Louise Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa kane w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), umwanya yatorewe bwa mbere muri 2018 (Yerevan, Armenia), yongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora indi myaka ine mu nama ya 18 ya OIF (Djerba, Tunisia) kuwa 19 Ukwakira 2022.
Icyamamare muri ruhago, umunya Côte d’Ivoire, Didier Drogba, yabeshyuje amakuru yavugaga ko yayobotse idini ya Islam nyuma yo kugaragara ku mafoto, arimo gusengana n’umuyobozi wo mu idini ya Islam iwabo ku ivuko.
Kalinda Viateur, ni umwe mu bahoze ari abanyamakuru ba Radiyo Rwanda mu ishami ry’imikino mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamenyekanye cyane muri gahunda yo kogeza ruhago (umupira w’amaguru) akoresheje imvugo yihariye yaje no gushyira mu gatabo yanditse akita ‘Rwanyeganyeze’, imvugo ye isakara no muri bagenzi be (…)
Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, Edouard Bamporiki, yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Dr Sydney Watson wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri Twitter akaga yahuye nako ubwo yicazwaga hagati y’abantu babiri bafite umubyibuho urenze urugero mu rugendo rw’amasaha atatu mu ndege ya American Airlines, maze ahabwa itike y’ubuntu y’Amadolari 150 y’impozamarira.
U Budage bwatangiye kureba uko kugura no kunywa urumogi byakwemerwa n’amategeko, aho Chancellor Olaf Scholz, avuga ko nibitangira gushyirwa mu bikorwa, icyo gihugu cyaba mu bya mbere bibikoze ku mugabane w’u Burayi.
Guverinoma nshya ya Kenya igizwe n’Abaminisitiri 22 yarahiye ku wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, nyuma y’umunsi umwe yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Perezida William Ruto yagumanye Minisitiri umwe rukumbi wahoze muri Guverinoma yacyuye igihe, amugira umujyanama w’umutekano w’igihugu, hanyuma ashyiraho n’umwanya mushya (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kwihanangiriza abayobozi bakora amakosa, byamenyekana bagatangira kwishyiramo bagenzi babo ngo ni bo babareze kandi ahubwo ari bo kibazo nyamukuru.
Itsinda rya mbere ry’abarimu 154 b’Abanya-Zimbabwe batsinze ibizamini by’akazi ko kwigisha mu Rwanda, bageze mu gihugu ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022.
Sosiyete y’Igihugu yo gutwara abagenzi mu ndege, RwandAir, iravuga ko guhera ku itariki 6 Ugushyingo 2022, izatangira gukorera ingendo hagati ya Kigali na London Heathrow nta handi ihagaze, muri gahunda yo gusubiza ibyifuzo by’abakiriya bayo.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, atazongera kugira ibitekerezo anyuza kuri Twitter birebana na gahunda za Guverinoma.
Niba ari ubwa mbere ugiye gukora urugendo rwo mu ndege, cyangwa se n’iyo waba usanzwe ubimenyereye, hari ibintu bishobora kukubera urujijo cyangwa bikaba byatuma urugendo rwawe rutagenda neza, kubera ko nta kamenyero ubifitemo cyangwa utajyaga ubyitaho.
Umunye-Congo Kayenga Dembo Ibrahim uzwi ku izina rya Tam Fum, ni umucuranzi wo mu rwego mpuzamahanga wacuranganye n’abahanzi batandukanye mu Rwanda, by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ya Karemera Rodrigue yitwa ‘Indahiro’, kubera umurya wa gitari solo uteye ukwawo yashyizemo na n’ubu utajya upfa kwiganwa (…)
Umuhanzi Nkomeje Landouard wanakoreraga Radiyo Rwanda (ORINFOR), yavukaga muri Komine Buringa, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.
Niba uri mu bantu bakunze gukora ingendo zo mu ndege kenshi, hari ubumenyi rusange ugomba kugira bushobora kugufasha mu buzima busanzwe, hakaba n’ibindi bintu ubona buri munsi mu ndege ariko ukaba utari uzi impamvu yabyo.
Raporo yasohowe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yagaragaje ko abasaga 3,600 bakorewe iyicarubozo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati y’umwaka wa 2019 na 2022.
Radio Televiziyo y’igihugu (RTNC) muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko abasirikare ba Leta bataye muri yombi umuyobozi w’abagizi ba nabi biyise aba Mai Mai, ndetse bamwerekana mu ruhame imbere y’abaturage.
Umuryango w’Abibumbye (UN) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), byongeye gusaba ko hashyirwa imbaraga mu gushakisha no guta muri yombi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bagashyikirizwa ubutabera.
Amarushanwa ya Africa’s Business Heroes (ABH) mu mwaka wa 2022, ageze muri kimwe cya kabiri aho Umunyarwanda umwe ari muri 15 batoranyijwe mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Kwiyemeza kureka kunywa inzoga zisembuye ni kimwe mu bintu bikomerera abantu benshi, cyane cyane iyo umuntu yahindutse imbata y’ibisindisha.
Kabuga Félicien ukekwaho gutera inkunga no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azatangira kuburanishwa ku wa Kane tariki 29 Nzeri 2022 i La Haye mu Buholandi, nk’uko byemejwe n’urwego rwasigaranye inshingano z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT).
Murekatete Alphonsine w’imyaka 33, akaba umukobwa wa Kabanyana Liberatha wahimbye indirimbo zitandukanye mu itorero Urukerereza, arasaba ko umubyeyi we yajya ahabwa icyubahiro akwiye kandi akibukwa nk’umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu ndirimbo z’umuco nyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yavuze ko habonetse abandi bantu 34 banduye icyorezo cya Ebola, kandi ngo ishobora kuba imaze guhitana abantu 21.
Icyorezo cya Covid-19, ibibazo bya politiki n’umutekano hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, biri mu by’ibanze byabangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nk’uko byemezwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean-Chrysostome, ibintu bitangiye gusubira mu buryo.
Ubuyobozi bw’ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere (BDF) bwatangaje ko bugiye guhagarika ishoramari nterankunga ku mishinga mito n’iciriritse (SMEs) nyuma yo gusanga ubwo buryo butarimo gutanga umusaruro neza.
Abayobozi bashinzwe ubuzima muri Uganda, kuri uyu wa kabiri batangaje ko hari umugabo w’imyaka 24 wishwe n’icyorezo cya Ebola mu murwa mukuru Kampala.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, ruratangira kuburanisha Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imiturire (RHA), Felix Nshimyumurenyi na mugenzi we Felix Emile Mugisha, ku byaha bya ruswa bakekwaho.
Amazina yose y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II ni Elizabeth Alexandra Mary, yavutse ku itariki 21 Mata 1926 atanga ku itariki 8 Nzeri 2022. Usibye kuba umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza, yari n’umwamikazi w’ibihugu 14 bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza mu muryango wa Commonwealth, birimo igihugu kitwa Antigua and (…)
Kumenya ibigize imodoka yawe n’uburyo bikora ntabwo ari ibintu bigoye, kubera ko imodoka nshya zose ziba zifite udutabo twanditsemo ibisobanuro by’uko iteye, uko ikora n’uko igomba kwitabwaho. Ariko se wari uzi ko hari ibindi bintu by’ingenzi cyangwa udukoryo ukeneye kumenya ku modoka yawe kandi bidafite aho byanditse?
Abapilote babiri b’indenge ya Ethiopian Airlines basinziriye indege iri muri metero 11,000 mu kirere, bituma barenga intera y’umuhanda bagombaga kugwaho, ariko aho bakangukiye babasha kumanura indege nta mpanuka ibaye.