugisha

    Umunyarwanda muri 50 bahatanira Amadolari 100,000

    Ernest Mugisha, umunyeshuri w’Umunyarwanda w’imyaka 22 wiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi bwita ku Bidukikije (RICA), ni umwe mu bantu 50 bashyizwe ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Chegg.org (Global Student Prize) cya 2022, gihwanye n’ibihumbi 100 by’Amadolari.



  • Dore bimwe mu birango by’imodoka n’ibisobanuro byabyo

    Abantu benshi bamenya ubwoko bw’imodoka bitabagoye iyo babonye ibirango byazo, ariko se ni bangahe baba bazi ibisobanuro biri inyuma y’amazina n’ibirango byazo?



Izindi nkuru: