Iyo imvura irimo kugwa umuntu aryamye haba ari ninjoro cyangwa ari ku manywa ku buryo urusaku cyangwa ijwi ry’imvura rikugeraho, usanga abantu benshi bagubwa neza no kuryumva, ndetse bamwe bigatuma babasha gusinzira bitabagoye, bitandukanye n’igihe barimo kumva andi majwi asakuza.
Inyanya ubusanzwe ni ikiribwa cy’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu by’umwihariko kuko kiri mu cyiciro cy’ibirinda indwara, ibigabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye, zirimo ifata udusabo tw’intangagabo (prostate), diyabete n’umutima.
Hari ibintu bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, urugero nk’ibinyobwa, ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi, bifite amazina mu zindi ndimi ariko ugasanga Ikinyarwanda cyarayafashe nk’amazina y’ihame no ku bindi bisa nabyo kabone n’iyo byaba bifite amazina yabyo bwite.
Hari siporo zitandukanye abantu bakora kugira ngo bakomeze kugira ubuzima buzira umuze, abandi bagakora iz’umwuga nk’akazi kababeshejeho, ariko hari indi siporo yoroshye kandi ifitiye akamaro kanini abayikora itanagombera ibikoresho runaka. Iyo nta yindi ni siporo yo KUGENDA.
Raporo iri ku rubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/HWO), ivuga ko abantu barenga 166.000 bishwe n’ubushyuhe bukabije hagati ya 1998 – 2017
Uburyo imbwa zizunguza umurizo bushobora kugira ibisobanuro bitandukanye. Mu gihe injangwe zigaragaza uko zimerewe zikoresheje uburyo bwo guhirita, imbwa zo zibanda cyane ku gukoresha umubiri wazo nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Psychology Today.
Urubuga Quora.com ruvuga ko kwitiranya ijambo avocat nk’urubuto na avocat nk’umunyamategeko bikomoka ku ikosa ryakozwe n’Icyongereza cyo ha mbere mu gihe cyo gutiririkanya amagambo.
Umuhanzi Bob Marley, abenshi mu bamumenye bamuzi nk’umugabo wazamuye injyana ya Reggae akayigeza ku rwego mpuzamahanga, abandi bakamufata nk’umuntu wagenderaga ku myemerere ya Rastafarianism ifite inkomoko ku ngoma y’Umwami Haile Selassie wa Ethiopia.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Joe Biden, yasubije abamaze iminsi bavuga ko bahangayikishijwe n’imyaka ye, abwira abamushyigikiye mu ijambo rikakaye ko yizeye indi ntsinzi mu matora yo mu Gushyingo. Ni nyuma y’ikiganirompaka cyatumye benshi bicuza impamvu yongeye kwiyamamaza mu izina ry’aba demukarate (…)
Kuva u Rwanda rwabaho hari byinshi byakozwe bigana ku iterambere mu byiciro binyuranye by’ubuzima. N’ubwo tutavuga ko byari biri ku rwego rwo hejuru, ariko byatwaraga imbaraga igihugu n’abanyarwanda. Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, igihugu cyahise gisubira hasi kuko cyabuze abantu ndetse n’ibikorwa remezo birangirika. Muri (…)
Mu gihe kitageze ku kwezi, Abanyarwanda bazaba babukereye kwihitiramo Umukuru w’Igihugu uzayobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, kuri uyu wa Kabiri 18 Kamena yahererekanyije ububasha na Alfred Gasana wari Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu.
Umupilote w’icyogajuru Apollo 8, Bill Anders, wafashe amafoto yamamaye cyane ari mu isanzure, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko aguye mu mpanuka y’indege.
Inama y’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Howard University ifite inkomoko ku mateka y’abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC, yambuye umuhanzi w’injyana ya hip-hop Sean "Diddy" Combs impamyabumemyi y’icyubahiro yari yaramugeneye mu 2014.
Abantu bitwaje intwaro bishe umuyobozi w’umujyi w’umugore muri Mexico, nyuma y’amasaha macye igihugu kiri mu birori by’intsinzi ya Claudia Sheinbaum nk’umugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu.
Police ya Uganda yataye muri yombi uwitwa Kwizera Désiré n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga akazi ko mu rugo i Kabale muri Uganda bakekwaho kwica uwari shebuja.
Umuherwe ukora mu bijyanye n’itangazamakuru Rupert Murdoch yarongoye ku nshuro ya gatanu mu bukwe bwabereye mu busitani bwe bwo muri California kuwa Gatandatu 01 Kamena.
Donald Trump yateje impagarara nyuma yo guhamwa n’ibyaha 34 byo gukoresha inyandiko mpimbano mu bucuruzi, mu rubanza rw’amateka rwaberaga i New York.
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi, kuwa Kabiri 28 Gicurasi yahinduye guverinoma yinjizamo abaminisitiri bashya abandi bahindurirwa imirimo.
Ubutabera bwo muri Kenya kuri uyu wa Kabiri bwatangiye kwakira ibirego bishinja ingabo z’u Bwongereza zikambitse muri icyo gihugu bwigeze gukoroniza.
Ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, Abahagarariye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) batoye abayobozi bashya, Sheikh Mussa Sindayigaya aba ari we ugirirwa icyizere cyo kuba Mufti mushya w’u Rwanda mu matora yabaye ari we mukandida wenyine.
Perezida wa Repubulika ya Czech Petr Pavel yajyanywe kwa muganga nyuma yo kugushwa na moto yari atwaye ari mu isiganwa arakomereka, nk’uko byemejwe n’abashinzwe itangazamakuru mu biro bye.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 bwasabiye Barikana Eugène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishingamategeko, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo.
Umunyamerika w’umwirabura witwa Ed Dwight wari umaze imyaka 63 ategereje kwemererwa kujya mu isanzure, ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi inzozi ze zabaye impamo abasha kurigeramo ari mu cyogajuru kitwa Blue Origin.
Amezi ya Kamena (6), Nyakanga (7) na Kanama (8) ni amezi ashyuha cyane kubera izuba ryinshi mu gihe kizwi nk’Impeshyi mu mvugo y’abahinzi. Ni igihe usanga abantu babura amahoro kubera ubushyuhe burenze urugero byagera ninjoro ho bikaba ibindi bindi.
Umunyakenya wagombaga guhanishwa igihano cy’urupfu muri Arabiya Sawudite (Saudi Arabia), yari agiye kwicwa, bihagarikwa ku munota wa nyuma kubera ubukangurambaga bwo mu rwego rwo hejuru burimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bumutabariza.
Umuhanzi Birori Phénéas, ni we wahimbye indirimbo yitwa ‘Guhinga birananiye’ bamwe bari bazi ko yitwa ‘Indayi ndayi, ndayi, nda ti, ti, ti…’ ubwo yigaga muri Collège Officiel de Kigali (COK), ishuri ryari rifite Orchestre y’abanyeshuri baririmbye indirimbo zanyuze benshi mu gihe cyabo (1972 - 1978).
Nyakwigendera Niyigaba Vincent wamenyekanye mu ndirimbo bakunze kwita iza ‘buracyeye’ cyane cyane Izuba rirarenze, Nyaruka nyarukirayo, Nkubwire iki na Yanze gutaha mbigire nte? Ni umwe mu bahanzi bo hambere bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uretse kuba zirinda amaso kwangizwa n’imirasire y’izuba, indorerwamo z’izuba abandi bita anti-soleil cyangwa sunglasses ni kimwe mu byo abantu bambara bagamije kugaragara neza mu isura.
Mu ntangiriro z’itangazamakuru ry’u Rwanda, harimo igitangazamakuru cyigenga cyabayeho mu gihe cy’ubukoroni, ubwo Kiliziya Gatolika yari iri mu nkubiri yo kwamamaza ivanjili. Icyo gihe ni bwo habayeho ikinyamakuru cyitwaga Kinyamateka mu 1933 na Dialogue mu 1967 byari bifite umurongo ushingiye ku kwamamaza gahunda za Kiliziya.