Irasubiza Chris (nyakwigendera) ni umwe mu mpanga ebyiri zabyawe na Mutezimana Venantie wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Irasubiza akaba yari amaze imyaka irenga ibiri arwana n’ubuzima kubera ikibazo cy’umutima wari umaze kuzamo imyenge itatu.
Mu Kagari ka Tetero Umurenge wa Muhima mu mudugudu wa Tetero hafi y’ahahoze isoko rya Nyabugogo, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro yangije ibintu birimo inzi zo guturamo, ibikoresho by’ubudozi bwa made in Rwanda n’idepo y’amakara, byose hamwe bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni zirenga eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu buzima hari igihe umuntu yiyemeza ibintu ndetse akanabishyira ku mugaragaro, ariko burya ngo bucya bucyana ayandi. Mu 1986, ikipe y’umupira w’amaguru ya Argentine yakinnye umukino wa gishuti n’iy’u Bufaransa, wari ugamije kwamagana ibiyobyabwenge na ruswa.
Mu gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo bashyingurwe mu cyubahiro, umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Rutayisire Masengo Gilbert, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, bityo akaba atumva impamvu abazi aho imibiri iherereye banga kubivuga kandi ntawe (...)
Hirya no hino mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bafatanyije n’ubuyobozi ku rwego rw’akarere na IBUKA, bari mu gikorwa cyo gutaburura imibiri y’abishwe muri Jenoside yashyinguwe aho itagomba kuba, kugira ngo izashyingurwe mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ku ya 1 (...)
Nyakwigendera Dr Kenneth David Kaunda wakundaga ko bamwita KK, ni we wabaye Perezida wa mbere wa Zambia, kuva mu 1964 Zambia ibona ubwigenge kugeza mu 1991, ku ngoma yari iyobowe n’ishyaka rye United National Independence Party (UNIP).
Umudepite wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani yasabye imbabazi nyuma yo gusanisha agapfukamunwa ka Konoravirusi n’ihohoterwa Abayahudi bakorerwaga n’aba Nazi mu Budage.
David Dushman wari umusirikare w’Umuyahudi wavuye ku rugerero mu ngabo z’Abasoviyete bitaga Red Army, akaza kuba umukinnyi w’inkota mu mikino ngororamubiri (Olympic), yatabarutse aguye mu Budage.
Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko hari imihanda igiye kuvugururwa mu duce tune two mu mujyi wa Kigali twubatse mu kajagari, bikazakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022. Utwo duce tugiye kuvugururirwa imihanda n’ibindi bikorwaremezo bishamikiyeho, ni hamwe mu hantu hasigaye mu mujyi wa Kigali hatuwe mu (...)
Umuhanzi Bob Marley wamamaye cyane mu njyana ya Reggae kugeza ubwo banamwitiriye umwami wa Reggae abandi bakamufata nk’umuhanuzi, bimwe mu byaranze ubuzima bwe iruhande rw’umuziki ni ugukundwa cyane n’abakobwa n’abagore. Hari n’amakuru yemeza ko yigeze gucudika n’umukobwa wa Omar Bongo wari Perezida wa Gabon (1967-2009)
Gushaka amakuru, gusakaza ibitekerezo no gucengeza amatwara runaka, imwe mu nzira binyuzwamo cyane muri ibi bihe ni imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Twitter, Facebook, Instagram, Whatsapp Tiktok n’izindi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, aremeza ko Maître Bukuru Ntwali yapfuye yiyahuye mu cyumweru gishize, nyuma yo kwihanura ku igorofa riri muri Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, RIB ikaboneraho kwihanangiriza abantu bakomeje gukwirakwiza ibihuha bavuga ko yishwe.
Intumwa y’u Rwanda Ihoraho mu Muryango w’Abibumbye (UN), Valentine Rugwabiza, yavuze ko Leta y’u Rwanda ibabazwa no kuba hari ibihugu by’ibinyamuryango bitagaragaza ubushake bwo guta muri yombi abashinjwa Jenoside babihungiyemo mu myaka 27 ishize, agasaba Loni gushyiraho akayo.
Umuhanzikazi Teta Diana wamamaye mu ndirimbo gakondo, akaba yibera muri Suwede (Sweden), yashyize ahagaragara umuzingo (album) mushya w’indirimbo warutegerejwe n’amatsiko menshi.
Muri Canada bavumbuye imva rusange irimo imibiri 215 y’abana bigaga banatuye ku ishuri ryigishaga abasangwabutaka gusirimuka.
Mu cyumweru gishize hoteli eshatu zo mu rwego rwo hejuru zongerewe ku rutonde rwa hoteli z’inyenyeri eshanu rusanzwe ruriho izindi eshanu zose ziba umunani.
Mu buzima habamo byinshi, ibibi n’ibyiza, bimwe bikaba ngombwa kubyirinda kugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza.Ubushize twabagejejeho urutonde rwa bimwe muri byo, ariko ibi ni ibindi bintu abantu bakwirinda mu buzima kugira ngo babashe kubana n’abandi mu mahoro.
Ibi ni bimwe umuntu yagombye kwirinda mu buzima kugira ngo abane n’abandi, badahora bamwibazaho kubera imyitwarire ye.
Umunya Uganda winjijwe mu gisirikare akiri umwana, Dominic Ongwen, akaza kuba umuyobozi w’inyeshyamba za Lord’s Resistance Army (LRA) zirwanya ubutegetsi muri Uganda, yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC).
Urwego rushinzwe imyitwarire mu gipolisi cya Kenya rwatangiye gukora iperereza ku makuru avuga ko hari umwana wapfiriye mu modoka bitewe n’abapolisi ngo bimye inzira tagisi (taxi) yari imujyanye kwa muganga kubera amasaha ntarengwa yo kwirinda Covid-19 (curfew).
Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta (PAC), yatumyeho abaminisitiri umunani (8) kugira ngo batange ibisobanuro birebana n’aho bageze bakemura ibibazo by’imicungire n’imikoreshereze idahwitse muri minisiteri bayoboye.
Buhigiro Jacques w’imyaka 77 y’amavuko, ni we waririmbye indirimbo zitandukanye nka ‘Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Nkubaze Primus’ n’izindi, ariko ubusanzwe ni impuguke mu kuvura ingingo zimugaye (Kinésithérapie), umwuga yigiye mu Bubiligi guhera mu 1966-1970.
Umuyobozi w’Umujyi wa Mons mu Bubiligi avuga ko aterwa ipfunwe n’ibihugu bimwe byatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA), Joe Biden, yavuze ko guhamwa n’icyaha kwa Derek Chauvin wahoze ari umupolisi wishe George Floyd, ari intambwe nini cyane itewe mu butabera bwa America.
Perezida wa Chad Idriss Déby yatabarutse aguye ku rugamba aho ingabo ze zakozanyijeho n’inyeshyamba mu majyaruguru y’igihugu mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko byatangajwe n’igisirikare kuri televiziyo y’igihugu, ari na cyo kigiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18.
Mu rwego rwo kugabanya ubucucike buri muri za gereza, Ubucamanza bw’u Rwanda bwamaze gutunganya amadosiye 917 ku byaha byakozwe n’abakiri bato, ndetse butanga n’amatariki bagomba kwitabira inkiko.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, yavuze ko Guverinoma z’ibihugu by’i Burayi zagombye gushyira mu gatebo kamwe abantu batuka Mohamed n’abapfobya Jenoside y’Abayahudi.
Perezida wa Tanzania yasabye Abadepite mu Nteko shinga Amategeko kurekera aho guta umwanya bamugereranya na nyakwigendera John Pombe Magufuli yasimbuye.
Ignacienne Bucyeye, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite ababo bishwe muri Jenoside bari abakozi b’icyari peregitura ya Kibungo, avuga ko ihungabana rigenda rifata indi ntera uko imyaka ishira.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko kigiye kongerera u Rwanda igihe cyo kwishyura umwenda w’Amadolari miliyoni 42 mu gihe cya mbere kingana n’amezi atandatu.