Mukabaranga Gerturde w’imyaka 59 wamenyekanye ahagana mu 1991 akiri mu mwuga w’ubuhanzi, ni we wahimbye indirimbo yitwa Urabeho uwo nkunda n’iyitwa ‘Igitaramo’ aho agira ati ‘Iki gitaramo cy’abakuru n’abato, twateraniye aha ngo twishimane...’, ariko iyi by’umwihariko yari igiye kumukoraho habura gato.
Abantu bavutse ku itariki 29 Gashyantare, ntibagira amahirwe yo kwizihiza umunsi w’amavuko buri mwaka nk’abandi kubera ko iyo tariki ibaho rimwe mu myaka ine, bigatuma umwaka bawita ‘Umwaka Utaruka’, ‘Umunsi Utaruka’, n’abavutse kuri uwo munsi bakabita ‘Abatarutsi’ biva ku nshinga Gutaruka.
Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyiraho urukiko rudasanzwe ruzajya rufasha impunzi n’abimukira mu manza n’ibindi bibazo byo mu butabera.
Nyakwigendera Randeresi Landouard waririmbye ‘Karoli Nkunda’, indirimbo benshi bakunze kwita ‘Karoli nshuti yanjye y’amagara’, ni umwe mu bahanzi bo hambere bigiye gucuranga mu kigo cyitaga ku bafite ubumuga cya Gatagara, ahahoze ari muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Nyanza.
Umusaza Ngombwa Timothée wahimbye indirimbo zirenga 100 zirimo izagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu nka Ziravumera, Ziganjamarembo, n’izindi, yatangarije Kigali Today ko nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye, ubu noneho aje guhagarara ku bihangano bye byitirirwa abandi bahanzi.
Muri rusange tuzi ko atari byiza kureka abana bakamara umwanya munini imbere ya screen ya televiziyo, mudasobwa, telefone zigezweho na tablets), kuko bibarangaza ntibagire ikindi bakora cyangwa bikaba byabangiriza amaso, ariko se haba hari igihe kihariye abantu bakuru batagombye kurenza bari imbere ya screen?
Kigeli V, amazina ye yose ni Ndahindurwa iri rikaba ryari izina ry’Ubututsi, Jean Baptiste izina rya Gikirisitu nk’umugatolika na Kigeli V izina ry’Ubwami.
Telefone igendanwa ifite imbaraga zirenze uko umuntu abitekereza. Mbere na mbere telefone igendanwa yaraje yirukana telefone zitagendanwa irangije isimbura televiziyo, yirukana mudasobwa, ikuraho amasaha, ifata umwanya wa kamera na radiyo, yihanangiriza amasitimu n’indorerwamo, irangije itera umugeri ibinyamakuru, amasomero (…)
IMRCT, urwego rwasigaranye inshingano zo kurangiza imanza za Jenoside zaburanishwaga n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (TIPR), kuwa Gatanu rwatangaje ko ruzafunga imiryango y’ibiro bya Kigali ku itariki 31 Kanama 2024.
Oprah Winfrey, ni Umunyamerika w’umwiraburakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera ikiganiro cye yise Oprah Winfrey Show.
Mu mwuga w’ubuhanzi by’umwihariko kuririmba no gucuranga, habamo abahanzi bakundwa cyane kubera indirimbo runaka kandi nyamara atari bo bazihimbye ariko ugasanga zaratumye bamamara kurusha ba nyirazo (ba nyiringanzo).
Nyakwigendera Hage Geingob wari Perezida wa Namibia, yari umwe mu Bakuru b’Ibihugu bazwiho kudaca ku ruhande ibirebana n’umubano wa Afurika n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.
Umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru witwa Kagoyire Rita w’imyaka 75, ni we wahimbye indirimbo Nakunze mama ndamubura ahagana mu 1971, ubwo yari ari mu kiruhuko cya saa sita aho yigishaga mu mashuri abanza i Nyakabungo, mu cyahoze ari komine Ntongwe ubu ni mu karere ka Ruhango ari naho akomoka.
Umupfumu kabuhariwe wo mu Bwongereza yahanuye ko Perezida Putin ari hafi kwitaba Imana naho umuhanzikazi Taylor Swift agatwita muri uyu mwaka.
Leta y’u Bwongereza yiyemeje gusubiza ubutunzi bw’imitako ndangamurage ikoze muri zahabu n’ubutare yigeze kwambarwa n’abaturage bo mu bwami bwa Asante, igasahurwa muri Ghana mu myaka isaga 150 ishize.
Général Mamady Doumbouya ni Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée Conakry kuva mu kwezi k’Ukwakira 2021, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé tariki 05 Nzeri 2021.
Inzego zishinzwe ubuzima mu gice cya Kenya gikora ku Nyanja, zirimo gukora iperereza ku burwayi bw’amaso yandura bwadutse mu karere.
Akomoza ku magambo amaze iminsi avugwa n’Abakuru b’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Burundi ko bazatera u Rwanda, Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Inama y’Umushyikirano ya 19 ko nta Munyarwanda ugomba gutinya ibitumbaraye.
Isukari ni kimwe mu birungo by’ingirakamaro kuko ifasha mu kuryoshya ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye. Ariko rero iyo isukari ibaye nyinshi mu mubiri, igira ingaruka mbi ku buzima ari yo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibimenyetso bishobora kukwereka ko ufata isukari irenze urugero.
Ibirahure by’indorerwamo (lunettes/glasses), bikunze gukoboka bitewe no kwikuba ku bintu bitandukanye. Bishobora gukoborwa n’ibyo zibikanye nabyo mu masakoshi y’abadamu, cyangwa se umuntu yazirambitse ku meza ibirahure bireba hasi.
Umuhanzi w’Umurundi uzwi nka Gaposho Ismael wamenyekanye mu ndirimbo ‘Dore ishyano re’ ya orchestre Abamararungu, mu gihe cy’imanza za Gacaca Urukiko rwamuhanishije adahari kwishyura indishyi za Miliyoni zirenga 2 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwangiza imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
M’bilia Bel ubusanzwe amazina ye yose ni Marie-Claire Mboyo Moseka. Yavutse ku itariki 10 Mutarama 1959, akaba ari umuhanzikazi wo mu cyahoze ari Zaire, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) y’ubu.
Uko imyaka ishira indi igataha, hirya no hino mu gihugu hagenda haboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’uko benshi mu bafite amakuru banga kuyatanga. Hari ababiterwa no kuba bafite aho bahuriye n’ibyaha bya Jenoside, abandi bakabiterwa n’amasano bafitanye n’abahamwe n’ibyaha.
Nyakwigendera Ufiteyezu Blaise yari umuhanzi n’umuririmbyi wakoze muri Minisiteri y’Ubuzima no muri Ambasade y’Abarundi, mbere yo kwamburwa ubuzima mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Sylvester Stallone ni umukinnyi wa filime za Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), umenyerewe ku izina rya Rambo mu mwuga wo gukina filime. Nubwo uyu mugabo afite imitungo ibarirwa muri miliyoni 300$, mu bwana bwe yagize ubuzima bubi cyane kuko hari n’aho yageze akemera kugurisha imbwa ye yakundaga cyane kugira (…)
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt General Mubarakh MUGANGA, ni umwe mu bagabo bafite ibigwi ntagereranywa mu gisirikare cy’u Rwanda uhereye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa yakomeje gukora na nyuma yaho.
Mu mudugudu w’Umutekano, Akagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, habonetse imibiri irenga 15 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatabwe mu nkengero z’umuhanda werekeza kuri gare ya Nyabugogo, imbere y’isoko ryo kwa Mutangana.
Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), igaragaza ko abantu babarirwa muri miliyoni 600 bandura indwara zikomoka ku biribwa buri mwaka.
Gaposho Ismael, ni umuririmbyi akaba n’umucuranzi wamenyekanye cyane kubera indirimbo y’amashusho yitwa ‘Dore ishyano re’ yagaragaye kenshi kuri Televiziyo y’u Rwanda ahagana mu 1992.
Konka intoki cyane cyane urutoki rw’igikumwe ni ibintu bisanzwe mu bana. Ariko hari igihe kigera ukabona birakabije, ugatangira kwibaza uko wabimucaho bikagushobera. Ese hari uburyo umuntu ashobora gufasha umwana kureka konka intoki bigashoboka?