Abapilote babiri b’indenge ya Ethiopian Airlines basinziriye indege iri muri metero 11,000 mu kirere, bituma barenga intera y’umuhanda bagombaga kugwaho, ariko aho bakangukiye babasha kumanura indege nta mpanuka ibaye.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakiriye neza icyemezo cyo gutangira ku itariki 29 Nzeri 2022, urubanza rwa Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO), zavuye mu mujyi wa Butembo nyuma y’imyigaragambyo simusiga yabaye mu kwezi gushize, abaturage basaba ko zihambira utwazo kubera ko zananiwe guhosha ubugizi bwa nabi bukorwa n’inyeshyamba.
Ese iyo ubyutse ugiye ku kazi buri gitondo wumva wishimye? Wumva se ufite amatsiko y’icyo umunsi mushya utangiye uguhishiye, ukumva ufite amashyushyu yo gutangira kusa ikivi cyawe utazuyaje?
Hategekimana Thomas, umwe mu batangiranye na Korali Abagenzi yo ku Muhima mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ni we ugaragara bwa mbere mu mashusho yo kuri televiziyo mu ndirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Ni iki watanze mwana wa Adamu’.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis, mu ruzinduko yagiriye muri Canada ku wa mbere w’iki cyumweru, yasabiye imbabazi ibikorwa by’ubunyamaswa benshi mu bakirisitu bakoreraga abana bigaga bacumbikiwe ku mashuri y’abasangwabutaka.
Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), bafite impungenge ko ibitero byo kwamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN), zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu (MONUSCO), bishobora guteza indi midugararo mu gihugu no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Abantu 30 bahitanywe n’impanuka muri Kenya, ubwo bisi barimo yataga umuhanda igeze ku kiraro ikagwa mu mugezi uri muri metero 40 uvuye ku kiraro.
Ernest Mugisha, umunyeshuri w’Umunyarwanda w’imyaka 22 wiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi bwita ku Bidukikije (RICA), ni umwe mu bantu 50 bashyizwe ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Chegg.org (Global Student Prize) cya 2022, gihwanye n’ibihumbi 100 by’Amadolari.
Abantu benshi bamenya ubwoko bw’imodoka bitabagoye iyo babonye ibirango byazo, ariko se ni bangahe baba bazi ibisobanuro biri inyuma y’amazina n’ibirango byazo?
Urukiko rwo muri Suwede (Sweden) ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, rwahanishije igifungo cya burundu no kugarurwa mu Rwanda, Uwizeye Jean nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we. Uwizeye w’imyaka 38, yatawe muri yombi mu Gushyingo 2021 nyuma y’uko we ubwe yari amaze gutanga amakuru ku rupfu rw’umugore we mu gace (…)
Igihe gushishikariza Abahutu gukora Jenoside byageraga muri Perefegitura ya Gikongoro, ari na cyo gihe ubwicanyi bwatangiraga hirya no hino muri ako gace, Abatutsi benshi bahungiye kuri Musenyeri wa kiliziya Gatolika bizeye ko azakoresha ububasha bwe akabarinda.
Dr Didas Kayihura Muganga wagizwe Umuyobozi Mukuru mushya w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development).
Fred Gisa Rwigema yavutse ku itariki 10 Mata 1957, avukira ahahoze ari muri perefegitura ya Gitarama mu Majyepfo y’u Rwanda, ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga.
Nyuma y’irangizwa ry’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwo mu Bufaransa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ubutabera bw’u Bufaransa kubyutsa urubanza rwa Wenceslas Munyeshyaka, wari umupadiri wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Abaganga bo muri Turukiya (Turkey), batunguwe no kubaga umuntu wababaraga mu nda cyane bakamusangamo ibiceri, imisumari, amabuye n’ibice by’ibirahuri.
Raporo iteganya ibiri imbere yashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa mbere, irerekana ko abatuye isi bazagera kuri miliyari 8 ku itariki 15 Ugushyingo 2022, mu gihe Ubuhinde buzaba bwaraciye ku Bushinwa nk’igihugu gituwe cyane kurusha ibindi ku Isi muri 2023.
Ubutabera bw’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gukoresha abacamanza n’abanditsi b’inkiko, bakorera ku masezerano kugira ngo bafashe mu kurangiza imanza zabaye umurundo mu nkiko.
Leta y’u Rwanda yavanyeho impushya z’inzira zisanzwe (Passports) izisimbuza iz’ikoranabuhanga (e-Passports), zikoreshwa mu bihugu byose biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Tariki 4 Nyakanga 1994, imyaka 28 irashize ubwo Ingabo za RPF Inkotanyi zatsimburaga iza Leta yakoze Jenoside (FAR) mu Mujyi wa Kigali, umurwa mukuru ukajya mu maboko y’abasirikare b’Inkotanyi (RPA).
Guverineri Bello Matawalle w’Intara ya Zamfara muri Nigeria, yategetse ko abaturage bahabwa impushya zo gutunga imbunda kugira ngo batangire kwirindira umutekano ukomeje kubangamirwa n’imitwe yitwara gisirikare, mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya no gutsimbura abagizi ba nabi bakomeje kwica no gushimuta abaturage, (…)
Nyuma y’ishyirwaho ry’umuyobozi mushya wa (IRMCT), Urwego Rwasigaranye Inshingano z’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (ICTR), abaharanira uburenganzira bwa muntu bongeye gutanga icyifuzo gisaba ko amakuru afatika ari mu bushyinguranyandiko bwa ICTR yoherezwa mu Rwanda.
Umuririmbyi R. Kelly kuri uyu wa Gatatu ni bwo aza gukatirwa igifugo kiri hejuru y’imyaka 10, nyuma y’amezi icyenda ahamwe n’ibyaha byo gusambanya abagore n’abana ku gahato.
Ikipe nkuru y’umukino w’amagare yo muri Israel (Israel-Premier Tech Cycling), irimo gushakisha inkunga yo kubaka ishuri ry’umukino wo gusiganwa ku magare, ryo mu rwego rwo hejuru mu Karere Bugesera.
Gutwara imodoka bisaba ubwitonzi, ukamenya ko umuhanda utawurimo wenyine, ari yo mpamvu ukwiye kugira ibyo witwararika kugira ngo wirinde impanuka.
Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyigenga cyitwa Novaya Gazeta cyo mu Burusiya, Dmitry Muratov, yateje cyamunara umudari w’igihembo cyitiriwe Nobel aheruka kwegukana, awugurisha kuri miliyoni 103.5 z’Amadolari.
Leta ya Canada ifite gahunda yo gufungura ibiro by’uzayihagararira mu Rwanda, nk’imwe mu nzira zo kwagura umubano w’icyo gihugu n’amahanga, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Mélanie Joly.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ategerejwe mu Rwanda hamwe n’intumwa zije kwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Commonwealth i Kigali.
Tariki 17 Mutarama1961, Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo, nyakwigendera Patrice Emery Lumumba, yiciwe mu Ntara ya Katanga ari hamwe na bagenzi be Joseph Okito na Maurice Mpolo bafatanyije urugamba rwo guharanira ubwigenge.
Simon Cowell ni Umwongereza wamamaye mu biganiro bishakisha abantu bafite impano zitarajya ahagaragara, bagakora amarushanwa utsinze agahabwa igihembo cyo kumufasha guteza imbere impano ye.